John Wesley yabaye mu Bwongereza kuva mu 1703 kugeza mu 1791. Yigishirizaga ubutumwa bwiza hanze, akibanda ku bakene batemererwaga kwinjira mu nsengero. Yabayeho yitonda, agerageza guhesha Imana icyubahiro m’ubuzima bwe bwose, harimo n’imikoreshereze y’amafaranga. Yigishaga ko abizera, iyo bamaze kubona amafaranga, bakwiye kuzigama uko bashoboye kose no gutanga uko bashoboye kose. Yari urugero rwiza mu myitwarire ihamye yo gukoresha amafaranga neza. Yagabanyije uko yakoreshaga amafaranga buri mwaka kugira ngo abone amafaranga menshi yo gufashisha. Uko amafaranga yinjizaga yiyongeraga, we ntiyongeraga ibyo akeneye ahubwo byagumaga hamwe, ahubwo yatangaga ayarengaga ho ku byo yari akeneye. Nubwo yinjije ubutunzi bwinshi mu buzima bwe, igihe yapfaga yari afite amafaranga make mu ntoki. Wesley yari azi ko Imana yizera abantu ikabaha amafaranga ngo bayacunge, kandi yigishaga ko abemera bagomba gukurikiza amahame y’Imana mu ikoreshwa ry’amafaranga.
Itangiriro
Isezerano Rishya rivuga amafaranga kenshi kurusha izindi ngingo nyinshi, si uko amafaranga ari ingenzi cyane ku Mana, ahubwo ni uko abantu bafite ibibazo byinshi bijyanye n’amafaranga.
Nk’Umuremyi, Imana ni yo nyir’abantu bose n’ubutunzi bwabo. Nk’abizera, turi ab’Imana mu buryo bwihariye kuko yaducunguye. Tugomba kwiyumvamo ko turi abacungamutungo b’umutungo ugomba gukoreshwa mu izina ry’Imana.
Si bibi kwishimira ibintu byiza. Imana ishimishwa no kuduha umugisha niba twakira byose dushima kandi twicisha bugufi.
Ariko amafaranga ni ibyago mu buryo bw’umwuka ku bantu benshi.
Imbuzi n ‘Amabwiriza agenewe Abatunzi
► Bivuze iki kuba umutunzi?
Hari impamvu zitandukanye zituma umuntu afatwa nk’umutunzi.
Kimwe mu byo abantu b’abatunzi b’isi bashinjwa muri Yakobo 5:5 ni uko babayeho mu byishimo mu gihe abandi bababaraga. Ibintu byinshi byiza bishobora kugerwaho binyuze mu gutangana ubwenge. Amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko ashobora kugabanya imibabaro myinshi. Ni bibi ko umuntu yirengagiza imibabaro y’abandi mu gihe we abayeho mu buzima buhenze.
Binyuze ku muhanuzi Amosi, Imana yagaragaje umutima wayo ku butabera bw’abantu (imbabazi n’impuhwe ku bakene n’abahohotewe) muri aya magambo: “Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye” (Amosi 5:24). Imana yaciriye urubanza ubutunzi aho bwayoboraga abantu bugatera uburangare, kwinezeza birenze urugero, no kwirengagiza imibabaro y’abakene (Amosi 6:1, 3-6; 8:4-7, 11-12).
Uwizera wese akwiye gutanga atizigamye kugira ngo afashe abakene n’abahohoterwa, akwiye gutanga icyacumi kugirango ashyigikire itorero rye, kandi akwiye gutanga ngo ashyigikire umurimo w’ubumisiyoneri wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza. John Wesley yavuze ko hari impamvu eshatu zatumaga itorero ryo mu gihe cye ritagira umusaruro mu isi:
Umuntu wifuza gutunga cyane ahura n’ibigeragezo byinshi bishobora kwangiza imyitwarire ye. Mu rugendo rwo gushaka ubutunzi, umuntu ashobora kuva mu kwizera, maze aho kugira ibyishimo yateganyaga, akabona umubabaro mwinshi.
Hari igihe abayobozi b’idini bakurura abayoboke babasezeranya ubutunzi. Bavuga ko umuntu ufite kwizera akwiye kugira ubutunzi. Abantu benshi mu miryango ikennye bakururwa n’ayo masezerano kubera ubuzima bugoye babayemo. Aba bayobozi bavuga kandi bakabwiriza ku bijyanye n’amafaranga buri gihe, bishimira kwerekana ibimenyetso by’ubukire bigaragara ku bantu bo mu isi.
Ibyanditswe bitubwira ko iyo kubaha Imana bivanze no kunyurwa, bigira umumaro munini (1 Timoteyo 6:6). Umuntu ukurikira ubutunzi akoresheje idini ahura n’ibyago bisa n’iby’umuntu uwo ari we wese wo ku isi ukurikira ubutunzi. Amatorero asezeranya ubutunzi akurura abantu batahindutse, abashishikariza ku byifuzo byabo bwite. Ariko, ayo matorero yuzuyemo abantu bafite ibyiringiro ariko bakaba batazigera babona ibyo basezeranyijwe. Abantu bonyine bakira ubutunzi kubera ubutumwa bwigisha k’ubutunzi ni abavugabutumwa bateranya impano zivuye ku bantu babizera.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abafilipi 4:10-13.
Pawulo yashimye abakirisitu bo muri Filipi ko bamwoherereje impano yo kumutera inkunga. Yababwiye ko yize kunyurwa mu bihe byose, n’igihe cy’inzara. Iri jambo ritwereka ko Pawulo atahoraga afite amafaranga menshi. Yavuze ko abifashijwemo n’Imana ashobora byose. Ayo magambo agaragaza ko Pawulo yashakaga kuvuga ko yashoboraga kunyurwa no gukomeza kuba indahemuka ku Mana, aho ari hose n’uko yaba ameze kose.
Ubunyangamugayo
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Imigani 11:1.
Uyu murongo uvuga ku bipimo bikoreshwa mu kugurisha ibintu bipimwa ku ibiro, nk’imbuto, imboga cyangwa inyama. Hari igihe abantu bakoresha ibipimo byagenewe kwerekana ibiro bitari byo kugira ngo babone amafaranga y’inyongera. Uyu murongo uvuga ko Imana yanga uburiganya.
Abantu benshi bakora ibikorwa by’uburiganya kubera amafaranga. Isomo rikurikira iri rizagaruka ku ngingo yo kuba umunyakuri.
Kwizera Imana
Intumwa Pawulo yandikiye abizera bo muri Filipi, ibizeza ko Imana izabaha ibyo bakeneye. Iri ni isezerano ryiza. Tugomba kureba aho ayo magambo yanditse kugira ngo dusobanukirwe ibihe byariho.
► Umunyeshuri nasomere itsinda Abafilipi 4:15-19.
Itorero ryohereje inkunga y’amafaranga kuri Pawulo. Yavuze ko ari igitambo ku Mana. Yabasezeranije ko Imana izabaha ibyo bakeneye. Ntabwo yabasezeranije ko amafaranga yabo aziyongera cyane.
Iri sezerano ntiryari rigenewe abantu batitwaye neza cyangwa bakoresheje nabi ibyo bahawe. Ryari rigenewe abantu bari baracunze amafaranga yabo hakurikijwe iby’ingenzi by’umwuka.
► Ni izihe ngero zindi z’umutungo ukoreshwa ubona mu buzima bwaho ukunze kuba uri?
Niba umuntu atumva uko umutungo ukoreshwa ukorera abandi, birashoboka ko na we atazi uko uwo mutungo nawe wamufasha. Ashobora kutabasha gusobanura neza icyo akeneye cyane cyangwa ubufasha bwamuhindurira imibereho. Ashobora gusobanura ubufasha nk’inkunga y’ako kanya imufasha mu mirimo ye ya buri munsi, aho kubufata nk’impinduka ihamye mu buzima bwe.
Kimwe mu biranga ubukene ni ukubura uwo mutungo ukoreshwa. Keretse iyo umuntu ukennye yize akamaro ko kubona, kubungabunga no kuzigama umutungo ukoreshwa, bitabaye ibyo ntashobora kuva mu buzima bwo gushingira ku bandi.
Mu mico imwe, biragorana ko umuntu azigama amafaranga no guteza imbere umutungo ukoreshwa, kuko abantu bamukikije baba bategereje ko abasangiza byose afite. Ntibumva impamvu abika amafaranga mu gihe hari undi uyakeneye. Bategereza gusangira ibyo afite ndetse niyo baba bataritwaye neza.
Umwigishwa wa Kristo agomba kubaha ibyo umuco we umwitegaho, ariko kandi agashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Ibyanditswe bitubwira ko tutagomba gufasha umuntu utazakora icyo ashoboye (2 Abatesalonike 3:10). Iyo umuntu ahaye umutungo ukoreshwa mugenzi we utita ku bintu mu buryo bwo kumufasha, birangira bombi bagumye mu bukene.
Bisa nkaho Ibyanditswe Byera bivuga ko kuba ubutunzi Imana itanga ari ugutunga umutungo ukoreshwa ku muntu ku giti cye bwite. Umuhanuzi Mika yavuze ko mu muryango wahawe umugisha, buri muntu azagira umuzabibu n’igiti cy’umutini cye (Mika 4:4). Ibyo bivuga umutungo bwite w’umuntu n’ibimufasha gutanga umusaruro. Mu bice bimwe na bimwe, ubuhinzi bushobora kutaba uburyo bwiza bwo gutanga umusaruro, ariko ihame ni uko abantu bahawe umugisha bagomba kugira ibibafasha kuzana umutungo.
Akenshi abakene bahindutse abizera batangira gutera imbere, atari gusa kubera umugisha uturuka ku Mana, ahubwo no kubera imibereho myiza batangiye kugenderaho. Batangira kureka gusesagura amafaranga ku bintu nk’inzoga, urusimbi, n’imyidagaduro itari myiza. Batangira gukora neza kurushaho kandi bakagira isura nziza mu bandi. Imana iha umugisha inkunga batanga mu murimo wayo. Kenshi abana b’umukirisitu baba bafite imibereho myiza kurusha ababyeyi babo.
► Ni izihe nzira abantu bo mu gace utuyemo bashobora kuba bakoresha mu gukora no kwizigama bikabafasha guteza imbere ubukungu bwabo?
Urusimbi
Urusimbi ni ugusheta amafaranga ugamije kubona andi ku buryo bworoshye. Buri muntu utsinze atwara amafaranga y’uwatsinzwe, nta ngurane nimwe amuhaye. Abantu benshi bagwa mu ngeso yo gukina urusimbi, bagapfusha ubusa amafaranga yabo bakaba batagishoboye kwita ku miryango yabo. Hari abantu benshi bakoreshesheje amafaranga y’abandi mu gukina urusimbi, bizera ko nibatsinda bazayishyura. Abandi nabo benshi bari mu buroko bazira ubujura kubera gushaka kwiba ngo babone uko bakina urusimbi. Abantu benshi bari mu bukene nabo bakina urusimbi kuberako nta cyizere bifitiye cyuko ubuzima barimo buzahinduka bizera ko umunsi umwe bashobora kugira amahirwe bagatsindira amafaranga.
Gukina urusimbi bihabanye n’amahame menshi ya gikristu:
1. Ihame rigena kunguka binyuze mu gukora akazi (Abefeso 4:28)
2. Ihame ryo kunyurwa (1 Timoteyo 6:6)
3. Ihame ryo kubiba no gusarura (Abagalatiya 6:7)
Ikindi, Imana ishaka ko tubona inyungu dutanze serivisi cyangwa ibicuruzwa, aho gukura amafaranga ku bandi binyuze mu mahirwe. Urusimbi ni rubi kuko ni ingeso kandi rugatuma ibyaha byiyongera.
Gukina urusimbi bihabanye no kwiringira Imana. Umuntu akwiye kwibaza ati: “Ese nemera ko Imana iri kunyitaho?” “Ese nshobora gusenga nsaba ko Imana yampa ibyo nkeneye?” “Ese nemera ko uburyo Imana ishaka kumpa ibyo nkeneye ari uko nshyira amafaranga yanjye mu kaga, nizeye kuyakura ku wundi muntu?” “Ese ntekereza ko Imana izampa ibihembo byo gukina urusimbi, ikandwanira ngo ntsindire amafaranga menshi?” Umuntu ukina urusimbi ntaba yiringira Imana ku bijyanye n’imibereho ye y’amafaranga. Iyo twizeye Imana by’ukuri, twimvira amabwiriza yayo, tukamenya neza ko izaduha ibyo dukeneye igihe tuyumviye.
Umwenda
Iyo umuntu agujije amafaranga, aba yizeye ko azabasha kuyishyura mu mafaranga ateganye azaza mu bihe biza. Nuko rero, kuguza ni ugukoresha amafaranga yo mu gihe kizaza nubwo igihe kizaza nacyo kizazana n’ ibikenewe bishya.
Bibiliya ivuga ko uguze ari umugarugu w’ugurije (Imigani 22:7). Uwikopesha yishyiraho inshingano zimubuza ubwisanzure.
Ubwoko bumwe bwo kwikopesha buba bubi kurusha ubundi. Iyo umuntu yikopesheje amafaranga yo kugura ibikenewe nk’ibiribwa, aba yinjira mu bibazo bikomeye kurushaho. Ibiribwa bizakoreshwa bishire, kandi umwenda nawo uzagumaho, azarushaho kuba umukene kurusha uko yarari mbere.
Iyo umuntu afashe amadeni ku bintu bidakenewe, nko kwiyitaho birenze urugero, imyambaro idakenewe, imyidagaduro cyangwa imitako yo mu rugo, aba akoresheje amafaranga y’ejo hazaza. Aba yishyiriyeho imipaka ku bwisanzure bwe bwo mu minsi iri imbere; ejo hazaza ntazabasha guhitamo ibyo agura, kuko ayo mafaranga yamaze kuyakoresha.
Bimwe mu bigo by’ubucuruzi bitanga amadeni ku nyungu iri hejuru cyane. Abafata amadeni kuri ibyo bigo by’ucuruzi, bidatinze, bisanga babereyemo amafaranga menshi kurusha ayo bari barafashe mbere. Amaduka amwe agurisha ibintu ku nguzanyo ariko ku nyungu iri hejuru cyane. Abantu bishyura ibiciro byo hejuru ku bintu baguze ku nguzanyo kuko badashaka gutegereza kugeza bafite amafaranga ahagije yo kwishyura igiciro gisanzwe.
Iyi mirongo itubwira ko dukwiriye guha abandi ibyo tubabereyemo. Dufite umwenda wo kubaha no kumvira abadutegeka. Dufite umwenda wo kwishyura imisoro. Interuro ya mbere y’umurongo wa 8 ishyira mu ncamake ibyavuzwe mu murongo wa 7. Ntidukwiriye kubura guha umuntu icyo tugomba kumuha. Ibi ntibisobanura ko tudakwiye kuguza na rimwe, kuko iyo twishyuye nk’uko twumvikanye n’uwadukopesheje, tuba tutarenze ku byo tugomba gutanga.
Ni bibi ko umuntu aguza adafite umutima wo kuzishyura, cyangwa kuguza nyuma ukaza gufata umwanzuro wo kutishyura (Zaburi 37:21).
Amategeko yo mu Isezerano rya Kera yarebaga ishyanga rya Isirayeli ryari ribayeho mu buhinzi butari bufite ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu buhinzi. Ubuhinzi ni bwo bwari isoko nyamukuru y’imibereho, imiryango yihazaga mu byo ikeneye mu buzima bwa buri munsi. Imiryango yabaga ifite ubutaka bumwe mu ibisekuru byinshi. Ni yo mpamvu bitari ibintu bisanzwe ko umuntu aguza amafaranga ngo agure ubutaka cyangwa atangire ubucuruzi. Iyo umuntu yaguzaga amafaranga, byaterwaga n’uko yabaga ari mu bibazo kandi akeneye amafaranga yo guhaza ibikenewe by’ibanze. Imana yashakaga ko Isirayeli iba umuryango w’abizera wita ku bawugize. Imana yababwiye kujya baguriza abantu bakeneye amafaranga ariko badashyizeho inyungu (Kuva 22:25). Kimwe mu biranga umuntu ukiranuka kigarukwaho muri Zaburi 15 ni uko ataguriza amafaranga ngo asabe n’inyungu (Ezekiyeri 18:5-9 ihuye Zaburi 15).
Si bibi iyo umushoramari asabye inyungu ku mafaranga agurije umuntu ushaka gutangira ubucuruzi (Matayo 25:27). Inyungu iba ari igihembo cy’umushoramari kubera ko yafashije ubucuruzi kubaho.
Abantu bakorana ubucuruzi n’abakene ntibakwiye gutekereza gusa ku nyungu (Imigani 22:16a). Ni bibi kugurisha ibicuruzwa bifite ireme riri hasi cyangwa gusaba ibiciro bidakwiye, witwaje ko abakene baba badafite izindi nzira. Ni bibi gutanga amadeni cyangwa kugurisha ku nguzanyo ugamije inyungu iri hejuru cyane ku bantu bakugujije kubera ibibazo bikomeye bafite. Umucuruzi akwiye gushaka uburyo yafasha abakiriya be kugira imibereho myiza kurushaho.
Umuhanuzi Ezekiyeli yavuze ko icyaha cya Sodomu kitari gusa ubusambanyi, ahubwo ko abantu babagamo mu buzima bw’ibinezeza ntibafashe abakene n’abari mu bukene (Ezekiyeli 16:49). Imana idusaba kudaha abakene gusa, ahubwo no kubafasha mu buryo bufite umugambi kandi bunoze kugira ngo barusheho gukomera.
Amategeko y’Imana ku Abisirayeli atwereka ibyo Imana ishyira imbere. Muri iyi minsi ya none amategeko y’igihugu cyacu si amwe n’ayo Imana yahaye Isirayeli, ariko ibyo Imana yitaho biracyari bimwe kandi n’amahame yayo ni amwe. Itorero rikwiye gushaka uburyo bwo gufasha abakene kugira imbaraga, rihereye ku kwita ku muryango w’abizera, hanyuma rikagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage muri rusange.
Umuntu utateganyiriza amafaranga ashobora kenshi kudashobora kwita ku nshingano ze. Ashobora kwiringira abandi kumufasha, ariko we ntazashobora gufasha abandi. Imibereho ye ntihinduka na rimwe kuko nta buryo na bumwe ashoramo amafaranga.
Yesu yavuze ku musamariya mwiza wafashije umuntu wakomeretse (Luka 10:25–37). Uyu musamariya yari afite amafaranga ndetse n’indogobe yo gukoresha ngo atware uriya muntu wari akomeretse. Ese tuvuge nkiyo uyu musamariya aza kuba yaragurishije indogobe ye yakoresheje gutwara uyu muntu wari yarakomeretse ndetse agakoresha ayo mafaranga yose? Nubwo yari kuba afite ibyifuzo byiza byo gufasha, yari kuba afite imbogamizi mu bushobozi bwo kugira icyo akora kuri icyo kibazo.
Gutegura ingengo y’imari bifasha umuntu kwiteganyiriza ibyo akeneye, kwita ku bamwinshingirikijeho, gushora imari mu hazaza he, kwitabara mu bihe bidasanzwe, no gushyigikira umurimo w’Imana.
[1]17 Impamvu irambuye ishyigikira gutanga icya cumi igarukwaho mu isomo rya Shepherds Global Classroom ryitwa Doctrine and Practice of the Church, riboneka kuri https://www.shepherdsglobal.org/courses
Umuryango wo Kwizera
Mu minsi ya mbere y’Itorero, nyuma gato ya Pentekote, abizera bari bafite ukwiyemeza gukomeye ku muryango w’abizera ku buryo bitaga ku byo buri wese akeneye. Basangiraga ibyo bari batunze, kandi muri bo nta numwe wavugaga ko icyo atunze ari icye bwite. Benshi muri bo bagurishaga ibyabo maze bagaha ayo mafaranga itorero (Ibyakozwe n’Intumwa 2:44–45). Nubwo tudategereza ko ubuzima mu itorero buri gihe buzaba bumeze gutyo, tubona ko iyo itorero riri ku rwego rwiza habaho ubugwaneza no kwiyemeza kwita ku muryango w’abizera.
Abizera bo muri Tesalonike bitaga ku kuba buri wese abona ibyo kurya, ariko hari bamwe batakoraga. Abo bantu babaga mu kwinezeza, bategereje gufashwa n’itorero. Pawulo ntiyigeze abwira itorero ko kwita ku bagize umuryango wabo ari ikosa, ahubwo yavuze ko umuntu udashaka gukora adakwiye guhabwa ibyo kurya (2 Abatesalonike 3:10). Kuri bamwe, umurimo ushobora kutaba akazi k’umushahara, ahubwo bikaba nko gufasha abandi bizera mu byo bakeneye. Abantu bamwe bashobora kutabona akazi kabaha ibihembo, ariko hafi y’abantu bose bashobora kugira icyo bafasha.
Mu zindi nzandiko za Pawulo yatanze amabwiriza yo gufasha abapfakazi ndetse no gufasha abashumba (1 Timoteyo 5:3-18, Abagalatiya 6:6).
Uwizera wese akwiye kuba umunyamuryango w’itorero ry’aho atuye, kandi akiyemeza gufasha mu bibazo by’abarigize no gushyigikira umurimo w’Imana.
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Ni gute abantu b’itorero bashobora gufatanya kwita ku bibazo biri mu itorero, ariko banategeka abantu gukora inshingano zabo?
► Ni ayahe mahirwe aboneka mu muryango wanyu abantu b’itorero bashobora gukoreshereza hamwe kugira ngo bateze imbere umutungo ukoreshwa?
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Ndagushimira kubw’isezerano ryo kumpaza mubyo nkeneye. Mfasha kuba indahemuka mu nshingano zanjye zo kwiyitaho no gufasha abanyishingikirijeho. Mfasha gutanga n’umutima ukunze ku byo ntunze. Mfasha kugira ubwenge bwo kubasha gufasha abakennye.
Ndasaba ngo umpe umugisha mu by’ubutunzi, ariko cyane cyane nshaka gukomeza gushyira imbere iby’umwuka no kunyurwa kubera umubano mfitanye nawe.
Amena
Imikoro y’isomo rya 9
(1) Senga usuzume witonze amahame yo muri Bibiliya yigishijwe muri iri somo. Subiza buri kibazo gikurikira mu nyandiko:
Ni ibihe bigeragezo nahuye nabyo bijyanye n’amafaranga n’umutungo?
Kuri ubu, ni ubuhe buryo mbonamo amafaranga cyangwa/n’umutungo?
Ni ubuhe buryo ncungamo kandi nkakoreshamo amafaranga cyangwa/n’umutungo?
Bishatse gusobanura iki kwizera Imana k’umutungo cyangwa/ku mafaranga?
Ni uwuhe mutungo ukoreshwa ntunze?
Ese haba hari imitungo ikoreshwa nkwiye kuba nteganya kugira mu bihe biza? Niba ari uko biri, nzabigeraho nte?
Ni mu buhe buryo naba narangije amafaranga cyangwa/umutungo?
Ni gute nakwikosora ku kibazo cyo gukoresha umutungo cyangwa/n’amafaranga nabi?
(2) Andika ipaji imwe usobanura amahame y’iri somo, ushyiremo n’uko yakwifashishwa mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ni iki abantu bo mu muryango wawe bakwiye gusobanukirwa ku myumvire ya gikristu ku mafaranga?
(3) Fata mu mutwe Imigani 3:13-17 kandi wandike igika cyigaragaza ibyo watekerejeho. Mu gutangira isomo rikurikira, andika uyu murongo uwukuye mu mutwe hanyuma utange umukoro wawe k’umuyobozi w’isomo.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.