Hernando Cortes si urugero dukwiriye kwigana mu mico ye no mu byo yifuzaga kugeraho. Ariko kimwe mu byo yakoze cyerekanye kwiyemeza kwe ko kwari gukomeye mu kugera ku ntego ze. Mu itumba ry’umwaka wa 1519, Hernando Cortés yayoboye urugendo rwo gutera no kwigarurira agace ubu kitwa Mexique. Guverineri wa Hispaniya ni we wateye inkunga iyo misiyo, ayoherereza n’amato 11 n’abagabo 700. Nyuma y’amezi menshi bari mu nyanja, Cortés n’ingabo ze bageze ku nkombe za Mexique. Icyari gikurikiyeho cyari ukwambuka ubutaka bajya mu murwa mukuru. Cortés yari azi ko urugendo rwo ku butaka ruzaba rugoye kandi rurimo akaga. Yashakaga ko abasirikare be bamenya ko gusubira inyuma bitagishobotse,bityo atwika amato yose. Yatumye gusubira muri Hispaniya bitagishobotse, gusa kandi ibyo byateye ingabo ze imbaraga zikomeye zo gutsinda. Niko bigenda kandi, buri muntu winjiye mu rushako agomba kuba yiyemeje rwose, azi neza ko iyo amaze gushaka nta yindi nzira iba isigaye.
Itangiriro
Urushako rwo muri Bibiliya ni ikintu cyiza.[1] Ariko abashakanye bashaka kugerwaho n’ubwiza bw’ishyingirwa no gusogongera neza ineza y’urushako bagomba kubanza gusuzuma ibyo Bibiliya yigisha ku rushako, hanyuma bakihatira kumvira ibyo ibigisha. Urushako rushimishije rusaba umuhate no kwitanga.
► Hari uwakwifuza gusangiza abandi uko yinjiye mu rushako yitega ibyiza, ataramenya ko bisaba ukwiyemeza?
Kugira ngo dusobanukirwe neza urushako, tugomba gusubira aho byatangiriye—mu Itangiriro. Inkuru ivuga ku irema itwigisha ku urushako.
“Kandi Uwiteka Imana iravuga iti ‘Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye’” (Itangiriro 2:18).
Nk’uko Imana ari Data, Umwana, na Mwuka Wera bagirana ubusabane, ni ko yaturemye ngo tube abantu b’imibanire. Twaremwe ngo tujye tugirana ibiganiro. Twaremwe kugira umubano wimbitse n’ubusabane. Imana yavuze ko kuba umuntu ari wenyine atari byiza!
Imana yakuye urubavu mu umugabo, iruremamo umugore mwiza—undi muntu waremwe mu ishusho y’Imana nk’uko umugabo yaremwe, unganya agaciro n’umugabo, ariko utandukanye na we mu miterere, kandi wuzuzanya n’uwo mugabo. “Azanwa mu cyubahiro gikomeye ashyikirizwa umugabo nk’igikorwa cya nyuma kandi cyuzuye neza kurusha ibindi byose Umuremyi yaremye.”[1]
Urushako rugomba kuba ari ubumwe bwuzuye ibyishimo.
Ubwo Adamu yavugaga ati, “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye” (Itangiriro 2:23) yagaragazaga icyubahiro ndetse n’umunezero. Adamu ntiyavuze ati, “Mbonye imbata noneho! Ubu mfite umuntu umfurira imyenda, akantekera ibiryo, aka masa umugongo, akanankorera imirimo yo mu rugo!” Oya, Adamu yagize ati: “Noneho, mbonye umufasha unyuzuza!”
Matthew Henry atwibutsa ko: “Umugore yaremwe mu rubavu rwa Adamu; ntiyaremwe akuwe mu mutwe ngo amutegeke, cyangwa mu birenge ngo akandagirwe, ahubwo yaremwe avanywe mu rubavu rwe kugira ngo angane na we, munsi y’ukuboko kwe ngo arindwe, kandi hafi y’umutima we ngo akundwe.”[2] Umugore ntiyari munsi y’umugabo, kandi ntiyari hejuru ye; ahubwo yanganaga na we.
Urushako rugomba kuba isezerano rihuza abantu babiri.
“Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe” (Itangiriro 2:24). Ingo zikomeye ntizishingira ku rukundo (rugaragarira mu marangamutima, kuko ayo marangamutima araza agahita); kandi ntizishingira ku byishimo gusa, (nubwo urushako rwiza rutanga ibyishimo); ndetse ntizishingira no ku byuzuza umuntu ku giti cye, (nubwo koko ingo zikomeye zishobora kuzuza umuntu). Ibyiza bidasanzwe biva mu urushako si byo bituma urushako rukomera—ahubwo ni imbuto z’urushako rukomeye. Urushako rwubatswe ku musingi udashobora kunyeganyezwa w’isezerano—umugabo umwe n’umugore umwe, biyemeje kubana hagati yabo bonyine buri wese akiha byimazeyo mugenzi we.
Urushako rugomba kuba ari umubano ushingiye ku ukuri, kwizera, no kwemerana uko buri buri umwe ari adategereje ko mugenzi we ahinduka—”Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni” (Itangiriro 2:25). Kuko icyaha kitaranduza ubwere bw’abashakanye ba mbere, urushako rwabo ntirwarangwa no guca imanza, ntirwagiraga gukorwa n’isoni, kandi ntirwagiraga ubwoba. Isezerano Rishya ritubwira ko “Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza” (Abaheburayo 13:4).
► Ni ibihe bibazo bijya bivuka iyo abantu bashakanye ariko bakaba batekereza ko bazisubiraho mu byemezo bafashe igihe bazaba babona nta munezero bari kubona mu rushako rwabo? Ni irihe tandukaniro ubwitange bwuzuye bwabyara—umuntu yizeye ko urushako rwe ari urwa burundu?
Urushako rwa Bibiliya ni ahantu ho kuremera: Kororoka
“Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga” (Zaburi 127:3).
Abana ni impano ituruka ku Mana, ariko mu buryo runaka na bo baba impano ababyeyi batura Imana. “Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe” (Malaki 2:15). Imana ishaka abana bayitinya baturuka ku mubano w’umugabo n’umugore bizera.
Abantu bamwe bahitamo kubaho mu buzima budashishikajwe no kugira abana, ariko Bibiliya yigisha ko Imana ishimishwa n’ababyeyi babyara abana bayubaha.
Ni ngombwa kumenya ko atari kubyara abana gusa Imana ishaka, ahubwo ko ari abana bayubaha. Ababyeyi bafite umuhamagaro wo kwigisha abana babo gukurikira Kristo.
Urushako rwa Bibiliya ni ku bwa Kristo.
Mu Abefeso 5:30-32, Umwuka Wera ahishura ibisobanuro byimbitse k’urushako, byari bihishwe kugeza igihe Yesu yaje. Urushako ni ishusho hano ku isi—igaragaza umubano uri hagati ya Yesu Kristo n’itorero rye.
Pawulo atangira iki gice asaba abizera kuzura Umwuka Wera. Ni muri urwo rwego atanga iri somo rikurikira ku bijyanye n’urushako:
Umugeni wuzuye Umwuka Wera yemera kugandukira umukwe we ("umutwe" we) mu Mwami, nk’uko abizera bagandukira Kristo (Abefeso 5:24, 32; 1 Petero 3:1). Ubu ni bwo buryo agaragarizamo icyubahiro Kristo n’umugabo we.
Ni ingenzi ko umugore wese atekereza k’Umwami mu mutima we mu gihe agandukira umugabo we. Ni kuri we kandi kubwe agandukira, atari ku mugabo we gusa. Ijisho rye rikwiye kuba kuri Yesu, kuko ari we wenyine udafite ikosa. Kuganduka k’umugore abikunze ku mugabo we ni igikorwa cyo kuramya Kristo.
Kuganduka gushingiye kuri Bibiliya, nk’urukundo, ntibikorwa ku gahato. Kuganduka gushingiye kuri Bibiliya ni impano abagore baha abagabo babo babitewe no kubaha bafitiye Kristo (Abefeso 5:33). Kuganduka muri byose, ni igikorwa cyo kuramya Yesu.[3]
Kuganduka k’umugore ku mugabo we ni igikorwa cyo kubaha amuha (umurongo wa 33) nk’igice kigize imibereho y’umwizera wuzuye Umwuka (Abefeso 5:18–21). Kubaha nkuku, guturuka ku mwuka wo kwicisha bugufi no gutuza, ni ukw’igiciro cyinshi imbere y’Imana (1 Petero 3:4–5).
Umukwe wuzuye Umwuka azakunda umugeni we nk’uko Yesu yakunze Itorero rye (Abefeso 5:25). Umugabo agomba gukunda umugore we nk’uko akunda umubiri we bwite (Abefeso 5:28–29). Agomba kugaragaza ubwitange bumwe bwuzuye Umwuka nk’uko Yesu yabigaragaje ku itorero rye igihe yitangaga kubera ryo. Icyi ni igikorwa cye cyo kuganduka (Abefeso 5:21). Umusesenguzi umwe yabivuze atya:
Nk’uko we (Yesu) yitangiye kubabara ku musaraba kugira ngo akize itorero, ni ko natwe tugomba kuba twiteguye kwiyanga no kwihanganira imvune n’ibigeragezo, kugira ngo dushyigikire ibyishimo by’umugore. Ni inshingano y’umugabo kumutunga; no kumuha ibyo akeneye; kwiyima ikiruhuko no korohererwa niba ari ngombwa, kugira ngo amwiteho mu burwayi; kumujya imbere mu kaga; kumurengera niba ari mu kaga; kumwihanganira iyo afite uburakari; kumugundira iyo amukwepa; gusengana na we iyo afite ibibazo by’umwuka; no kuba yiteguye gupfa kugira ngo amurokore. Kuki ibi bitagombye kuba? Barohamye mu ubwato, ariko hakaba hari igisate kimwe cyafasha kurokoka ntiyakagombye kuba yiteguye kumushyiraho, no kumubona ari amahoro nubwo we yaba ari mu kaga kose? Sibyo gusa… umugabo kandi akwiye kumva ko intego yonyine ikomeye cyane y’ubuzima bwe ari ugushaka agakiza k’umugore we. Agomba kumuha ibyo akeneye byose ku bijyanye n’bugingo bwe… kandi agomba kumubera urugero rwiza; kumugira inama niba akeneye inama; no kumworohereza inzira y’agakiza uko bishoboka kose. Niba umugabo afite Umwuka no kwiyanga nk’Umukiza, ntazabona ko hari igitambo na kimwe kinini atatanga niba kigamije guteza imbere agakiza k’umuryango we.[4]
Mu bihe bya kera, abageni b’abami babanzaga guhanagurwa no gutunganywa mu buryo bw’umubiri hakoreshejwe amavuta y’agaciro n’ubundi bwiza buhenze—“Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n’ibindi byo kwarika abagore.” (Soma Esiteri 2:12.) Uko ni ko isugi yategurwaga ku mugabo wayo.
Mu buryo bw’umwuka, umugabo agomba gutanga uburyo bwose bukenewe kugira ngo umugore we atere imbere mu mwuka—ubudahemuka, urukundo rudafite imipaka, ubwenge, isengesho, inama, inyigisho no kugwa neza.
Iyo umugabo yitaye k’umugore we n’urukundo nk’urwo, yungukiramo ibyishimo. Pawulo ati, “Ukunda umugore we aba yikunda” (Abefeso 5:28). Abagabo bakunda abagore babo muri ubu buryo bwo kwitanga, bazagororerwa n’Umwami, kandi biranashoboka ko bakuramo n’icyubahiro, urukundo n’ubudahemuka bw’umugore we.
► Ni ibihe bintu byihariye umugabo akwiye gukora kugira ngo afashe umugore we mu buryo bw’umwuka?
[1]Ellicot’s Commentary for English Readers (Ibyanditswe ku Itangiriro 2:22). Byakuwe kuri https://biblehub.com/genesis/2-22.htm mu Ukuboza, itariki ya 29, umwaka wa 2020.
[3]11 Kugira ngo usobanukirwe birushijeho inyigisho ya Bibiliya ku bijyanye no kuganduka, reba Isomo rya 10 mu isomo rya Shepherds Global Classroom ryitwa Spiritual Formation.
[4]12 Commentary on Ephesians, (Igice cya Gatanu) Albert Barnes
(1) Bagomba kwishimira umugambi w’Imana wa mbere nkuko wari uri no guha agaciro inshingano zihariye buri wese afite mu rushako.
Umugabo agomba kuzirikana ko umugore we ari impano yaturutse ku Mana, umufasha umwuzuza. Agomba gutanga ubuzima bwe ku bw’umutekano w’umugore we no ku bw’inyungu ze mu buryo bw’umwuka, amarangamutima, n’umubiri. Agomba guhitamo kumushimira no kumukunda n’iyo atabikwiye na busa, amenya ko Imana yonyine ishobora guhindura ibikenewe guhinduka muri we. Imana izaha agaciro kumvira kwe no kwizera kwe.
Umugore agomba kubaha amahitamo y’Imana k’umugabo nk’umutwe we,akamugaragariza icyubahiro mu buryo bwose ashoboye, no kubaha ubuyobozi bwe. Umugore agomba guhitamo kuganduka no kubaha naho umugabo we yaba akora amakosa kandi akaba atabikwiye na busa. Umugore asenga Imana asaba ko yahindura ibikenewe guhinduka mu mugabo we. Imana izaha agaciro kumvira kwe no kwizera kwe.
Bagomba gushaka kumenyana badatinya, nta kunengana, nta kwigereranya n’abandi, nta bugome, nta rari, nta kwishimisha umuntu ku giti cye, cyangwa gusuzugurana. Bagomba kubana mu mucyo no mu butungane imbere y’Imana no hagati yabo ubwabo.
Igihe Adamu na Eva bagwaga mu cyaha bakagira ipfunwe no kwicuza, Imana yahishuye imbaraga zayo zo gucungura ibyo bo bananiwe. Imana yatambye inyamaswa kugira ngo ikorere Adamu na Eva imyambaro yo gutwikira ubwambure bwabo (Itangiriro 3:21). Iki gikorwa cy’urukundo rw’Imana cyari ishusho y’ubuntu n’isezerano ry’Imana ry’incungu binyuze muri Kristo. Kristo ni we utuma tubabarirwa kandi tugasubizwa mu buzima bushya. Binyuze muri Kristo, abashakanye bashobora kugarura ubusabane nta soni nubwo baba barananiwe ubwabo.
Urugero rwa Yesu mu Kubaha Abagore
Abagore babonwaga nk’abarushwa agaciro n’abagabo mu isi y’abaroma yo mu kinyejana cya mbere no mu idini ry’abayahudi. Guha agaciro gake abagore biracyagaragara mu mico myinshi hirya no hino ku isi, no mu ngo nyinshi. Abagore ntibubahwa, bakoreshwa nk’ibikoresho byo gushimisha irari ry’umubiri, kandi bagahohoterwa. Ariko uburyo Yesu yahaga agaciro gakomeye abagore bikwiye kuba urugero kuri twe.
James Borland, hamwe na John Piper na Wayne Grudem, batanga izi ngero zisobanutse z’agaciro gakomeye Yesu yahaga abagore n’icyubahiro yabahaga nk’uko biboneka mu mavanjili ane:
(1) Yesu buri gihe yavuganaga n’abagore imbonankubone bari mu ruhame.
Ibi ntibyari bisanzwe ko umugabo abikora mu gihe cya Yesu (Yohana 4:27). Abigishwa batunguwe cyane babonye Yesu avugana n’umugore w’umusamariyakazi ku iriba rya Sikari (Yohana 4:7-26). Yanavuganye nta kwihishira n’umugore wafatiwe mu busambanyi (Yohana 8:10-11). Luka yerekana ko Yesu yavuganye n’umupfakazi w’i Nayini mu ruhame (Luka 7:12-13), n’umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso (Luka 8:48, Matayo 9:22, Mariko 5:34), kandi n’umugore wamuhamagaye n’ijwi mu mbaga y’abantu (Luka 11:27-28). Yesu yavugishije umugore wari umaze imyaka 18 afite ikibazo cy’ubumuga bwo kutunamura umugongo (Luka 13:12) ndetse n’itsinda ry’abagore bari ku nzira ijya ku musaraba (Luka 23:27-31).
(2) Yesu yerekanye icyubahiro n’agaciro gakomeye yahaga abagore mu buryo yavuganaga nabo.
Yavugaga mu buryo bwatekerejweho, kandi burangwamo urukundo. Matayo, Mariko na Luka banditse ko Yesu yavugishije umugore urwaye indwara yo kuva amaraso amwita “Mwana”n’umugore ufite ubumuga amwita “umukobwa wa Aburahamu” (Luka 13:16). Iyo Yesu abise “abakobwa ba Aburahamu” aba abahaye urwego rumwe na “Bene Aburahamu.”
(3) Yesu yerekana agaciro k’umwimerere k’abagore binyuze mu kubazwa ku giti cyabo ibyaha byabo.
Ibi bigaragarira mu buryo yitwaye imbere y’umugore wo ku iriba (Yohana 4:16-18), wa mugore wafashwe asambana (Yohana 8:10-11), n’umugore w’umunyabyaha wasize amavuta ibirenge bye (Luka 7:44-50). Ibyaha byabo ntibyirengagijwe ahubwo babajijwe ibyaha byabo. Iki gikorwa cyagaragaje ko buri mugore afite ubwigenge ku giti cye, akanagira amahitamo ye, kandi ko agomba kwihitiramo uko ahangana n’ibyaha, kwihana, no kubabarirwa.
Uko Yesu yahaga abagore agaciro bikwiye kuyobora Itorero iminsi ya none.
Uruhare rwiza rwa Bibiliya rw’abagore mu murimo w’Imana no mu rugo ruganirwaho mu nsengero nyinshi no mu madini atandukanye uyu munsi, nk’uko bikwiriye, ariko agaciro n’uburinganire bw’abagore nk’abantu baremwe mu ishusho y’Imana ntibigomba na rimwe gushidikanywaho. Yesu yakomeje kugaragaza agaciro n’icyubahiro by’abagore nk’abantu. Yesu yahaye abagore inshingano zo kuba intumwa za mbere zitangaza iby’izuka rye (Yohana 20:17). Yahaga agaciro ubusabane bwabo, amasengesho yabo, umurimo wabo wa GiKristu, inkunga yabo y’amafaranga, n’ubuhamya bwabo. Yesu yubahaga, akigisha, kandi agakorera abagore mu buryo bugambiriwe.
Icyubahiro cyagaragarijwe abagore mu Isezerano Rishya
Urugero Yesu yatanze rwo kubaha abagore rugaragara no mu mibereho y’Umwuka Wera. Ku munsi wa Pentekote, Umwuka Wera yasutswe ku bahungu n’abakobwa, ndetse no ku bagaragu n’abaja (Ibyakozwe n’Intumwa 2:17–18). Umwuka Wera nta ruhande yabogamiyeho.
Mu Baroma ibice 16, Pawulo ashimira umugore witwa Foyibe nk’umukozi w’itorero (umurongo wa 1), na Purisikila na Akwila bombi nk’abakozi bagenzi be muri Kristo Yesu batitaye ku bugingo bwabo ku bw’ubuzima bwe (imirongo ya 3-4), Mariya nk’uwakoze cyane (umurongo wa 6), Yuniya nk’uwamenywe cyane n’intumwa (umurongo wa 7), n’abandi bagore.
Mu Abatesalonike 1, Pawulo ashimira ubugwaneza Imana yahaye abagore n’urukundo rwa kibyeyi, igihe yandikaga ati “Ahubwo twitonderaga muri mwe nk’uko umurezi akuyakuya abana be” (1 Abatesalonike 2:7). Mu Befeso, ategeka abagabo gukunda abagore babo, “nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira,” n’nk’imibiri yabo bwite (Abefeso 5:25, 28). Petero asaba abagabo ko "mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira” (1 Petero 3:7).
Biragaragara neza ko abagore bafatwaga nk’abantu bafite agaciro mu Itorero rya mbere, kandi abagabo bigishwaga kubaha abagore. Igihe ni iki ko abayobozi bo mu mwuka hirya no hino ku isi barengera abagore kandi bakarwanya ihohoterwa bakorerwa mu muco wose. Igihe ni iki ko twese duha agaciro kanini abagore nk’abantu baremwe mu buryo bwihariye n’Umuremyi wabo mu ishusho ye. Inyigisho iyo ari yo yose ivuga ku itandukaniro ry’inshingano z’abagabo n’abagore mu Itorero cyangwa mu rugo igomba gutangirira kuri uru rufatiro, bitabaye ibyo inyigisho yacu yahinduka inzira y’ihohoterwa.
Umwanzuro
Urushako rwashyizweho n’Imana, si abantu. Kubw’ibyo, tugomba gusanga Imana dushaka amabwiriza atari ay’isi cyangwa ay’umuco. Imana niyo yonyine izi gukomeza urushako rwacu, rukaramba kandi rukazana inyungu. Ariko ntibizadushobokera ko tuba abashakanye dukwiriye kuba nta Mwuka Wera!
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.