William Wilberforce (1759–1833) yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, waje kwizera Imana maze atangira kurwanya ubucakara, gukoresha abana imirimo ivunanye, no guhohotera abakene. Yakoze imyaka 20 ashishikajwe no gushyiraho itegeko ryahagarika ubucuruzi bw’abacakara, aho abantu bajyanwaga bunyago baturutse muri Afurika bagacururizwa hose mu Bwami bw’u Bwongereza. Kenshi yababazwaga no kubona abandi batitaye kuri icyo kibazo. Amaze kubona umubare munini w’abagize inteko nshingamategeko wemera gushyigikira iryo tegeko, ariko abarirwanyaga batumye bamwe mu bagize inteko nshingamategeko batitabira inama y’inteko binyuze mu kubagurira amatike yo kujya mu bitaramo, bituma iryo tegeko ritemezwa. Itegeko ryaciye ubucuruzi bw’abacakara mu 1807, ariko ubucakara ubwabwo bwari butarahagarikwa. Wilberforce yakomeje kurwanya ubucakara kugira ngo buvanweho burundu. Ubucakara bwaje kurangira hafi mu bwami bwose bw’Ubwongereza mu 1833. Wilberforce yapfuye hashize iminsi itatu gusa yakiriye amakuru ko iryo tegeko rizemezwa.
Itangiriro
Hariho umubano w’uburyo bwinshi butandukanye abizera bagize hagati yabo na leta zabo. Hari aho mu bihe bimwe n’ahantu hamwe mu mateka itorero ry’igihugu ryakoraga rihuje imbaraga na leta. Ahandi no mu bindi bihe, leta yagiye ica itorero kandi ikarirenganya. Hari ibihugu byemerera abantu babyo gukurikira imyemerere yabo mu bwisanzure, kandi leta zabo zikavuga ko zidashyigikiye idini iryo ari ryo ryose kurusha ayandi.
Umubano uri hagati y’abizera na leta utera ibibazo byinshi bikomeye. Hari igihe itorero ry’ahantu runaka rigirana umubano na leta utashoboka ahandi ku isi kubera itandukaniro ry’imiyoborere.
Iri somo ntirizasubiza buri kibazo cyangwa ngo risobanure ibyo umuKristu akwiye gukora muri buri gihe, ariko tuzarebera hamwe amahame amwe ya Bibiliya yerekeye umubano hagati y’uwizera na leta.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaroma 13:1-7. Ni ibihe bintu bivugwa kuri leta ubona muri uyu murongo?
Bibiliya itubwira ko Imana ariyo yashyizeho Leta. Imana ishaka ko habaho leta, kandi umuntu wanze kubaha leta aba yigometse ku Mana (Abaroma 13:1-2).
► Intego ya leta ni iyihe ukurikije uyu murongo?
Imwe mu ntego za leta ni uguhana imyitwarire mibi binyuze mu gushyira amategeko mu bikorwa (Abaroma 13:3). Umutegetsi akorera Imana kandi asohoza imigambi yayo iyo ahana abarenze ku mategeko (Abaroma 13:4).
Tugomba gusengera abayobozi b’igihugu kugira ngo tubashe kubaho mu ituze no mu mahoro. Ibyo bishatse kuvuga ko iyo leta ikomeje imirimo yayo nkuko bikwiye, irinda amahoro ya sosiyete.
Uruhare rwa Gikristu
► Soma Matayo 5:13-16. Yesu yashakaga kuvuga iki ubwo yatubwiraga ko tugomba kuba umunyu n’umucyo?
Bamwe bemera ko abigishwa ba Kristo batagomba gutora cyangwa kugira imyanya mu leta, kuko leta zo mu isi zitagendera ku mahame ya GiKristu. Bamwe mu BaKristu bemera ko itorero rikwiye kuba umuryango wigenga, ritivanga mu buzima bwa sosiyete, kuko sosiyete yangiritse cyane.
Umuhanuzi Yeremiya yandikiye Abayuda bari barajyanywe mu gihugu cy’amahanga kuba mu muryango w’abapagani. Ntibari babayeyo mu bushake bwabo. Niba hari abemera Imana babaye bafite impamvu yo kwirinda kwivanga mu buzima bw’abandi muri sosiyete, nta gushidikanya ko aba Bayuda bari babifitiye impamvu. Bari bariyo batabishaka, idini ry’iyo sosiyete ryari irya gipagani, ubutegetsi bwari ubw’igitugu kandi bwari bwarasenye igihugu cyabo, Abayuda kandi bari bategereje umunsi bazataha.
Ariko tega amatwi ubutumwa Imana yahaye umuhanuzi ngo abugeze kuri aba bantu:
Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro (Yeremiya 29:7).
Itorero rikwiye guhagararira ukuri kwa Bibiliya, ntirihagararire gusa kwamagana ibyaha bya sosiyete, ahubwo rikanasobanura kandi rigatanga urugero rw’uko sosiyete ikwiye kuba imeze. Niba abizera badashobora gusobanura no kugaragaza ibyo sosiyete ikwiye gukora, ntitwagombye gutungurwa n’uko abatazi ukuri kwa Bibiliya batabasha kugushyira mu bikorwa.
Abizera ntibakwiye gusa kunenga sosiyete barimo. Abizera bakwiye kuba igice cy’imibereho ya sosiyete batuyemo. Abizera bakwiye kwitabira ibikorwa by’aho batuye no kurengera ubutabera. Abizera bakwiye guhora bagaragaza imyitwarire ikwiye mu byo bakora byose, bityo bakagira uruhare mu kuzana gukiranuka ku bandi. Bagombye kwitabira imirimo ya leta n’imiryango igira uruhare ku mibereho ya sosiyete, igihe cyose babishobora batanyuranyije n’amahame ya GiKristu. Aho bemerewe gutora, bagombye gutora no gushyigikira abakandida begereye cyane imico ya gikirisitu.
► Ni uruhe rugero rugaragaza uburyo sosiyete ishyira igitutu ku itorero ngo rifate ibyemezo bigamije inyungu z’ubukungu aho kugendera ku kuri ko mu Byanditswe?
Abizera n’amategeko agenga ubutegetsi bwa kimuntu
Abizera mu bihe bitandukanye by’amateka bagiye bahura n’imbogamizi zo kumenya uko bakomeza kugendera ku mahame ya GiKristu mu gihe leta yabo igendera ku yandi mahame atandukanye na ya GiKristu. Rimwe na rimwe, ayo makimbirane aba akomeye cyane, kuburyo abizera bahura n’akarengane kubera kwizera kwabo, kuko batabasha gukora ibyo leta ibasaba.
Bibiliya itwigisha ko tugomba gutanga imisoro dusabwa na leta (Abaroma 13:7, Matayo 22:21).
Leta ishobora gusaba abaturage kujya ku rugamba kurwana ku mpamvu itarimo ubutabera. Leta ishobora gusaba ko abana bicwa kugira ngo hagabanywe umubare w’abaturage urenze Leta ishobora gusaba abaturage gufatanya mu gutegekesha igitugu ubwoko runaka.
Rimwe na rimwe usanga ikibazo ari uburyo bwo gusenga. Abayoboke ba Kristo bashobora gutotezwa iyo banze gusenga imana z’imiryango cyangwa amoko yabo. Abemera bashobora kurenganywa igihe ubutegetsi bwabo bushyigikiye irindi dini.
Hari ibihugu bimwe bifite amategeko abuza kwamamaza ubutumwa bwiza no kwigisha Bibiliya. Abizera baratotezwa iyo basangije abandi ubutumwa bwiza. Ibihugu bimwe bishyiraho ibihano ku babyeyi bigisha abana babo ibijyanye n’Imana.
Rimwe na rimwe umutegetsi ashobora gusaba impongano ngo akore ibyo n’ubusanzwe yarakwiriye gukora. Iyo bigenze gutyo, umuntu uri guhongera ntabwo aba amwishyuye ngo akore ikintu kibi. Si byiza kuri uwo muyobozi gusaba iyo mpongano (Luka 3:14) ariko uri gutanga iyo mpongano aba adafite amahitamo. Urugero wavuga nko gushaka uruhushya rwo gukora ikintu cyari gikwiriye kwemerwa, cyangwa kugerageza gufungura umuntu urengana. Rimwe na rimwe impongano ni nk’ubujura. Nubwo ubujura ari ikintu kibi, ariko ntabwo ducira urubanza uwo bibye.
Iyo dusuzumye neza Ibyanditswe, tubona ko Imana yamagana abakira impongano, ariko ikagirira imbabazi abahatirwa kuyitanga (Kuva 18:21; Kuva 23:8; Gutegeka kwa kabiri 10:17; 16:19; 27:25). Abizera ntibakwiye na rimwe gutanga impongano kugirango boroshye ubuzima, ariko nta cyaha baba bakoze iyo bayitanze babitegetse n’abayobozi babi.
► Ni uruhe rugero rw’impongano mbi?
Umurimo wa Gisirikare
AbaKristu benshi bizera ko ari ikosa gukorera igihugu cyabo nk’abasirikare. Ibyo bizera babishingira ku magambo amwe n’amwe yo mu Byanditswe. Yesu yavuze ko niba umuntu agukubise urushyi ku musaya umwe, ugomba guhindukira abakubita n’undi musaya (Matayo 5:39). Yesu yavuze ko abagaragu be batarwana, kuko ubwami bwe atari ubw’iyi si (Yohana 18:36). Intumwa Pawulo yavuze ko intwaro zacu zitari iz’umubiri (2 Abakorinto 10:4). Aba baKristu bizera ko urugomo urwo ari rwo rwose rukorewe abandi bantu ari ikosa. Benshi muri bo baba batuye mu bihugu aho leta itemera ubwisanzure kandi ikaba yaratoteje abizera.
Abandi baKristu bizera ko dukwiriye kuba twiteguye kurwanira igihugu cyacu nk’abasirikare. Ibyanditswe bivuga ko Imana yashyizeho ubutegetsi, kandi ko ubutegetsi bufite uburenganzira bwo gukoresha intwaro mu guhana abakora ibibi (Abaroma 13:4). Bisa nkaho Imana yaremeye umugabo kugira ngo arinde umuryango we, nuko rero bisa nkaho ari ibintu bisanzwe ko abagabo bishyira hamwe kugira ngo barinde imiryango yabo mu buryo bwa gisirikare. Igihe umusirikare yabazaga Yohana umubatiza uko yakwihana, Yohana yamubwiye kutacyira impongano cyangwa kutagira uwo akorera urugomo, ariko ntiyamubwiye ko akwiye kuva mu gisirikare (Luka 3:14). Ubwo Yesu yavugaga ko umuntu ahindura umusaya, ntabwo yari ashatse kuvuga ko tudakwiye kwirinda igihe dutewe, ahubwo ntidukwiye kwihorera igihe habayeho igikorwa cy’ubushotoranyi. Urugero nko gukubitwa urushyi mu maso. Yavuze ko abagaragu be batarwana ngo bashyireho ubwami bwe bwo ku isi, kuberako atazashyiraho ubwami bwe muri ubwo buryo. Niba leta ari igitekerezo cy’Imana, kandi niba igomba kurinda abaturage bayo, nuko rero ni byiza ko abizera bayishyigikira kugira ngo ibashe gusohoza inshingano zayo.
Mu binyejana bitandukanye by’amateka y’itorero, abizera benshi bo mu bihugu bitandukanye bakoze mu gisirikare, ndetse no mu mirwano, kuko bizeraga ko bagomba kugira uruhare mu kurinda igihugu cyabo ibitero by’ubugome.
AbaKristu bo hirya no hino ku isi ntibumvikana ku kibazo cyo gukorera mu gisirikare. Ni ingenzi ko umuntu akwiye gushaka Imana mu isengesho, agatekereza ku Byanditswe no mu bwenge bwimbitse, hanyuma akaguma ku cyo yizeye mu mutima we.
► Ese amatorero yo mu gihugu cyawe asubiza iki ku kibazo cy’umurimo wa gisirikare?
Ibyo Gusangira mu Itsinda
Abizera benshi bagira ibitekerezo bikomeye kuri ibi bibazo. Ni ingenzi kumva ko abayoboke ba Kristo mu bihe bitandukanye no mu bice bitandukanye batigeze bahuriza ku bisubizo by’ibi bibazo. Tugomba kwirinda gucira abandi imanza ku mpamvu zibatera kugira ibitekerezo runaka.
► Ni ubuhe buryo dukwiye gukoreshwa mu gusuzuma umubano usanzwe uri hagati y’amatorero n’ubutegetsi mu gihugu cyacu? Ese haba hari igikwiye impinduka?
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.