Turi mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka. Satani aratugerageza kandi akagerageza no kutuyobya. Isi igerageza kudukururira mu mibereho yayo no mu ndangagaciro zayo. Abantu batuzengurutse rimwe na rimwe batubera imbogamizi kandi baduca intege mu kubaho tunezeza Imana. Tumeze nk’abasirikare bari mu gihugu cy’abanzi, bafite inshuti nke ariko bafite abanzi benshi.
Imana ishaka ko tunesha intambara yo mu buryo bw’umwuka. Isengesho ni bwo buryo bwo kuvugana n’Umuyobozi wacu.
Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose (Abefeso 6:18).
Uyu murongo uherereye ku mpera z’igice aho Pawulo yasobanuraga intwaro z’umwuka agendeye ku ntwaro igisirikare cyo mu gihe cye zatwaraga. Yavuze ko abanzi bacu atari ab’umubiri, ahubwo ari ab’umwuka.
Ahari niba radiyo zari zihari ku basirikare icyo gihe, Pawulo yari kuyikoresha asobanura ikindi gice cy’ibikoresho by’umusirikare wo mu mwuka—isengesho. Nyuma yo gusobanura ibigendanyen’intwaro, Pawulo yavuze kandi ko isengesho rigomba gukoreshwa hamwe n’izo ntwaro z’umwuka.
Mu gihe tukiri mu ntambara duhangana n’umwanzi wacu wo buryo bw’umwuka, dukwiye gusenga, dukomeza kuvugana n’Umuyobozi wacu. Duhamagariwe kuba maso dusenga, twirinda kandi twihangana.
Imana yasezeranije abumvira kuzabayobora.
Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo (Imigani 3:5-6).
Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, Akishimira inzira ye (Zaburi 37:23).
Umuyoboke wa Kristo ntabwo afata ibyemezo nkuko ab’isi babifata. Hari abayoborwa n’ibyifuzo byabo ndetse n’ibyo bararikiye gusa. Bagira bati, "ngomba gukora icyiza kuri njye." Bavuga ko bagomba kubanza kwita ku byo bifuza aho kwemera kuyoborwa n’abandi. Batekereza ko kwigenga bivuze kwishyira imbere. Abayoboke ba Kristo baratandukanye kuko bo bifuza kunezeza Imana ndetse no guhesha abandi umugisha binyuze mu mibereho yabo.
Hari abantu bamwe batugira inama yo kwishakamo ibisubizo byose. Bizera ko ibyiyumvo byacu n’amarangamutima kamere bihagije kugira ngo bifashe umuntu mu gufata ibyemezo. Bashishikariza urubyiruko kwirengagiza umuco n’inama z’abantu bakuru. Basuzugura amahame y’imyifatire ishingiye ku idini. Izi nama nk’izi zikunzwe cyane mu myidagaduro ya Hollywood y’iki gihe. Berekana inkuru z’umuntu ukiri muto wageze ku ntego ye abinyujije mu kwigomeka k’ubuyobozi n’umuco kugira ngo akurikire inzozi ze. Ntibagaragaza ukuri ko ibyemezo nk’ibyo bitera agahinda n’ibyago.
Mu mico imwe n’imwe, imyanzuro y’umuntu ku giti cye igengwa n’umuryango mugari cyangwa ubwoko cyangwa itsinda . Abantu ku giti cyabo ntibaba bategerejweho kuva mu karere batuyemo, guhindura umurimo, gukomeza amasomo ya kaminuza, cyangwa gushaka batabiherewe uruhushya n’itsinda. Ihinduka rikomeye cyane muri urwo rwego ni uguhindura idini ku muntu ku giti cye. Niba umuntu akurikiye Kristo kandi agendera ku mahame y’Imana abantu be batumva, ashobora kunyura mu mibabaro n’akarengane. Uwizera uri mu bihe nk’ibyo agomba gusenga asaba ubwenge no kuyoborwa n’Imana.
Dukeneye kuyoborwa n’Imana ibihe byose, kandi ni Yo ituyobora mu buryo tutajya duhita tubasha kumenya. Ntijya itwibagirwa, n’igihe twebwe tutayitekereza. Ariko hari igihe biba ngombwa cyane ko dushaka kuyoborwa n’Imana, tukayisaba ko yadufasha kubona amahitamo uko ari by’ukuri. Hari ubwo Imana ishobora gushaka guhindura inzira y’ubuzima bwacu mu buryo tutari twiteze.
► Ni ibihe bihe tuba dukeneyemo kuyoborwa n’Imana mu buryo budasanzwe?
Bivugwa ko umuvugabutumwa witwa Charles Stalker yarimo asenga mu gitondo kimwe, maze Imana iramubwira iti: “Ndashaka ko ujya mu Bushinwa.” Stalker yaratunguwe cyane kuko nta bantu yaraziyo, kandi nta n’amafaranga yari afite yo kujyayo. Icyo gitekerezo cyari gifite imbaraga cyane ku buryo yahise apakira isakoshi ye ajya aho urwo rugendo rwari gutangirira. Hari umuntu utari usanzwe amuzi wamwegereye aramubaza ati: “Ese uri Charles Stalker?” Hanyuma akomeza agira ati: “Noherejwe hano mfite itike yo kukohereza mu Bushinwa.”
► Ese ni ko dukwiye buri gihe gutegereza ko Imana itwereka icyo ishaka? Ese byaba ari ikibazo iyo umuntu yiteze kumenya ubushake bw’Imana ku byemezo bye muri ubu buryo?
Bamwe bategereza ko Imana ibaha amabwiriza yihariye kandi atangaje kuri buri cyemezo bafata. Birengagiza ubwenge busanzwe n’ibibazengurutse, kuko bakeka ko ubushake bw’Imana bushobora guhora bunyuranye n’ubwenge bw’abantu n’ibibera aho bari.
Si byiza gutsimbarara uvuga ko Imana igomba guhora itubwira ibyo tugomba gukora mu buryo bw’igitangaza, kuko kenshi ntigaragaza ubushake bwayo muri ubwo buryo. Iyo umuntu yirengagije ubwenge busanzwe n’ibimuzengurutse, ashobora gutekereza ko ari Imana imuyoboye, kandi nyamara aba akurikiye amarangamutima ye cyangwa ibyo yiyumvamo.
Igihe cyose hari ikintu Ijambo ry’Imana risaba cyangwa ribuza mu buryo bugaragara, tuba tuzi neza ko ari ubushake bwayo. Ariko hari ibyemezo byinshi tugenda duhura nabyo mu buzima, aho dufite amahitamo adasobanuwe neza mu Ijambo ry’Imana—ibyo akenshi ijambo ry’Imana ntiriba ribitegeka cyangwa ribihakana mu buryo bweruye. Ni gute umuntu yamenya aho akwiye kuba, akamenya akazi akwiye gukora, ndetse n’ukuntu akwiye gukoresha amafaranga ye?
► Hatabayeho ihishurirwa ridasanzwe, ni gute umuntu yashobora kumenya ubushake bw’Imana ku cyemezo kitavugwaho mu buryo bweruye muri Bibiliya?
Bamwe, kuko batekereza ko ubushake bw’Imana bugomba guhishurwa mu buryo bw’igitangaza butitaye ku bwenge n’ibiriho, bashaka uburyo budashingiye ku bwenge busanzwe bakeka ko ari bwo Imana izakoresha ngo ibayobore. Bashobora gusaba Imana ikimenyetso runaka kibamenyesha ubushake bw’Imana cyangwa bagafungura Bibiliya aho biboneye, bagafata umurongo runaka bakawuhuza n’ibazo bafite.
Inama ngenderwaho zo gufata ibyemezo byiza mu buzima
John Wesley yatanze inama ngenderwaho z’ingirakamaro ku buryo zafasha umuntu kumenya ubushake bw’Imana Yavuze ko tuzi ko ubushake rusange bw’Imana, nk’uko bugaragazwa muri Bibiliya, ari uko tuba abera kandi tugakora ibyiza. Ni yo mpamvu, kugira ngo dufate umwanzuro runaka, tugomba kwibaza amahitamo azadufasha kurushaho kuba abera no kugira umumaro mwinshi uko bishoboka.
Dukura mu burambe bwo kumenya ibidufasha mu buryo bw’umwuka n’ibyadushyira mu kaga. Hari ibintu bimwe bishobora guteza akaga umuntu wese; ibindi bikaba byateza akaga bamwe ariko ntibibe ikibazo kuri bose. Dukwiriye uko dushoboye kose gushaka ibituma dukomera mu buryo bw’umwuka, kandi tukirinda ibyadushora mu bigeragezo (1 Abakorinto 10:12-13).
Tunyuze ku bwenge, uburambe, no ku nama z’abandi, dushobora kumenya amahitamo azaduha umusaruro mwinshi.
Imana ntigaragaza kenshi ubushake bwayo binyuze mu ihishurirwa ridasanzwe. Imana itegereza ko dukoresha amahame ya Bibiliya mu gihe dutekereza twitonze kandi tugasesengura ibyo turimo. Umwuka Wera aratuyobora n’igihe tuba tutabibona. Ku byemezo byinshi, ntidukwiriye gutegereza ihishurirwa, ahubwo dukwiriye gusenga dusaba ubwenge no gusobanukirwa.
Abantu bavuga ko bahawe ihishurwa ryihariye n’Imana rimwe na rimwe bananirwa kumva inama z’abandi (Imigani 12:15). Bashobora kurakazwa n’uko abandi bashidikanya ku byemezo bafashe. Berekena ubwibone no kwinangira aho kugaragaza kwicisha bugufi.
► Umunyeshuri nasomere itsinda 1 Petero 5:5-6.
Uretse mu bihe bidasanzwe, ni byiza ko umuntu atavuga ko Imana yamubwiye neza icyo agomba gukora. Iyo umuntu avuga atyo, biragorana ko hari undi wamugira inama cyangwa ngo amuhe igitekerezo. Byaba byiza avuze ko ashaka gufata umwanzuro mwiza abifashijwemo n’Imana.
Uretse amahame John Wesley yatanze, iyo utekereza ku mahitamo yawe, jya uzirikana ibi bikurikira:
1. Ese bihuye n’amabwiriza asobanutse yo muri Bibiliya? Imana ntishaka na rimwe ko utubaha Ijambo ryayo.
2. Ese bihuye n’ibyo Bibiliya ishyira imbere nk’ingenzi? Bibiliya itwereka ibintu Imana ishyira imbere nk’ibintu by’ingenzi. Ese umwanzuro wawe uha agaciro ibikwiye kuba iby’ingenzi kurusha ibindi?
3. Ese bihuye n’uko ibintu byifashe mu by’ukuri? Ukwiye kuba ubasha kubona uburyo Imana yagiye itegura kugira ngo ugere kuri uwo mwanzuro.
5. Ese n’imyitwarire y’ubumana? Ntugatekereze ko hari ikibazo cyihariye cyatuma ukora ikintu kitanezeza Imana.
6. Ese bihuye no gukunda abandi nk’uko wikunda? Impamvu zishingiye ku kwikunda ziyobya ubushishozi bw’umuntu.
7. Ese bizagira ingaruka nziza? Ese watekereza iki niba abandi bose bakoze nk’uko? Ese byaba byiza?
8. Ese byemezwa n’abajyanama batinya Imana? Twese tuzi gushaka inshuti zizadushyigikira arikose abantu bagaragara ko ari abanyamwuka n’abanyabwenge bavuga iki ku mwanzuro wawe?
Iyo ubushake bw’Imana ari ikintu kidasanzwe, irabushimangira ku buryo udashobora kugira gushidikanya. Umumarayika, cyangwa iyerekwa, cyangwa igihuru cyaka umuriro byabereye bamwe nk’gihamya mu bihe bya kera. Imana ishobora guha umuntu ikizere cyo mu mutima kidashidikanywaho. Ariko iyo nta butumwa bugaragara buturutse ku Mana bwabonetse, ugomba gukurikiza amahame yizewe yo kugufasha gutahura inzira ikwiriye. Ntugategereze guhabwa ihishurwa ryihariye kuri buri mwanzuro ushaka gufata. Niwibanda ku by’ingenzi ubikuye ku mutima kandi usenga, Imana izaba indahemuka mu kuyobora icyemezo cyawe.
Mu Abaroma 12:1-2 Pawulo yanditse agira ati,
Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
Iyi mirongo y’Ibyanditswe yerekana uburyo imimerere y’ubuzima bwo mu mwuka igira ingaruka ku byemezo by’umuntu. Kugira ngo umuntu amenye ubushake bw’Imana, agomba kubanza kwiyegurira Imana byimazeyo. Ibyemezo by’umwizera bitandukanye n’iby’isi, kuko atagengwa n’imigenzo y’isi, ahubwo yahinduwe mu mitekerereze ye, ibyemezo afata, abifata afite ubwenge bushya.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.