Dale Carnegie yamamaye kubera igitabo cye cyitwa How to Win Friends and Influence People. Yizeraga ko buri muntu akwiriye kwitabwaho no kubahwa kuko afite agaciro kamukomokaho nk’umuntu. Ikigo cya The Dale Carnegie Institute cyashinzwe kugira ngo cyigishe amahame ye.
Hari igihe ikigo Dale Carnegie Insistitute cyigishaga abantu amasomo ya nimugoroba ku bantu bakora ubucuruzi, cyibigisha uko babana neza n’abandi no kubaka umubano. Igihe abanyeshuli bagiye gukoraga ikizamini, batangajwe n’ikibazo kimwe cyari kirimo. Ikibazo kitari cyitezwe cyari: “Umugore uhora akora isuku mu cyumba cy’inyubako iyo mutashye yitwa nde?” Abanyeshuli bari bamaze kumuca iruhande inshuro nyinshi cyane iyo basohoka mu ishuli bajya mu rugo, ariko ntibamwitagaho kuko batamubonaga nk’umuntu w’ingenzi, nubwo babaga bavuye kwiga ishuli ryigisha uko umuntu agira urugwiro no guhuza n’abandi. Batekerezaga ko ubumenyi bushya bungutse bagomba kubukoresha gusa mu gushaka umubano n’abantu bakomeye.
Imyumvire ya GiKristu ku Agaciro ka Muntu
Abantu bose bashyize ukwizera kwabo muri Yesu Kristo ni abanyamuryango b’umubiri umwe—umubiri wa Kristo: “None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu” (Abagalatiya 3:28).
Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka buvuga ku kiganiro aho Yesu yasubiyemo itegeko rivuga ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Umwigishamategeko yaramubajije ati, “Mugenzi wanjye ni nde?” (Luka 10:29). Iki kibazo cyari cy’ingenzi kuko uwo mwigishamategeko yibwiraga ko atari afite inshingano yo gukunda abantu bose. Yatekerezaga ko iryo tegeko risaba gusa gukunda abantu bo mu itsinda runaka.
Abantu bo mu mico yose bagira imitekerereze ihuye ku gipimo ngenderwaho cy’ibikwiriye n’ibidakwiriye. Bazi ko kwiba, kwica, no guhohotera abandi ari bibi. Ariko, ntibumva ko buri wese akwiye gufatwa mu buryo bungana. Bashobora kuba batakwiba inshuti, ariko bakiba umuntu badasanzwe bazi. Bashobora kutica umuntu wo mu gihugu cyabo, ariko bakica umunyamahanga. Bashobora kudakandamiza abo bafitanye isano, ariko bagakandamiza abantu bo mu bwoko batishimira.
Abayoboke ba Kristo bemera ko buri muntu yaremwe mu ishusho y’Imana, kandi afite agaciro kadashira.
Igihe cyose marayika yabonekeraga bantu nk’uko byanditswe mu Byanditswe, amagambo ye ya mbere yabaga ari “Ntutinye,” kuko kuboneka kwe ubwako kwari guteye ubwoba kandi gutangaje. Hari ubwo abantu bacaga bugufi imbere ya marayika bashaka kumuramya.[1] Ariko abantu bafite agaciro karuta ak’abamarayika (1 Abakorinto 6:3).
Ushobora guhura n’umuntu usabiriza wo mu cyiciro cyiri hasi, utarize, utagira ubwenge, ufite imyitwarire mibi, udafite ubumenyingiro, udafite ijambo, ufite isura itariyo gukundwa, kandi ufite imyitwarire itera abantu kumwanga—nyamara ari gufata imyanzuro ifite ingaruka z’iteka ryose. Aramutse acunguwe n’Imana, azahinduka ikiremwa kiruta ibindi byose twigeze kubona ku isi. Ni yo mpamvu akwiye kubahwa.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abagalatiya 3:28.
Uyu murongo uvuga ibyiciro bitatu abantu bakunze gushyirwamo—ubwoko, icyiciro cy’imibereho, n’igitsina. Icyiciro cy’imibereho kirimo urwego rw’ubukungu. Dushobora kongeraho ibyiciro bindi nk’imyaka, urwego rw’amashuli umuntu yize, n’ubumenyingiro. Nta na kimwe muri ibi byiciro kigira ingaruka ku gaciro Imana iha umuntu.
► Ese umuntu ashobora kugira agaciro karuta ak’abandi bantu? Sobanura.
Umuntu ufite ubwenge bwo hejuru, amashuri, ubumenyingiro, imbaraga z’umubiri, uburambe mu buyobozi, cyangwa amafaranga, agira akamaro kurushaho mu kurangiza ibintu bimwe na bimwe. Ariko, ni ikosa gufata umuntu nk’ufite agaciro karenze abandi nk’ikiremwa muntu kubera iyo miterere. Iyo miterere igira akamaro mu buzima busanzwe, ariko kamere y’ibanze y’umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ifite agaciro kadashira kandi k’iteka ryose.
[1]Urugero rumwe rwibi ruboneka mu Ibyahisuwe 22:8-9, “Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. Ariko arambwira ati ‘Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.’”
Kugira ibitekerezo rusange ku itsinda runaka bidafite Ishingiro
Abantu bakunze gutekereza ko abantu bo mu bwoko runaka bose bagira imyitwarire imwe. Hari ubwo bene ibi bivugwa bishingiye ku ibara ry’uruhu, nk’uko bavuga ngo “Abazungu bahora ________” cyangwa “Abirabura bose ni ________.”
Hari igihe abantu bavuga amagambo y’ubusumbane ashingiye ku bwenegihugu, bagashyira abantu mu byiciro hashingiwe ku gihugu bakomokamo nka abanya Hait cyangwa Abadage cyangwa Abayapani. Rimwe na rimwe biba bisobanutse, nk’izina ry’ubwoko cyangwa itsinda ry’ubwoko riri mu gihugu runaka.
Amagambo abantu bavuga ku byiciro by’abantu rimwe na rimwe aba arimo gushima, ariko kenshi aba arimo kunenga. Iryo jambo rishobora kuvuga ko abantu bose bo mu itsinda runaka bafite inenge runaka.
Dore ingero z’amagambo anenga abantu hashingiwe ku bwoko cyangwa ku bwenegihugu. Amazina y’amoko atandukanye y’abantu ni yo yashyirwa mu mwanya usigaye.
________ ni abanebwe.
________ barasinda kenshi.
________ bariba iyo babonye uburyo.
________ barwana kenshi.
________ ntibakora akazi neza.
________ ntibafite ubwenge buhagije bwo kwitwara neza mu myigire.
________ barakara vuba.
________ barabeshya igihe cyose.
Biragaragara ko hariho itandukaniro ry’amoko, kandi iri tandukaniro si kw’isura y’inyuma gusa. Itsinda ry’ubwoko runaka rishobora kwitwara neza mu mikino imwe cyangwa mu bwoko runaka bw’imirimo bitewe n’imbaraga z’umubiri n’ubushobozi bwo mu bwenge rifite.
Itsinda ry’abantu rifite ibiranga umuco waryo. Umuco wigisha abantu uko bitwara mu bihe runaka, bityo tubasha kwiga uko twakwitega ibikorwa bitandukanye by’abantu baturuka mu mico runaka.
Si ikosa kubona imiterere y’umubiri n’iy’umuco y’itsinda ry’abantu. Ariko si byo gucira urubanza imiterere y’umuntu hashingiwe ku bwoko cyangwa umuco we. Umuntu wese, n’ubwo yaba akomoka mu bwoko runaka, ashobora kuba umuntu wubaha Imana, uvugisha ukuri, kandi ugira ineza. Ntabwo aribyo gufata umuntu nk’ufite kamere mbi utaramumenya ku giti cye.
Ubuzima twanyuzemo bugira uruhare mu buryo tubona abandi bantu. Niba umuntu afashwe nabi n’abantu bo mu bundi bwoko butandukanye n’ubwe, ashobora gutangira kumva ko abantu bose bo muri ubwo bwoko ari kimwe. Iyo umuntu akomeje gufatwa nabi n’abantu bo mu bwoko runaka, cyangwa iyo ibyo byamubayeho akiri muto, bituma arushaho kumva ko abantu bose bo muri ubwo bwoko ari kimwe.
Iyo umwana yumva ababyeyi be n’abandi bantu bakuru bavuga ku bantu bo mu bwoko runaka, bituma agira imyumvire kuri ubwo bwoko.
Umuntu wizera akwiye kwisuzuma ku bijyanye n’imyumvire ye ku moko y’abantu, kandi agasenga Imana asaba ko yamufasha kugaragaza ubutabera n’urukundo. Tugomba kwibuka ko Imana yita ku bandi nk’uko yita kuri twe, kandi ntinezezwa no kubona twe dufata nabi bagenzi bacu.
Ivangura mu Murimo w’Imana
Inkuru ya Yona iboneka mu Isezerano rya Kera itanga inyigisho z’ingirakamaro. Yona ubwe asobanura impamvu yamuteye guhunga Imana.
Asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho” (Yona 4:2-3).
Yona yahunze Imana kubera urwango rukomeye yari afitiye Abanya Ashuri, kandi yari azi ko Imana imutumye gukorera mu aba i Ninewi byashobokaga cyane ko izabagirira neza.
Bibiliya ntishyigikira igitekerezo cy’irondabwoko nk’uko gikoreshwa muri sosiyete y’iki gihe. Bibiliya yigisha ko abantu bose ari ubwoko bumwe—ubwoko bw’abantu: “Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:26).
Imana ihamagara itorero kugeza ubutumwa bwiza ku moko yose yo ku isi (Ibyakozwe n’Intumwa 1:8). Agaciro k’ubugingo bw’umuntu ni kamwe, hatitawe ku bwoko bwe.
Abahakanamana b’abizera ihindagurika ry’ibinyabuzima ntibemera ko abantu baremwe byihariye mu ishusho y’Imana. Bizera ko abantu b’iki gihe bavuye mu kurushanwa no kurimbura amoko y’abantu yari afite intege nke kandi adafite ubwenge buhambaye. Bemera ko “kubaho k’ufite imbaraga kurusha abandi” ari byo byatumye tubaho. Iyo ibyo bavuga biba ari ukuri, byaba bikwiye ko abantu bakomeza kurimbura amoko y’abantu bafite intege nke. Ariko tuzi ko abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana, bityo bakaba ari ab’ingenzi kuri Yo.
Ibihugu byinshi ku isi byemerera abaganga kwica abana bataravuka. Hari n’ibihugu bimwe byategetse kwica abana bataravuka kubera ubwinshi bukabije bw’abaturage. Mu bihugu byinshi, ababyeyi b’abagore basaba abaganga kwica abana babo bataravuka kubera ko baba batari mu bihe byiza bibemerera kugira umwana. Iyo abana bataravuka bishwe, baba bafashwe nk’aho bataremwe mu ishusho y’Imana kandi ko nta gaciro bafite. Uburenganzira bwabo buba buhonyowe, kandi ntibaba bashobora kwivugira cyangwa kwirwanaho.
Amadini nk’ay’Abahindu n’abasenga Buda yemera ko abantu bababara kubera ibikorwa bibi bakoze mu buzima bwabo bwabanje. Bizera ko abantu bahohoterwa bakwiye kuba mu rwego babarizwamo. Bizera ko iyo umuntu yihanganiye imibabaro n’ihohoterwa neza, bishobora kumuhesha kugira ubuzima bwiza ikindi gihe gitaha. Iyo myemerere itanga impamvu nkeya zo gufasha umuntu uhohoterwa, kuko batekereza ko ari kunyura mu rugendo akwiriye gucamo.
Filosofiya mbi n’amadini bituma abantu bihanganira akarengane k’agahomamunwa gakorerwa amatsinda y’abantu. Imiryango imwe yemera akarengane gakabije mu mibereho nk’ibintu bisanzwe. Abizera baratandukanye. Inyigisho ya Bibiliya ivuga ko abantu baremwe byihariye mu ishusho y’Imana. Imana niyo yonyine itanga urufatiro ruhamye rw’agaciro k’umuntu.
► Ni iyihe myitwarire yo gusuzugura abantu b’itsinda runaka ifatwa nk’ibisanzwe mu muryango wawe?
Abumvaga iyo nkuru bari biteze ko umuntu wa gatatu urakurikiraho ari we ntwari yiyo nkuru. Ariko batunguwe kandi bacibwa intege nuko yari umunya samariya. Abasamariya bari uruvange rw’amoko, kandi imyemerere yabo mu by’idini, yari yuzuyemo urujijo. Abayuda babangiraga iyo miterere yombi.
Wibuke ko umwigishamategeko w’Umuyuda yari yabajije Yesu ati: “Umuturanyi wanjye ni nde?” Yifuzaga ko Yesu asobanura mu buryo bwumvikana icyiciro cy’abantu runaka akwiye gukunda, kugira ngo abone uko abashyira mu itsinda rito ry’abantu bihariye. Nk’abantu benshi ku isi, nawe yatekerezaga ko inshingano zishingiye ku ndangagaciro kuri we zari ku cyiciro cy’abantu runaka, ndetse yunvaga ko bitamureba gukunda abandi.
Yesu yasubije icyo kibazo agaragaza ko tugomba kwita k’umuntu uwo ari we wese duhuye na we. Umuntu uwo ariwe wese ni mugenzi wacu. Ariko Yesu kandi yanasubije ikibazo kitigeze kibazwa n’umuntu numwe, “Umuturanyi mwiza ni inde?” cyangwa “Ni muntu ki ugaragaza urukundo nk’uru?” Yesu yagaragaje ko umuntu usuzuguritse mu muryango ashobora kuba uwo Imana ishima, kandi akerekana urukundo Imana ishaka kubona.
Yakobo yaburiye itorero ko ritagomba guha agaciro abantu hashingiwe ku buryo isi ibabona.
► Umunyeshuri nasomere itsinda muri Yakobo 2:1-9. Ni ibihe bikorwa wigeze kubona amatorero akora bisa n’ibi?
Abantu benshi bafatwa nkaho ari ingenzi hano ku isi sibo Imana yemera. Abantu benshi banezeza Imana ntabwo bubashywe hano ku isi. Yesu yavuze ko mu buzima bwo mu bihe bidashira, imyanya y’abantu benshi izahinduka (Matayo 19:30).
Iyo abavandimwe b’AbaKristu bahuye, umukene ahabwa agaciro atagira mu isi, kuko yubahwa nk’umuvandimwe muri Kristo. Umukire atakaza icyubahiro yari afite ku isi, kuko amafaranga ye ntamushyira hejuru y’abandi mu itorero (Yakobo 1:9-10).
Ubucakara
Umucakara ni umuntu ufatwa nk’umutungo w’undi, agakorera uwo muntu nk’umutungo we bwite. Mu bihugu byinshi byemera ubucakara, umucakara ntagira uburenganzira nk’umuntu. Nyir’umucakara ashobora kumukoresha uko ashaka, nk’aho ari inyamaswa cyangwa imashini. Ibyifuzo n’intego z’umucakara bigengwa n’ibyifuzo by’uwo akorera. Umugabo n’umugore bashobora gutandukanywa, n’abana bakavanwa ku babyeyi babo.
Mu Isezerano rya Kera, Imana yashyizeho imbibi ku bucakara kandi irengera uburenganzira runaka bw’abacakara (Kuva 21:1–11, 26–27). Kwita ku burenganzira bw’umucakara ntibyari bisanzwe muri icyo gihe. Mu Isezerano Rishya, Imana ivuga ko ari nyir’abantu bose, itarobanura ku butoni, kandi ko abatunze abacakara bagomba kubafata neza no mu butabera (Abefeso 6:9). Ihame rivuga ko umucakara agomba gufatwa nk’umuntu ufite agaciro nk’abandi bose, ryaje gutuma ubucakara buvanwaho mu bihugu byagize ingaruka zikomeye n’Ijambo ry’Imana.
Ubucakara buracyariho mu bice byinshi byo ku isi, mu buryo butandukanye. Urugero, hari aho abana bagurishwa n’ababyeyi babo kugira ngo bakoreshwe imirimo cyangwa ibikorwa by’ubusambanyi. Hari igihe abana batangwa mu nsengero z’ibigirwamana nk’ishimwe cyangwa igitambo cyo gukira indwara cyangwa gukurwaho umuvumo. Hari igihe abagore bashyirwa mu bucakara bwo gukora uburaya batabyifuza. Hari igihe abantu binjizwa mu bihugu by’amahanga mu buryo bw’ibanga, hagamijwe kubagira abacakara.
Gukandamizwa mu buryo bw’Ubukungu
Ahantu hatagira ubwigenge mu by’ubukungu, imibereho y’abantu ishobora gusa n’ubucakara mu buryo bumwe na bumwe. Abantu ntibagira ubwisanzure bwo gutangiza no gukora ubucuruzi bwabo. Hari amahirwe make ko umuntu yahindura akazi ngo abone akarushijeho kuba keza. Hari abantu bakora akazi bahembwa amafaranga adashobora no gutunga imiryango yabo. Benshi ntibagura ibindi uretse ibyo kurya by’ibanze. Ntibafite ubushobozi bwo kwivuza. Bakora uko bashoboye, ariko ntibashobora kwimukira mu nzu nziza, kuko amafaranga yabo ahora ari make. Abakoresha babo ntibabongeza umushahara kuko bahora babona abandi biteguye gukorera umushahara muto.
Gukandamizwa mu buryo bw’ubukungu ni ikibazo kigoye kandi ntibiterwa gusa n’abakoresha. Mu bihugu bimwe, haboneka abantu benshi bashaka akazi, ariko inganda n’ibigo binini ni bike cyane. Iyo ubuyobozi bw’igihugu burangwamo ruswa, bushobora kubuza ibigo binini gutangira gukora, bubusaba imisoro ihanitse na ruswa. Iyo ibigo by’ubucuruzi byinshi byemererwa gukora, abakozi baba bafite amahitamo menshi, bigatuma abakoresha bahatana babaha umushahara n’imibereho myiza kugira ngo babakure ahandi. Iyo ubucuruzi ari buke kandi akazi kaboneka ari gake, abakoresha babona uburyo bwo guhemba abakozi amafaranga make. Abakozi bahembwa amafaranga make adashobora kubafasha guhaza ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.
Umugambi wa Leta ni ugukorera abaturage bayo binyuze mu kubarinda ibitero no kubarindira ubwisanzure. Ubwisanzure bw’ibanze bwa muntu burimo: uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gusenga uko umuntu abyumva, gukora agamije inyungu, no gutunga umutungo bwite. Iyo umuntu abujijwe uburenganzira bwe bw’ibanze, aba atagifatwa nk’umuntu wuzuye.
Hari igihe abizera bo mu gace runaka bemera imibereho mibi nkiyo bakabifata nk’aho ari ibisanzwe, ntibagire icyo bakora ngo bafashe abahohoterwa mu by’ubukungu.
Yuliyana yari atuye m’umudugudu muto ahantu hataboneka akazi. Yasize abana be batatu kwa nyirakuru, ajya mu mujyi gukora mu rugo rw’umu pasitori nk’umukozi wo mu rugo, aho yahembwaga amafaranga make buri kwezi. Yabonaga abana be inshuro nke. Abantu benshi babona ko atari byiza ko umubyeyi atandukanywa n’abana be muri ubu buryo, nyamara n’abizera bamwe bakoresha abantu bari mu mwanya nk’uwa Yuliyana. Bibaza impamvu bakwiye guhemba umushahari uri hejuru, mu gihe hari undi muntu witeguye gukorera umushahara muke. Kubera iki bakwiye kwita kuri uku gutandukana kw’ umukozi n’ abana be, niba nyiri ubwite ari we wifatiye icyemezo cyo gusiga abana be akajya ku kazi?
► Ese abizera bafite inshingano zo kugira icyo bakora ku bibazo bya Yuliyana? Gute?
Igitabo cya Amosi kivuga kenshi ku ihohoterwa rishingiye ku bukungu. Mu Amosi 5:11–12, umuhanuzi agaruka ku mpongano ihabwa abacamanza babogamira ku bafite amafaranga, bigatuma abakene batabasha kubona ubutabera. Muri Amosi 8:4–6, umuhanuzi yamagana abantu bakoresha ibipimo by’uburiganya kugira ngo bibe abakene. Muri Amosi 4:1, avuga ko abagore nabo baba bafite uruhare mu gukandamiza abakene, iyo bishimira ubuzima bwiza bwavuye ku butunzi abagabo babo babonye bahohoteye abandi. Umuhanuzi yavuze ko ubutabera bukwiye kumeneka nk’umugezi (Amosi 5:24), bisobanura ko bugomba kuba bwinshi kandi buboneka kuri bose.
Agaciro k’umuntu n’inshingano z’ubuyobozi
Kuba umuntu wese afite agaciro kadashira ntibisobanura ko abantu batagomba kugira abayobozi cyangwa inzego z’ubuyobozi. Agaciro kangana ntibivuga ububasha bungana. Urugero, nubwo buri wese mu Butatu Bwera ari Imana yuzuye kandi angana n’undi mu gaciro, Umwana agandukira Se (Yohana 6:38). Imana yategetse umugore kugandukira umugabo we; ariko ibyo ntibisobanura ko ari munsi ye (Abefeso 5:22). Imana yabwiye abana kumvira ababyeyi babo; ariko ibyo ntibivuze ko bafite agaciro gake kurusha ababyeyi babo, keretse mu bukure no mu bwenge (Abefeso 6:1).
Ni Imana yashyizeho inzego z’ubutegetsi (Abaroma 13:1–5). Yashyizeho n’ubuyobozi mu itorero (Abaheburayo 13:17).
Abayobozi bose bakwiye kuzirikana ko ari abagaragu (Matayo 20:25–28). Gukorera abandi binyuze mu kuyobora bisobanura kuyobora ugamije inyungu z’abagukurikira. Umuyobozi ntayobora agamije inyungu ze bwite, ahubwo aritanga akareka ibyiza bye kugira ngo akorere abamukurikira.
► Wabisobanura ute mu buryo bwumvikana ko abantu bamwe bafite umumaro kurusha abandi mu gihe ku rundi ruhande abantu bose bafite agaciro kangana?
Ibyo abizera bakwiye gushyira mu bikorwa
Mwihatire ko nta n’umwe usigara inyuma mu kwitabwaho n’umuryango w’abizera.
Ese abasaza n’abakecuru baribukwa kandi bagafashwa uko bikwiye?
Ese abakene bakirwa neza kandi bakitabwaho mu itorero ryanyu?
Ese mwirinda guha icyubahiro abantu mu itorero kubera ubutunzi cyangwa icyubahiro bafite muri sosisyete?
Ese abantu bo mu moko yose bakirwa neza kandi bagahabwa umwanya wo gufatanya mu buzima n’umurimo mw’itorero?
Ese hari itsinda ry’abantu bo mu bwoko runaka mu gace utuyemo rigikeneye kubwirizwa ubutumwa?
Ese hari abantu bakandamizwa mu gace utuyemo bakeneye umuntu ubavuganira?
Umuryango wubaha Imana ugomba kwerekana ko buri muntu afite agaciro. Umugabo n’umugore bombi bakwiye kubahwa. Ibyo bakeneye bikwiye kwitabwaho. Abana ntibakwiye kwirengagizwa cyangwa gufatwa nk’aho nta gaciro bafite. Abana bakwiye gutozwa neza no guhanwa mu buryo buboneye. Nta burenganzira ufite bwo gukorera umwana cyangwa umugore wawe urugomo, ibyo ni kimwe kandi no k’umuturanyi wawe.
Dukwiye gufasha abakene mu buryo bububaka kandi bukomeza icyubahiro cyabo. Ntukagire icyo utanga mu ruhame ushaka icyubahiro ukoza isoni abakene. Iyo ugeneye umukene uburyo buboneye bwo kubona ibyo akeneye abikuye ku murimo we, uba urinze icyubahiro cye kuko aba afite amahitamo kandi ashobora gukora akunguka. Ubufasha bwiza buha umukene amahirwe yo guhindura imibereho ye.
Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera bigishaga ko Imana ishaka ko abantu baha umudendezo abakandamizwa (Yesaya 58:6).
Isezerano Rishya ryerekana ko Yesu yabanye n’abakene (2 Abakorinto 8:9). Yavukiye mu kiraro cy’inka (Luka 2:7). Benshi mu nshuti ze n’abamukurikiye bari abantu basanzwe bakora imirimo isanzwe n’abakene. Yesu yagaragaje urukundo n’impuhwe ku bantu batafatwaga nk’ingenzi muri sosiyete: abakene, abarwayi b’ibibembe, abapfakazi, abanyamahanga n’abana (Luka 7:22). Yavuze ko yaje kugeza ubutumwa bwiza ku bakene (Luka 4:18). Yesu yavuze ko ubutumwa yazanye bugamije kubohora ibisenzegeri (Luka 4:18–19).
Guhera mu minsi ya mbere y’itorero, abizera bagiye bagira uruhare rugaragara mu mibereho ya sosiyete babagamo. Bakiriye mu miryango yabo abana batawe, barokora abari mu bucakara, kandi bafasha abarwayi. Bitaye ku bantu sosiyete yabonaga nk’aho nta gaciro bafite.
Yesu yavuze ko dukwiye gusenga dusaba ko ubwami bw’Imana buza, kandi ko ibyo ishaka bikorwa hano ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru (Matayo 6:10). Tuzi ko gukandamizwa kose kuzarangira ubwo Ubwami bw’Imana buzaba bwimakajwe ku isi. Mu gihe dutegereje, dukwiye gusenga dusaba ko Imana itabara abafite ikibazo cy’ikandamizwa hirya no hino ku isi.
Ibyo Gusangira mu Itsinda
Ku matsinda menshi, iki kibazo kizatera ibiganiro birebire. Bamwe mu banyeshuli bashobora kugira amarangamutima akomeye ku byo banyuzemo cyangwa babonye.
► Ese watekereza ute ku bandi bo mu moko atandukanye, niba wibutse ko buri wese ari uw’agaciro imbere y’Imana?
► Ese hari ikintu wicuza kuba warakoze mu buryo runaka, nyuma yo gusobanukirwa agaciro umuntu afite imbere y’Imana? Shishikariza abanyeshuli gusangiza abandi ibyo biyemeje kurusha kugaragaza umujinya ku byakozwe n’abandi.
► Agaciro ka muntu kagombye kugira uruhe ruhare mu murimo w’itorero?
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Ndagushimiye ko waturemye mu ishusho yawe. Mfasha kubaha abantu bose. Mfasha kwihana ivangura n’amarangamutima mabi mfitiye abandi.
Ndakwinginze, Mana, uzane ubutabera ku bantu bose ku isi bahohoterwa bitewe n’amoko yabo, igitsina cyabo, imyaka cyangwa ibindi bibaranga.
Mfasha kurengera abakandamizwa no gukora ibishoboka byose kugira ngo sosiyete mbamo ibe iy’ubutabera kuri bose. Mana, dufashe nk’itorero ndetse n’umuntu ku giti cye, kugaragaza urukundo rwawe mu buryo bufatika.
Amena
Imikoro y’isomo rya 11
(1) Andika ku nshingano Imana yahaye itorero zo guhindura uburyo abantu bafatwa muri sosiyete babarizwamo.
Itorero ryawe rikwiye kuba rikora iki?
Abizera ku giti cyabo bakwiye gukora iki?
Wowe uzakora iki?
(2) Iga Gutegeka kwa kabiri 24:10-22. Tanga urutonde rw’amabwiriza agaragaza agaciro k’abantu. Sobanura umugambi wa buri tegeko.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.