Mu nkuru y’igitekerezo ya Robinson Crusoe, umugabo warokotse impanuka y’ubwato mu nyanja yaje koga agera ku kirwa. Yahamaze amezi menshi ari wenyine. Yiyubakiye aho kuba, akora imyambaro, kandi yiga uko yabona icyo kurya. Hanyuma, umunsi umwe ari kugenda hafi y’inyanja, yatunguwe no kubona ikirenge cy’umuntu mu mucanga. Byasobanuye ko hari undi muntu wari uhari. Ntiyari azi ko uwo muntu yaba inshuti cyangwa umwanzi. Ntiyari azi ikintu na kimwe ku mico y’uwo muntu, ururimi avuga, ubwoko bwe, cyangwa impamvu yamuzanye aho hantu. Ntiyari azi uko uwo muntu ashobora kuzahindura ubuzima bwe kuri icyo kirwa. Kuko imibanire igira ingaruka ikomeye ku buzima bw’umuntu, Robinson yagize icyizere n’ubwoba icyarimwe ubwo yabonaga icyo ikirenge.
Yesu yavuze ko ugomba kujya aho umuntu wagukoshereje ari ukamubwira icyo yakoze (Matayo 18:15). Niba ubonye ko icyo kibazo ari gito cyane ku buryo kidakwiye kuganirwaho, ntugomba kukibwira abandi cyangwa ngo ubike inzika ku wagukoshereje.
Rimwe na rimwe abantu bagorwa cyane no kutababarira abizera babakosereje. Dushobora kwitega gufatwa nabi n’abatizera ariko biragora cyane gusobanukirwa iyo uwitwa ko yizera adukoreye ikintu kitari cyiza.
Yesu yavuze ko tugomba kugira umutima wo gukomeza kubabarira n’iyo abantu badukorera nabi inshuro nyinshi (Matayo 18:21-22). Impamvu isanzwe ituma abantu bava mu itorero kandi bagacogora mu by’umwuka ni inzika baterwa no kugirirwa nabi n’abakirisitu. Inzika kenshi iza ibanziriza ubundi bwoko bwo kunanirwa mu mwuka.
Iyo umuntu yanze kubabarira, ashyira igice cy’ubuzima bwe mu kwanga ubutware bw’Imana, kuko Imana idusaba kubabarira. (Soma Abefeso 4:32.) Icyo gice kiba kibaye ikibanza Satani ashobora gukoresha bikaba byatuma ibindi bice by’ubuzima nabyo bigira ikibazo. Iyo umuntu yanze kubabarira, vuba cyane aba atazanashobora kurwanya ibigeragezo bisa n’aho bidahuriye no kutababarira.
Igitera umuntu kubabazwa no kudahabwa icyubahiro cyangwa gufatwa uko atekereza ko yari akwiriye gufatwa bituruka ku gaciro abantu duha uburenganzira bwacu. Kuko twizera ko dukwiriye gufatwa mu buryo runaka cyangwa kubahwa, turababara iyo ibyo twiteze bitagenze uko tubishaka. Twizera ko dukwiriye kuruta ibyo duhabwa.
Urufunguzo rwo kubabarira abandi ni ukumenya neza ubusobanuro bwo gucungurwa. Gucungura bisobanuye kongera kugura. Kuko twacunguwe n’Imana, turi abayo,kandi uburenganzira bwacu bweguriwe Imana. Tugomba kwegurira Imana uburenganzira bwacu. Ushobora gusenga uti, “Nyagasani, nziko uburenganzira bwanjye ari ubwawe. Ndashaka ko ubufata mu biganza byawe, ukangenera gusa ubwo ubona ko nkwiriye.” Nuko rero, iyo abantu bagufashe neza, ni ugushimira Imana ko yaguhaye uwo mwihariko. Iyo umuntu agusuzuguye, ushobora kwibuka ko Imana ari Yo ifite uburenganzira bwawe mu biganza bya Yo, kandi ko yabonye ko ushobora gukura neza mu buryo bw’umwuka udahawe ubwo burenganzira muri uwo mwanya.
Iyo ubabariye abandi, uba wicishije bugufi imbere y’Imana kandi uyemereye ko igutoza uko ibishaka. Iri hame ryo kwegurira uburenganzira bwawe Imana ikora mu mubano uwo ari wo wose hagati y’abantu. (Ibindi byanditswe bivuga ku kubabarira biboneka mu Abakolosayi 3:13, Matayo 6:15, no mu Abaroma 12:19.)
Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye (1 Yohana 4:20).
Hari urukundo rwihariye ruri hagati y’abizera, kandi Yesu yita cyane ku ibikorwa byawe n’imyitwarire yawe ku bandi bizera. Ku umunsi w’urubanza azavuga ati, “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye” (Matayo 25:40).
Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.
Abantu bamwe bagorwa no kugirira neza abababaza, ariko nta mpamvu nimwe iriho yo gusuzugura. Ntabwo dukwiye gufata abantu uko bakwiye gufatwa. Dukwiriye kubagirira urukundo n’ineza, baba babikwiriye cyangwa batabikwiriye (1 Abakorinto 16:14). Dukwiriye kuzirikana neza ko natwe tutarizera, tutari dukwiye urukundo rw’Imana, ariko yaradukunze uko twari turi (Tito 3:2-3).
Ihame ryo Kubaha
► Ese ndamutse nguhaye inoti ya ama dorari 100 isa nabi kandi icikaguritse, wayemera? Ese wayangira ko icitse kandi isa nabi?
► Saba ko hatangwa urugero aho umuntu ashobora kugaragariza mugenzi we ko amukunda kuruta uko abikwiye.
► Ganira ku cyo bisobanura guha umuntu icyubahiro nubwo imyitwarire ye yaba ari mibi.
Amahame ya Bibiliya ajyanye n’ibiganiro
► Hari imvugo ya kera ivuga iti, “Ikaramu ifite imbaraga kurusha inkota.” Ese bisobanura iki?
Hari imbaraga mu gitekerezo, mu gushishikariza abandi, no mu itumanaho. Ushobora kugera kuri byinshi ushishikarije abantu kurusha uko wabahatira. Igitekerezo gishobora gukwirakwira kikagira ingaruka ku bantu benshi.
Bibiliya ivuga ku mbaraga z’amagambo yaba ayo gukora ibyiza cyangwa ibibi (Yakobo 3). Umugambi wo gukiza ukomeje kurangizwa biciye mu mbaraga z’ubutumwa bwiza, binyuze mu ntumwa z’abantu.
Twakoresha dute amagambo yacu kugira ngo tugere ku byiza kandi twirinde ibibi? Bibiliya itanga amwe mu mahame.
(1) Ntukavuge cyane.
“Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi...” (Umubwiriza 10:14).
“Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge” (Imigani 10:19).
Kubera ingaruka amagambo ashobora kugira, gushyenga kutayobowe neza ni nk’intwaro mu biganza by’umusazi.
“Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu, Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo, Ati ‘Nagukinishaga.’” (Imigani 26:18-19).
Ntugatume abantu bakora amakosa akomeye kubera kwizera urwenya rwawe. Ntukababwire ko ibyo uvuga ubikuye ku mutima kandi atari byo—ntibazongera kukwizera. Ntugatere urwenya ku ntege nke abantu batabasha guhindura. Ntugatere urwenya ku makosa cyangwa gutsindwa kw’umuntu. Ntugatere urwenya rutuma icyaha kigaragara nk’aho ari ikintu cyoroshye.
► Ni izihe zindi nzira mbi abantu bakoreshamo urwenya?
Ntukagerageze kwiyerekana ko uri mwiza binyuze mu gutesha agaciro abandi. Ntugateze abandi amakimbirane. Ntukangize imikorere y’undi mu murimo w’Imana binyuze mu gusebanya.
Mfasha kubaha buri muntu wese kuko yaremwe mu ishusho yawe. Mfasha kwibuka kandi ko ibiganiro byanjye bigira ingaruka, no kwirinda mu magambo yanjye. Ndashaka ko amagambo yanjye asohoza ibyiza atari ibyangiza.
Ndifuza ko ubuhamya bwanjye bwubahwa.
Urakoze cyane ku bw’ubuntu bwo gusangiza ukuri kwawe.
Amena
Imikoro y’isomo rya 4
(1) Soma Yakobo 3. Zirikana ubushobozi buhambaye bw’ikiganiro bugaragajwe aha. Reba ukuntu iyi mirongo ya 13-18 igaragaza uburyo ikiganiro cy’umuntu gituruka mu miterere y’ubuzima bwe bwo mu mwuka. Soma Abefeso 4:25-32. Andika igika cy’isengesho ugendeye kuri ibyo byanditswe.
(2) Iga Abefeso 5:22–6:9. Kora urutonde kandi usobanure amabwiriza yihariye y’imyitwarire mu mibanire itandukanye. Andika ubusobanuro by’uko aya mabwiriza ajyanye n’amahame y’urukundo, amahoro, no kubaha nkuko byagarutsweho muri iri somo.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.