Abraham yakoraga mu iduka. Umunsi umwe yaje kumenya ko atagaruriye umukiriya amafaranga yuzuye. Uwo mugore yari yagiye. Uwo mugore yabaga mu birometero byinshi kure mu cyaro, Abraham kandi yari azi kandi ko atazongera kumubona vuba. Nubwo ayo mafaranga yari make, yari afite impungenge ko uwo mugore azayakenera. Kandi nanone yashakaga ko uwo mugore atazatekereza ko ayo mafaranga yayagumanye ku bushake. Igihe gisanzwe iduka ryafungirwagaho, Abraham yagiye n’amaguru ibyo birometero byinshi kugirango asubize ayo mafaranga uwo mugore. Kubera uko yitwaye muri icyo gihe no mu bindi bihe, inshuti ze zamwise “Abe w’umunyakuri.” Nyuma yaje kuba umunyamategeko, ubundi atangira gukora muri leta. Kuba umunyakuri kwe kwatumye abantu bamwubaha, ndetse aza no kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kamere y’Imana
Bibiliya itubwira ko Imana itabasha kubeshya (Tito 1:2, Abaheburayo 6:18). Kamere yayo ntihinduka kandi ihoraho (Yakobo 1:17). Imana ntabwo ivugisha ukuri kubera ko ibifitemo inyungu. Imana ntibeshya kugirango ibone ibisubizo byiza. Dukwiye kugira icyizero ko ijambo ry’Imana ari ukuri kandi ko rya kwiringirwa. Ukuri kwayo kuduhesha gutekana (Zaburi 40:11, 91:4).
► Ese umubano wawe n’Imana waba ufite iyihe sura uramutse utizera ko Imana ari inyakuri ibihe byose?
Tekereze k’uburyo ukuri ari ingenzi mu mubano wacu n’Imana. Imana iduhamagarira kuyiyegurira wese. Ibyo ntabwo twabikora tutayizera rwose.
Abizera bakwiye kuvugisha ukuri mu buryo bwose, nta mpamvu nimwe bemerewe kubeshya. Ukuri ni ingenzi ku mibanire yacu (Abefeso 4:25).
Mu Abefeso 4:15 havuga ko kuvugisha ukuri ari ingenzi mu mikurire y’ubuzima bwo mu mwuka.
Abakolosayi 3:9 havuga ko kubeshya ari igice cy’ubuzima bw’ibyaha twiyambuye.
Imana izacira urubanza kandi ihane abanyabinyoma. Abanyabinyoma bari ku rutonde rw’abanyabyaha Imana izacira urubanza kubw’amategeko yayo (1 Timoteyo 1:10, Ibyahishuwe 22:15). Abanyabinyoma bose bazajugunywa mu nyanja y’umuriro (Ibyahishuwe 21:8). Abanyabinyoma ntibazinjira mu mugi w’Imana (Ibyahishuwe 21:27).
Ishyirwa mu bikorwa ryo gukoresha ukuri mu bucuruzi no mu mibanire
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Imigani 11:1.
Uyu murongo uvuga ku minzani ikoreshwa mu kugurisha ku bipimo, nk’imbuto imboga cyangwa inyama. Rimwe na rimwe abantu bakoresha iminzani yakozwe ku buryo itanga ibiro bitari ukuri kugira ngo umuntu abone amafaranga arengaho. Uyu murongo uvuga ko Imana yanga kutavugisha ukuri.
Ni bibi ko umuntu agurisha ikintu abeshye uko kimeze cyangwa ahishe ibitagenda neza cyacyo. Ni bibi kubeshya umuntu igiciro waranguje ikintu runaka ugamije kucyungukaho cyangwa kukigurisha ku mafaranga menshi.
Si byiza ko umuntu asinya mbere y’izina rye ku kintu azi ko atari ukuri agamije guhunga kwishyura amafaranga. Si byiza ko umuntu afasha umukoresha we kubeshya abantu hagamijwe inyungu.
► Ni ubuhe bwoko butandukanye bwo kutaba umunyakuri waba waritegereje?
Bibiliya ivuga ko abantu babi baguza ariko ntibishyure (Zaburi 37:21, Imigani 3:28). Abantu bamwe bumva ko baguza ariko ntibishyure iryo deni. Bibiliya ivuga ko tugomba kwishyura abandi ibibakwiye (Abaroma 13:7-8).
Kuba umunyakuri bishatse kuvuga ko ugomba kubahiriza amasezerano yawe ndetse n’ibyo wiyemeje. Zaburi ya 15 isobanura umuntu uri mu mubano mwiza n’Imana. Kimwe mu bimuranga harimo nuko akomeza amasezerano ye nubwo byaba bimusaba ikiguzi (Zaburi 15:4).
Ni bibi ku umukozi kwiba umukoresha we (Tito 2:9-10).
Ni bibi gutanga inyemezabwishyu z’ibinyoma zigaragaza ko ikintu cyatwaye amafaranga menshi kurusha uko cyaguzwe. Ni bibi ko umukozi cyangwa uhagarariye abandi abeshya ku giciro cy’ikintu agamije kubika asigaye.
Ni bibi ko umukoresha yanga guhemba abakozi nk’uko yari yabibasezeranyije (Yakobo 5:4).
Ni bibi kugumana ikintu umuntu yatakaje atabigambiriye. Ugomba kugisubiza nyiracyo niba bishoboka (Gutegeka kwa Kabiri 22:1).
Niba ushinzwe gucunga umutungo w’abandi (nk’umukoresha wawe cyangwa umurimo w’Imana), ni bibi kuwukoresha ku nyungu zawe bwite utabiherewe uburenganzira.
Urugero rugaragaza imbogamizi zishingiye ku muco mu bijyanye no kuba umunyakuri
Mu miryango imwe n’imwe, abantu baba bayobowe n’umutware wa gakondo. Abaturage baba indahemuka kuri uwo umutware wa gakondo, kandi baba bategereje ko abafasha muri buri kibazo cyose bagira. Mu baturage bo muri ibyo bice, abenshi ntibagira imitungo yabo ku giti cyabo. Umutungo w’ingenzi cyane cyane, nk’ubutaka, uba ari uw’umuryango rusange. Abayobozi baba bagomba gucunga umutungo ku nyungu z’abaturage bose. Iyo umuntu afite icyo akeneye, yumva afite uburenganzira bwo kugikura mu mutungo rusange w’umuryango.
Habimana yavukiye mu mudugudu wo mu ishyamba. Umuryango we n’indi miryango bari baturanye bahingaga ibibatunga ku butaka rusange bw’uwo mudugudu. Baje kubona umutungo muri iryo shyamba. Nta n’umwe muri bo wagiraga ubutaka bwe ku giti cye, ndetse n’aho amazu yabo yari yubatswe ntihari ahabo. Imiryango yarafashanyaga igihe havukaga ibibazo. Uwo mutware wa gakondo yabaga ameze nkaho ari umubyeyi wuwo mudugudu. Abaturage bategerezaga ko ahaza ibyo bakennye.
Habimana amaze gukura, yabonye akazi mu kigo cyakataga ibiti kigamije kubibyazamo ibikoresho by’ubwubatsi. Yavuye muri uwo mudugudu ajya gutura hafi y’aho yakoreraga. Yahabwaga umushahara buri kwezi. Hari igihe atabashaga kubona ibiribwa bimuhagije kuko atari amenyereye kugenera umushahara uko ukoreshwa. Yatekerezaga ko umukoresha ari we uzamugaburira, ariko atungurwa no kumva ko ari inshingano ze kugura byose akoresheje umushahara we. Igihe mushiki wa Habimana yari akeneye kujya kwa muganga, Habimana yasabye umukoresha we amafaranga yo kumufasha. Habimana yarakajwe no kuba umukoresha wawe yaranze kumufasha. Habimana yumvaga ko umukoresha agomba kumufasha mu bibazo bye, ariko umukoresha amubwira ko inshingano ye ari ukumwishyura umushahara gusa. Habimana avuye kuri ako kazi,yibye bimwe mu bikoresho by’akazi, kuko yumvaga ko umukoresha we atamuhaye ubufasha yari akeneye.
Nyuma yaho, Habimana yimukiye mu mujyi hamwe n’umugore we n’umwana, maze abona akazi mu iduka rinini ricuruza ibiribwa. Habimana yasabye umukoresha we kumwishyurira amafaranga y’ishuri y’umwana we, ariko umukoresha arabyanga. Hari igihe Habimana atabashaga kubona amafaranga ahagije yo kugura ibyo umuryango we wari ukeneye byose. Kubera ko yakoraga mu iduka ricuruza ibiribwa, yumvaga ko akwiye kwemererwa kujyana ibiryo akuye muri iryo duka akabishyira muryango we. Yari azi ko umukoresha atazabyemera, bityo afata ibiribwa rwihishwa.
Abakozi bamwe ntibasobanukiwe imbibi z’inshingano umukoresha aba afite kuri bo. Batekereza ko umukoresha agomba kubitaho mu byo bakeneye byose. Basaba umukoresha ubundi bufasha bwinshi uretse umushahara bahabwa ku kazi. Iyo umukoresha atabahaye ibyo bakeneye, bumva bafite impamvu zumvikana zo kwiba, kuko batekereza ko abibabereyemo umwenda.
Iyi mirongo itwigisha ko umukozi atagomba kwiba umukoresha we. Umurongo wa 10 uvuga ko kuba umunyakuri bihesha ubwiza inyigisho za Kristo. Imirongo ikurikira isobanura ubuzima umuntu abaho iyo yahinduwe n’ubuntu bw’Imana.
Kwizerwa
Kuba umunyakuri ntibigomba kugarukira ku bijyanye n’amafaranga cyangwa umutungo gusa.
Kalebu yasezeranyije mugenzi we bakorana ko bazahura saa mbiri za mu gitondo. Ariko yakererewe kuryama, atwara umwanya munini afata ifunguro rya mu gitondo, bituma atinda arenzaho isaha imwe. Yabwiye mugenzi we bakorana ko umushoferi yatinze kuza kumufata. Mugenzi we bakoranaga ntiyatunguwe. Inshuti za Kalebu zose zizi ko adakunda gukomeza ibyo yasezeranyije.
Kalebu ntiyari umunyakuri mu buryo bubiri:
1. Ntiyabashije gukomeza isezerano rye.
2. Yabeshye ku mpamvu yatumye atinda.
Ese amagambo yawe yakwizerwa n’abandi iyo usezeranye gukora umurimo cyangwa guhura na bo? Ese wowe ubwawe uriyizera mubyo wavuze? Iyo usezeranije ikintu, uba usezeranije no gukora uko ushoboye ngo ugisohoze. Ni bibi gusezeranya ikintu hanyuma ntugire ubushake bwo kugisohoza.
Iyo utabashije gukomeza ibyo wasezeranyije, ni byiza kwemera amakosa ndetse ukwiriye gusaba imbabazi. Ntugomba kubeshya ku mpamvu yatumye unanirwa kubyubahiriza.
Ni bibi gushinja abandi mu muryango cyangwa mu kazi amakosa yawe. Iyo abantu mukorana bamenye ko utajya wemera amakosa yawe, ahubwo ukabeshya, icyizere bagufitiye kiracika.
Umuyobozi wizerwa ntashishikariza abantu gukurikira igitekerezo cye akoresheje ibinyoma. Stephen Covey yavuze ko “Kuyobora ari ugutanga umusaruro mu buryo butuma abandi bagira icyizere.”[1]
[1]Stephen M. R. Covey. The Speed of Trust: The One Thing That Changes Everything. (New York: Free Press, 2006).
Impamvu ishingiye ku imibanire
Hari abantu benshi batekereza ko ukuri ari ngombwa mu mibanire ya hafi, ariko ko kubeshya abandi bantu batari abo mu muryango cyangwa inshuti atari ikibazo. Bamwe mu bantu biba amafaranga cyangwa ibikoresho abakoresha babo kuko batekereza ko bakwiye guhembwa menshi kurushaho. Hari abantu bamwe biba abakire, cyane cyane abanyamahanga bakize. Hari abantu bamwe bakora ubucuruzi butarimo ubutabera n’abantu bakomoka mu yandi moko cyangwa mu bindi byiciro by’imibereho.
Yesu yavuze ko dukwiriye gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mariko 12:31). Wibuka ikibazo umwe mu bigishamategeko yabajije Yesu? Ati: “Mugenzi wanjye ni nde?” (Luka 10:29). Uwo mwigishamategeko yashakaga ko Yesu asobanura icyiciro cy’abantu tugomba gukunda, ni cyo cyatumye Yesu amucira umugani w’Umusamariya w’impuhwe (Luka 10:30-37). Inkuru ivuga ku bantu babiri bakomoka mu moko atandukanye bahuye bwa mbere. Nta mubano bari basanzwe bafitanye, kandi amoko yabo yari afitanye amakimbirane. Umusamariya yafashije uwo muntu wari ukeneye ubufasha, nubwo nta mubano wari ubahuje wamuhatiraga kubikora. Kimwe mu byo Yesu yashakaga kwigisha muri iyi nkuru ni uko nta muntu n’umwe ugomba guhezwa mu rukundo rwacu.
Ni umuntu ki wifuza kuba we? Ni umuntu ki Imana ishaka ko uba we?
Hari ubwo umuntu aba adakwiriye ko umugaragariza ikinyabupfura, ariko Imana yo ishaka ko uba umuntu ugaragaza ikinyabupfura. Hari ubwo umuntu aba adakwiriye ko umubwiza ukuri, ariko Imana ishaka ko uba umunyakuri. Hari ubwo umuntu aba adakwiriye urukundo rwawe, ariko Imana yo yagukunze utabikwiye, kandi ishaka ko uba umuntu wuje urukundo.
Ntukemere ko imico y’abandi ari yo igena imico yawe. Umuntu ashobora kukubeshya, ariko wowe ntukwiye kuba umunyabinyoma. Umuntu ashobora kukwiba, ariko wowe ntukwiye kuba umujura. Nubwo hari abakwitwaraho nabi, ntibikwiye ko wowe utakaza kubaha.
Ingero zituruka mu buzima
Ingero ziri muri iki gice zishingiye ku byabaye koko, ariko amazina n’ibindi bisobanuro byarahinduwe. Ni ingero zigaragaza kwiba, kubeshya, cyangwa byombi.
Icyitonderwa ku muyobozi w’itsinda: Menya neza ko abanyeshuli basobanukiwe ibyabaye muri buri rugero. Saba abanyeshuli gusobanura impamvu igikorwa kiri mu rugero ari kibi.
1. Yakobo yakoraga mu ruganda. Yakobo yajyaga atwara ibikoresho byo gukora isuku akabijyana mu rugo, ibikoresho by’akazi, n’utundi tuntu duto, kuko yari azi ko uruganda rushobora kubisimbuza.
2. Petero yari umushoferi w’ikamyo mu kigo kinini. Igihe Petero yabaga atwaye ikamyo y’akazi, akabona icyapa ku ruhande rw’umuhanda cyanditseho ngo “Tugura mazutu.” Hari igihe yahagararaga akagurishaho igice gito cya mazutu yo mu ikamyo, azi neza ko ku kazi batari bumenye ko igice gito cya mazutu cyavuyeho.
3. Mariya yari yaragiriwe icyizere cyo kugurira ibikoresho bya mudasobwa ibiro yakoreragamo. Yatanze impongano ku mucuruzi wo mu iduka kugira ngo amwandikire inyemezabyishyu zigaragaza ibiciro biri hejuru y’ibyo yatanze, kugira ngo abashe kwigwizaho amafaranga asigaye.
4. Mu busitani bwo mu mujyi munini hari umugabo ugurisha amatara atagikora. Abayagura bazi neza ko adakora. Bayagura kugira ngo bajyane ayo matara mu biro byabo, aho baziba amatara meza bakayasimbuza ayo atagikora.
5. Kadogo yari umuyobozi w’ishuri. Umunsi umwe, se w’umunyeshuri yaje kureba Kadogo amutegeka ko umuhungu we ahabwa amanota meza mu masomo ya alijebure. Yahaye Kadogo amafaranga. Kadogo yategetse mwalimu guha amanota meza uwo munyeshuli.
6. Kamali yari umwalimu wo muri kaminuza. Umushahari we wari hasi. Yabwiye abanyeshuli be ko ikizamini kizaba kigoye cyane, kandi ko nta n’umwe uzagitsinda neza atamuguzeho urupapuro rw’ibisubizo.
7. Yohana yari Umuyobozi w’ishuli rya leta. Umunsi umwe, Gatera, inshuti ye wakoraga mu muryango w’ivugabutumwa, yamusabye ko uwo muryango wakodesha ibyumba bimwe byo mu nyubako y’ishuri. Yohana yatanze igiciro, maze Gatera akajya amuzanira amafaranga buri kwezi. Ariko Yohana yabikaga amafaranga ntatange raporo y’ayinjiye.
9. Seti yakoreraga minisiteri yari ikeneye inyubako nshya. Minisiteri yabwiye Seti gushaka kompanyi yubaka izabubakira. Seti yavuganye na kompanyi nyinshi z’ubwubatsi. Aho guhitamo kompanyi yari kubaka ku giciro cyiza, yahisemo iyamwemereye ko izamuha igice cy’amafaranga izahabwa na minisiteri.
10. Murara yari akeneye uruhushya rw’imodoka ye, ariko yari azi ko itazatambuka isuzumwa ry’ibinyabiziga kuko hari amatara atarakoraga. Yajyanye imodoka ye ku ishami rishinzwe gutanga impushya, maze abona umurongo muremure w’abantu bari bategereje ko imodoka zabo zisuzumwa kandi no guhabwa uruhushya rwo kugenda. Umugabo wari hafi y’irembo yamubwiye ko aramutse amuhaye amafaranga, yamubonera uruhushya vuba nta gusuzuma imodoka kubayeho. Murara yatanze ayo mafaranga, maze bidatinze ataha afite uruhushya.
11. Simoni yari aje gufata imodoka ye aho yari iparitse. Umukozi ushinzwe parikingi yamubwiye igiciro cyo kuhaparika. Simoni yahaye umukozi wa parikingi amafaranga atuzuye aburaho, ariko amwemerera kugumana itike ya parikingi kugira ngo ayihe undi muntu, bityo abashe kwigwizaho ayo Simoni yari yamuhaye.
12. Anna ntiyigiye ikizamini bihagije. Ageze mu ishuri, yicaye hafi y’inshuti ye y’umunyeshuri w’umuhanga kugira ngo abashe kwandukura ibisubizo by’ikizamini.
13. Yozefu yatwaraga imashini y’ubuhinzi ikurura isuka, mu murima mugari wa leta yashakaga kuwurangiza vuba. Yazamuye isuka yari kuri iyo mashini kugira ngo itinjira cyane mu butaka, bityo abashe gutwara vuba. Nubwo umurima wagaragaraga nkaho wahinzwe neza, ariko ntiweze imyaka neza kuberako utahinzwe neza.
14. Pasiteri Mugisha yari yaratumwe n’umuryango w’ivugabutumwa ngo abe umushumba w’itorero. Umuryango w’ivugabutumwa wamwohererezaga umushahara buri kwezi. Kubera ko pasiteri Mugisha yashakaga ko n’itorero rimwishyura, yabwiye abayoboke be ko uwo muryango w’ivugabutumwa utamufasha.
15. Umujura yinjiye mu nzu ya Mahoro, yiba amafaranga. Igihe Mahoro yabwiraga inshuti ze ibyo kwibwa, yavuze ko umujura yibye n’ibindi bintu, nubwo bitari ukuri. Inshuti ze zamugiriye impuhwe, zimugenera amafaranga yo gusimbuza ibintu zari zizeye ko byibwe.
16. Matayo yari umutware wa gakondo. Kandi yari n’umuyobozi w’itorero mu mudugudu. Abaturage be bari batuye mu buryo bworoheje, ntibari barize kandi bari abakene, ariko umudugudu wabo wari ufite ubutaka bunini. Abacuruzi baturutse mu mujyi basabye kugura ubutaka bwo gukoreraho imishinga y’ubuhinzi. Matayo yagurishije ubutaka bwose bw’umudugudu, akoresha ayo mafaranga kubaka inzu ye mu mujyi.
17. Buri mwaka, Itorero “Umushumba mwiza” rihitamo umubyeyi w’umugore rishimira nk’“Umubyeyi w’Umwaka.” Bahisemo Rasheli, si uko yari urugero rwiza rw’umubyeyi, ahubwo ni uko bari bazi ko azatanga inkunga ku itorero. Nyuma yo kumuha icyubahiro, Rasheli yatanze inkunga y’amafaranga kugira ngo itorero rigure imiryango mishya y’inyubako. Umwaka wakurikiyeho, itorero ryafashe icyemezo cyo kongera guhitamo Rasheli nk’“Umubyeyi w’Umwaka,” nubwo yari yarimukiye mu wundi mujyi.
18. Barutolomayo yari umushoferi w’umuryango w’ivugabutumwa. Buri mugoroba yajyanaga imodoka y’uwo muryango kuyiparika ahantu hizewe. Ariko rimwe na rimwe, mbere yo kuyiparika, yayikoresheje gutwara abagenzi cyangwa imizigo by’abakiriya be bwite.
Akaga k’Igihugu gatewe n’Uburiganya
Iyi nkuru ni iy’ibitekerezo, ariko isobanura ibintu byabaye henshi.
Abizera bo mu mujyi wa Borol bamenye ko mu karere kabakikije hari itsinda rinini ry’abantu babayeho mu bukene. Abo bantu bo muri ako karere bakomokaga ku bwoko bwa abanya Ibani. Mu gihe cy’imyaka myinshi, Aba banya Ibani babayeho mu nzu zoroheje cyane, badafite uburyo buhagije bwo kwivuza cyangwa kwiga. Benshi ntibari bafite ibiribwa bihagije, kandi bamwe bari bashonje cyane.
Abizera bo muri Borol batangiye gutanga amafaranga kugira ngo bafashe abaturage babanya Ibani. Bohereje intumwa mu matorero yo mu tundi turere basaba inkunga.
Abizera bo muri Borol batangiye kohereza amakamyo yuzuye ibiribwa ku baturage ba abanya Ibani. Bari bizeye abayobozi b’amatorero yaho muri Ibani ngo abe ari bo bagabanya iyo izo mpano z’ibiribwa.
Abo bayobozi bashinze amasoko kugira ngo bagurishe ibiribwa ku baturage babo. Abari bafite amafaranga ni bo bonyine babashije kugura ibyo biribwa, bityo ntibyigeze bigera ku bari bafite inzara. Inyungu zaturutse mu igurishwa ry’ibyo biribwa zasigaye mu maboko y’abayobozi b’itorero n’inshuti zabo. Bimwe mu biribwa byoherejwe kugurishwa mu kandi karere aho abantu bari bafite ubushobozi bwo kubigura ku giciro kiri hejuru.
Abizera bo muri Borol bahagurukiye gusaba ko ibiribwa bitangwa ku buntu ku bantu bari babikeneye kurusha abandi. Abayobozi b’itorero ry’Ibani bakoze ingengo y’imari yo gukwirakwiza ibiribwa, irimo gukodesha amakamyo n’abashoferi ndetse no guhemba abantu bagombaga gufasha muri uwo murimo. Bashyize ibiciro hejuru y’ibisanzwe, maze bagumana amafaranga y’inyongera. Igihe abizera bo muri Borol basabye raporo y’uko amafaranga yakoreshejwe, Aba nya Ibani banditse raporo z’ibinyoma.
Igihe cyose abizera bo muri Borol bavumburaga ibikorwa by’uburiganya, bararakaraga kandi bagacika intege. Bagerageje gushaka abandi bayobozi babafasha byibuze gutanga izo mpano ariko ibibazo byari bimwe. Abizera bi Borol benshi bageze aho bahagarika gutanga. Ariko abandi bakomeje gutanga. Aba pasitori bamwe ba Ibani mu gihe gito batangiye kugura ama modoka n’inzu nziza babikuye muri iyo nkunga yaturukaga i Borol. Abandi ba pasitori nabo babagiriraga ishyari, bifuza ko nabo babona aho bahurira n’abagiraneza bo muri Borol. Abenshi mu bari bashonje cyane mu bice by’icyaro ntibigeze bahabwa ubufasha.
Urugero rusoza
Warren Buffett yari umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cyitwa Berkshire Hathaway. Yifuzaga kugura sosiyete yitwaga McLane Distribution yari iyobowe na Walmart. Ikiguzi cyari mu madorari agera kuri Miliyari 23. Ubundi, kugura nk’uku bisaba amezi menshi y’igenzura kugira ngo ugura abanze asuzume buri kintu cyose. Buffett yahuye n’abayobozi ba Walmart maze bumvikana mu nama imwe gusa. Ntiyohereje n’umwe ngo asuzume niba umutungo n’ibindi byari mu buryo bwiza. Nyuma yagize ati: “Twari tuzi ko byose bizaba nk’uko Walmart yabivuze, kandi ni ko byagenze.” Ubu bwunvikane mu bucuruzi bunini nkubu bwashojwe vuba kubera ko abayobozi bizeranaga.[1]
Noneho tekereza ku bantu bagarutsweho mu ngero zabanje. Nta n’umwe muri bo washoboraga kugirana amasezerano nk’aya, kuko batari abizerwa. Byari kuba ngombwa ko byose bisuzumwa, kandi ibyo byari gutwara igihe kinini n’amafaranga menshi.
[1]Stephen M. R. Covey. The Speed of Trust: The One Thing That Changes Everything. (New York: Free Press, 2006), 15
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Ni izihe ngeso z’uburiganya abantu bagorwa no kwirinda mu muco wanyu?
► Ni iyihe mikorere ugomba guhindura?
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Turagushimira kuko uri Imana ikiranuka kandi y’ukuri. Turagushimira ko uhora uri Imana y’inyakuri mu byo ukorana natwe.
Dufashe gukurikiza urugero rwo kuvugisha ukuri wifuza ko tugenderaho. Dufashe gushyira mu bikorwa amahame yo kuba abanyakuri mu byo tuvuga no mu byo dukora byose.
Turagushimira ko uri Data utwitaho kandi utuyobora. Turashaka kwizera ko utwitaho.
Amena
Imikoro y’isomo rya 10
(1) Andika igika kuri buri kimwe muri ibi bikurikira:
Sobanura isano iri hagati y’imiterere y’Imana (ukuri) n’igipimo idushyiriraho (kuba umunyakuri). Sobanura impamvu Imana idutegeka kuba abanyakuri mu byo tuvuga no mu byo dukora byose.
Sobanura muri ncamake ibyo Bibiliya yigisha ku kuba umunyakuri. Koresha nibura ibyanditswe bitatu byo muri Bibiliya mu bisobanuro byawe.
Sobanura nibura uburyo bune uburiganya cyangwa kuba umunyakuri bigira ingaruka ku mibanire yacu n’abandi.
(2) Tegura inyigisho ishingiye kuri Bibiliya yerekeye ku kuba umunyakuri, ushobora gusangiza itsinda ry’abantu bo mu muco wanyu. Tanga ishingiro ryo muri Bibiliya ku gipimo ngenderwaho Imana ikoresha, hanyuma ugaragaze uko icyo gipimo gikoreshwa mu bihe runaka.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.