(5) Kwerekana ko ukuri kwa GiKristu kugomba gushyirwa mu bikorwa mu bice byose by’ubuzima.
John Chrysostome, Umubwiriza w’Ubunyangamugayo
John Chrysostome (mu myaka ya za 370),[1] yari umupasiteri wubahaga Imana yari azwi cyane nka “akanwa ka zahabu” kubera ivugabutumwa rye rikomeye kandi ryuzuyemo impano yo kuvuga neza. Yari akunzwe cyane n’abaturage basanzwe kandi akaba n’umubwiriza w’icyamamare mu gice cy’Ubwami bwa Abaroma cyari giherereye mu Burasirazuba. Mu mwaka wa 398, yajyanwe mu murwa mukuru wa Konsitantinopoli (uyu munsi ni Istanbul, muri Turukiya) kugira ngo abe umupasiteri n’umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu rifite abanyamuryango 100,000.
John yarazwiho kugira umuco wo kugundira ibyo yari aziko ari ukuri. Yakoresheje umwanya we mu gukorera abaturage bose b’umujyi, atari abakire gusa. Yagaburiraga abakene, yubaka ibitaro, kandi ashyigikira abapfakazi. Yarwanije abepisikopi bo muri Anatoliya (agace k’ubutaka kari mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Aziya kagizwe ahanini n’igihugu cya Turukiya y’ubu) kubera ruswa yabo n’imicungire mibi y’imari, kandi yabwirije agaya ku kwinezeza kwabo no kwiyandarika. Yahaye impanuro abakire bo muri Konstantinopoli ko kujya mu nzu y’ ikinamico[2] bizabangiza. Yagereranyije kujya mu nzu y’ ikinamico nko kwiyandurisha agakoko kica. John yagize ati,
Niba ubona umugore utagira isoni mu nzu y’ ikinamico, ugenda ku rubyiniro adatwikiriye umutwe, afite imyitwarire yo gushira amanga, yirimbishije imyenda y’izahabu,yigaragaza nk’umuntu wuzuye irari, aririmba indirimbo z’ubusambanyi, akavunagura imbavu abyina, akavuga amagambo y’urukozasoni… ushobora kuvuga ko nta kintu byagukozeho nk’umuntu muri icyo gihe?… Nyuma yaho ibyo muri iyo nzu y’ ikinamico birangiriye buri wese agiye, ayo mashusho akomeza kureremba imbere y’umutima wawe, amagambo yabo, imyitwarire yabo, amaso yabo, uburyo bagenda, uko bahagarara... izo mbavu zabo bakoresha ibiteye isoni—Ariko wowe usubira mu rugo wakomeretse inshuro ibihumbi! Ariko ntugenda wenyine—indaya iragukurikira—nubwo bitagaragara ku buryo bweruye… ahubwo urayigendana mu mutima no mu bwenge, maze aho imbere muri wowe itangiza itanura rya Babiloni… aho amahoro yo mu rugo rwawe, isuku y’umutima wawe, n’ibyishimo by’urushako rwawe bihiramo bikaba umuyonga!
Ku baturage b’abakire, John yababuriye ati,
Ni ubupfapfa n’ubusazi bugaragarira rubanda kuzuza inzu imyenda, kandi abantu baremwe mu ishusho y’Imana bahagarara bambaye ubusa, batitira kubera imbeho, kugeza n’aho batagishoboye guhagarara bemye… Nyamara wowe uri munini kandi urabyibushye, ukora ibirori birimo inzoga kugeza mu rukerera, ukaryama mu buriri bushyushye kandi bwiza. Ese ntutekereza ko uzabazwa uko wasuzuguye impano Imana yakugeneye...? Amafaranga yacu ni ay’Umwami, n’ubwo yaba yarabonetse mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ni yo mpamvu Umwami yakwemereye kugira byinshi; si ukugira ngo ubipfushe ubusa… ahubwo ni kugira ngo ubisangire n’abari mu bukene.
John Chrysostome nyuma yaje kuvanwa mu gihugu ajyanwa ku nkombe z’iburasirazuba bw’inyanja yirabura, ariko apfira mu rugendo (Umwaka wa 407 Nyuma ya Kristo). Mu magambo ye ya nyuma yagize ati, “Icyubahiro cyibe icy’Imana muri byose. Amena.”
[1]Gerald L. Sittser. Water from a Deep Well. (Downers Grove: InterVarsity Press, 2007), 135
Ubutumwa bwiza bwa Yohana mu gice cyaho cya 17 haboneka isengesho rya Yesu asengera abigishwa be mbere ho gato y’uko abambwa. Iryo sengesho rigaragaza urukundo rwe ruhebuje n’impungenge yarafitiye abigishwa be. Yavuze ko yasabiraga n’abazizera ubutumwa bw’intumwa (umurongo wa 20), bityo abizera bo muri iki gihe na bo barimo.
Yesu yashakaga gusobanura iki igihe yavugaga ko atari uw’iy’isi? Tuzi ko ataturutse muri iyi si; ko ahubwo ari Umwana w’Imana, waje hano ku isi ava mu ijuru. Ariko, igihe yavugaga ko ataturutse muri iy’isi, ntiyari avuze ko avuye ahandi hantu hatari hano ku isi. Yavuze ko n’abigishwa be batari ab’iyi si, nk’uko na we atari uwo muri yo. Yesu yavugaga abantu bavukiye ku isi, babyarwa n’ababyeyi nk’abandi bose, bakurira mu bihugu byabo nk’abanyagihugu.
None se, Yesu yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ko abigishwa be batari ab’iy’isi? Tugomba gusobanukirwa icyo Bibiliya iba ivuga iyo ivuze ngo "isi".
► Umunyeshuri umwe nasomere itsinda mu Abefeso 2:1-3.
Iyi mirongo itwereka ko kubaho nk’uko isi ibayeho ari kimwe no gukurikiza inzira ya Satani. Tubonamo kandi ko abantu bo mu isi bayoborwa n’irari ry’ibyaha, kandi bazahura n’uburakari bw’Imana. Abizera bahawe ubuzima bushya kandi ntibakibaho nk’uko isi ibayeho.
Satani yitwa umutware w’ab’iyi si (Yohana 16:11). Ibyo ntibisobanura ko isi ari iye mu kuri; ahubwo ni we muyobozi w’ubwigomeke ku Mana, kandi abantu bo mu isi nibo bamukurikira. Yamaze gucirwaho iteka, kandi abantu bakomeza kumukurikira na bo bazacirwaho iteka.
Kugira ubucuti n’isi ni ukwihindura umwanzi w’Imana (Yakobo 4:4).
Isi igizwe n’abantu miliyoni ba kamere, baguye mu byaha, batandukanye n’Imana, ariko bakaba bahuzwa n’ibyo bahuriyeho. Icya mbere, bafite irari cyangwa ibyifuzo bibi. Bakunda ibintu biri mu isi kurusha Umuremyi w’isi n’ijuru. 1 Yohana 2:15-16 havuga ngo… “Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.”
Icya kabiri, irari ryabo ribayobora ku imyitwarire mibi; ubuzima bwibanze ku kwishimisha ubwabo, akenshi bigakorwa batitaye k’ubutabera n’imbabazi. (Amosi 5:11-15; 21-24). Bagenda mu nzira yabo, basaba ibyo bumva bibakwiriye, kandi bagena ibyo batekereza ko ari iby’ukuri cyangwa bidakwiriye. Nubwo bafite amoko menshi y’idini, ab’isi bose bihindura ubwabo (ubwenge bwa muntu, ubumenyi bwa muntu, irari rya muntu, ineza ya muntu, imbaraga za muntu) nk’ihuriro ryo kuramya kwabo (Abaroma 1:25). Banga gutwarwa n’Imana kandi bemera inyigisho y’ubuzima ibaha impamvu zo gukora ibyo bagambiriye gukora. Ntibashaka kumenya icyiza no kugikora. Bakora ibyo bashaka, hanyuma bakareba uburyo bwo kubisobanura ko ari byo byiza.
Abahanga mu by’imitekerereze n’abajyanama batari abakristu bagerageza gufasha abantu gukemura icyaha cyabo batihannye no kubabarirwa n’Imana. Abafilozofe b’isi bagerageza gusobanura impamvu yo kubaho idafitanye isano n’Imana. Abashakashatsi b’isi bagerageza gusobanura inkomoko y’ibintu byose ariko bahakana Uwabiremye. Abanyapolitiki n’abakozi b’imibereho myiza b’isi bagerageza gushaka inzira zo gukumira ingaruka mbi z’ibyaha ariko banze kwemera ko icyaha ari cyo cyibazo nyakuri. Abamurika imideli b’isi bakora imyambaro igamije gukurura irari no kwiyerekana. Abasusurutsa abantu b’isi batera urwenya ku cyaha, ubupfura, ndetse no ku by’iyobokamana. Abapasiteri bo muri iy’isi bizerera mu mana yihanganira icyaha, kandi yibanda cyane ku kuba umukire, wishimye, kandi wifitiye icyizere.
Abakolosayi 2:8 hatwihanangiriza kudatwarwa n’amayeri y’inyigisho z’abantu n’uburiganya, bishingiye ku bitekerezo by’isi. Umutekamutwe yambura umuntu amugurisha igitekerezo cy’ikinyoma. Isi nayo ni uko ibigenza. Ibeshya abantu ibinyujije mu bitekerezo bibi, ikabambura umubano wabo n’Imana, imigisha yo mu mwuka, ndetse n’ijuru.
Filozofiya n’imbaraga zikorera mu b’isi zigaragarira mu mibereho y’abayigize. Imvugo, imyitwarire, imyambarire, imyidagaduro, n’imico y’ab’isi byose bigaragaza ububi bw’imitima yabo.
Abayoboke ba Kristo ntibashobora gukurikiza indangagaciro za sosiyete batuyemo. Abayoboke ba Kristo bakwiye kuba batandukanye n’imibereho y’abantu babana muri sosiyete.
Imico y’abantu icurwa n’iki kintu Bibiliya yita isi. Ibisekuru bitandukanye by’abantu baba ahantu runaka bigira umuco. Aba bantu baba bifuza ibintu byinshi byiza nko kugira umutekano, gutera imbere, no kugira imiryango ihamye, ariko babikurikirana bakurikije filozofiya y’isi, kandi bafite umuhati wo kubigeraho batagandukiye ijambo ry’Imana. Ibi bivuze ko abayoboke ba Kristo badashobora gukurikira umuco wabo. Imico imwe n’imwe igirwaho ingaruka nziza n’amahame ya Bibiliya kurusha indi, ariko nta gihugu na kimwe gifite umuco wuzuye wubakiye ku bukristo.
► Dushingiye ku byo twize kugeza ubu, bisobanura iki ko abigishwa ba Yesu batari “ab’isi”?
Abizera ntibakurikiza irari n’ibyifuzo by’icyaha. Icyo bashyira imbere cyane ni ugushimisha Imana. Urukundo rwabo rwarahindutse kandi rugenda ruhindurwa uko bukeye n’uko bwije (Abafilipi 1:9-11). Amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yabo (Yeremiya 31:33). Amategeko y’Imana si umutwaro ku bizera, ahubwo n’ibyishimo kuri bo (1 Yohana 5:1–3, Zaburi 19:7–11). Abizera baharanira ibifite agaciro karamba (Matayo 6:33). Uko bitwara bigaragaza ko baba bashaka kwirinda kugwa mu moshya no kubaho banesha icyaha.
Abantu bo mu isi batekereza ko abizera ari abantu b’ibitangaza kuko batishimira ibintu kimwe na bo (1 Petero 4:4). Yesu yavuze ko isi yanga umuntu utandukanye mu buryo bwo mu mwuka (Yohana 17:14). Isi ifata nabi abantu batari abayo cyangwa abatayikunda. Ab’isi ntibashobora gusobanukirwa; banga ibyo gukiranuka, kandi umutimanama wabo ubashinja ibyaha bakoze. Niyo mpamvu Yesu yagize ati, “Mu isi mugira umubabaro” (Yohana 16:33). Intumwa Pawulo yagize ati, “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12).
► Umunyeshuri umwe asomere itsinda mu 2 Abakorinto 6:14–18.
Bibiliya isaba abizera gutandukana n’isi. Uko gutandukana n’isi bitangirira ku mutima n’imyitwarire y’umuntu, nk’uko Yesu yabigishije mu nyigisho ze zo ku musozi. Aha ni ho Yesu yasobanuye ko umutima w’uwizera ugomba kurangwa no kwiyoroshya, kubabazwa n’icyaha, kwicisha bugufi, gukunda gukiranuka, kugira imbabazi, isuku y’umutima, amahoro, no kwihangana mu gihe ahigwa azira kwizera. Imyumvire itandukanye itera imyitwarire itandukanye. Urugero, Abizera ntibashobora kwinjira mu bufatanye bubasaba gukora ibinyuranye n’iby’Imana. Imana isezeranya kuzaba Data w’uwitandukanya n’isi. Mwibuke ko twasomye umurongo uvuga ko incuti y’isi ari umwanzi w’Imana (Yakobo 4:4).
Kuba umwihariko no kwitandukanya n’isi ntibivuze ko abizera bagomba kwitandukanya na sosiyete bagashinga imiryango yabo bwite. Yesu yavuze ko atari gusabira abigishwa be ko bakurwa mu isi (Yohana 17:15). Yongeyeho ko abigishwa be ari umunyu n’umucyo w’isi, ibi bikavuga ko bagomba kuba bahari kandi bakagaragara muri sosiyete. Abizera bagomba kugira uruhare muri butegetsi bw’igihugu no mu mirimo y’abaturage, keretse igihe urwo ruhare rwasaba ko bakora ikintu kibi.
Gerald Sittser atubwira uko byari bimeze mu buKristu bwa mbere:
Aristide, umuhanga mu bya filozofiya w’i Atenayi ... wabaye mu kinyejana cya kabiri, yavuze imico itari mike yatandukanyaga AbaKristu n’abandi baturage. AbaKristu, nk’uko yabigaragaje, babagaho bubahiriza ibyo biyemeje, bavuga ukuri, banyuzwe n’ibyo batunze, bubaha ababyeyi babo, bakunda bagenzi babo, bera, bihangana mu bihe byo gutotezwa, kandi bagirira neza abashyitsi. Bitaga ku bapfakazi no ku mpfubyi. Bitaga ku abacakara mu bugwaneza budasanzwe. Abacakara b’abagabo n’abagore… babashishikariza kuba AbaKristu babikuye ku rukundo babagaragarizaga. Iyo bemeye kuba AbaKristu, bafatwa nk’abavandimwe mu buryo bungana, nta vangura ribayemo."[1]
[1]Gerald L. Sittser. Water from a Deep Well. (Downers Grove: InterVarsity Press, 2007), 54
Ukwizera Nyakuri
Ibaruwa ya Yakobo ishimangira ko kwizera nyakuri kwa GiKristu kugaragarira mu mibereho y’umuntu. Yakobo yavuze ko abantu bumva Ijambo ry’Imana ariko ntibarikore ari nko kwiyoberanya ubwabo (Yakobo 1:22). Hari abantu batekereza ko ari bo beza kurusha abandi kuko bazi ukuri kwa GiKristu—n’ubwo batubahiriza ibyo bazi—ariko ibyo si ukuri.
Yakobo yavuze ko hariho abantu b’abanyedini, ariko idini ryabo nta gaciro rifite. Imana ishima idini ry’abantu bita ku bibabazo by’abandi, bakaba ari abera, badahumanijwe n’isi (Yakobo 1:27).
Hari abantu bavuga ko kuba agakiza kaboneka mu kwizera, atari ibikorwa, imyitwarire yacu itagira icyo ivuze. Batekereza ko umuntu ashobora kugira kwizera kuzana agakiza nubwo imyitwarire n’imibereho bye byaba bisa n’iby’utizera. Iyi nyandiko mu ibaruwa ya Yakobo ivuga ku bantu nka bo.
Yakobo avuga ko kwizera gusa bidahagije; ndetse n’abadayimoni na bo bagira imyizerere nyakuri, ariko ntibagira umubano mwiza n’Imana (umurongo wa 19). Umuntu wizera Imana ariko ntayigandukire, agereranwa no kumva ubutumwa bwiza ariko ntiyihane ibyaha.
Ni ngombwa gusobanura neza imirongo ya 21 na 24. Ivuga ko Aburahamu yatsindishirijwe n’imirimo, kandi ko umuntu atsindishirizwa n’imirimo hamwe no kwizera. Ibi bisa n’ibihabanye n’andi magambo yo muri Bibiliya agaragaza ko umuntu akizwa n’ubuntu gusa, atari kubera ibyo yakoze (Abefeso 2:8-9; Abagalatiya 2:16; Abaroma 3:28). Ijambo “gutsindishirizwa” Yakobo akoresha ntirisobanura ko umuntu akizwa no kwizera bivanze n’imirimo, ahubwo risobanura ko imirimo no kwizera bigaragaza ko umuntu yamaze gukizwa. Umuntu ntakizwa n’imirimo, ariko iyo atabayeho ubuzima buha Imana icyubahiro, biba bigaragaza ko atigeze agira kwizera kuzana agakiza. Yakobo avuga ko kwizera k’umuntu kuba gupfuye iyo ubuzima bwe butagaragaza ibyo yizera (umurongo wa 26).
Yakobo yavuze ko nk’uko bidashoboka ko igiti cyera imbuto ebyiri zitandukanye cyangwa ko isoko isuka amazi y’ubwoko bubiri butandukanye, niko bidakwiriye ko mu kanwa k’umuntu havamo umugisha ndetse n’amagambo y’umuvumo (Yakobo 3:9-12). Imyitwarire y’umuntu ikwiriye guhora ihuye n’ukwizera kwe nk’umuKristu.
Iyo umuntu afite ubunyangamugayo, imyitwarire ye ihuza n’ibyo yizera. Urugero, umuntu w’umunyakuri agaragaza kuba umunyakuri mu myitwarire ye no mu byo avuga byose. Umuntu uvuga ko ari umunyakuri ariko agakora ibintu byo kubeshya, nta bunyangamugayo aba afite.
Ijambo “ubunyangamugayo” rishobora gukoreshwa mu gusobanura imyitwarire y’umuntu. Mu ndimi zimwe na zimwe, iri jambo rikoreshwa no mu bindi bintu, nko kuvuga imiterere y’inyubako.
► Utekereza ko bivuze iki iyo bavuga ko inyubako ifite ubwuzuzanye?
Ni ngombwa ko inyubako iba ihagaze. Igomba kwihanganira uburemere bwayo, ndetse n’uburemere bw’ibikorwa byose bikorerwamo. Iramutse ihirimye, abantu n’ibintu bashobora kuhaburira ubuzima cyangwa bagakomereka, kandi agaciro k’iyo nyubako kaba kabaye impfabusa. Ubunyangamugayo ku nyubako bivuze ko yubatswe hakurikijwe amahame akomeye y’imyubakire mu nyubako hose.
Ni byiza kandi ko inyubako imara igihe kirekire ihagaze neza. Umuntu wubaka inzu aba yizeye ko izaramba kugeza ku mpera y’ubuzima bwe bwose. Inyubako za leta cyangwa iz’ibigo binini zisaba ishoramari rinini, kandi ziba zitezweho kumara ibisekuru byinshi.
Iyo inyubako itangiye kunyeganyega cyangwa kugwa, biba bigaragaza ko itari ifite ubwuzuzanye mu kuyubaka. Hari igihe inyubako ishobora kwangizwa n’umutingito, kandi nubwo iba igihagaze, ntiba igitekanye. Ntiba igifite ubwuzure.
Mbere yo gutangira kubaka inyubako ikomeye, hakorwa igishushanyo mbonera— igishushanyo cyerekana ibisobanuro byose. Ibisobanuro by’ingenzi kuri iyi nyubako ni ibirebana n’uburyo inyubako izaba ikomeye bihagije ngo ihagarare. Ibice by’inyubako bigomba guhuzwa neza no gufashanya mu gushyigikira inyubako yose.
Ni ingenzi ko umwubatsi akurikiza igishushanyo mbonera mu gihe yubaka. Niba agabanyije ibiguzi asiga inyuma ibice by’ingenzi by’inyubako, inyubako ntizaba itekanye.
► Kuba umuntu afite ubunyangamugayo bisobanura iki?
Yesu yakoresheje urugero rw’ubwuzuzanye bw’inyubako. Yavuze ko umuntu wumva ijambo ry’Imana kandi akarikurikiza ameze nk’uwubatse inzu ye ku ibuye rikomeye. Iyo nzu iguma ihagaze ndetse n’igihe imiraba ikomeye ije. Umuntu utumvira Imana ameze nk’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi (Matayo 7:24-27). Ntibihagije kumva no kumenya ukuri gusa.
Yakobo yavuze ko abantu bibeshya ubwabo niba bumva Ijambo ry’Imana ariko ntibarikurikize. Aha yavugaga ku bantu bibwira ko ari beza kubera ko bazi ukuri kwa Bibiliya nyamara ntibaguherekezeho imibereho yabo buri gihe. Abo bantu nta bunyangamugayo bafite.
Ubunyangamugayo bugaragarira mu buryo umuntu abaho. Abizera ntibagomba guhazwa no kubona ko hari imitekerereze cyangwa imyitwarire yabo idahuje n’ukuri kw’Imana.
Ikizamini cy’Urubuto
Yesu yavuze ko hazabaho abahanuzi benshi b’ibinyoma. Abo ni abantu bashaka kubahwa nk’abayobozi b’amadini cyangwa gushakira inyungu mu murimo w’Imana, ariko badafite imico ikwiriye y’UmuKristu. Yavuze ko tuzabamenyera ku mbuto zabo (Matayo 7:15-18). Iyo tuvuga imbuto, ntituba tuvuga kugera ku byo umuntu yagambiriye cyangwa ibyiza bigaragara. Ahubwo, urubuto rugaragaza imiterere karemano y’igiti. Imbuto z’umuntu ni ibikorwa n’imyitwarire bigaragaza imico ye nyakuri y’imbere. Niba umuntu atagaragaza imbuto z’Umwuka (Abagalatiya 5:22-23; 1 Abakorinto 13), cyangwa akabaho mu buzima bw’icyaha, aba afite kamere y’icyaha kandi si umuyobozi nyakuri w’umwuka (1 Abakorinto 6:9-10; 2 Abakorinto 11:13-15).
Intumwa Petero yavuze ko abizera batagomba gukomeza kugengwa n’irari rya kera, ahubwo bagomba kuba abera mu byo bakora byose (1 Petero 1:14-15).
Kugira imbuto nziza ntibisobanura ko umuntu amenya gushyira mu bikorwa amahame ya gikirisitu ku buryo butunganye. Twese turi mu rugendo rwo kwiga ukuri kw’Imana. Umwana ukora mu busitani ashobora kwibeshya akarandura ibihingwa bitari byo. Imana ntiducira urubanza ku makosa yakozwe ku bushake bwiza. Ariko ubuntu ntibukuraho inshingano zo kwihana k’ umuntu wakoze ibyaha. Intumwa Yohana yatubwiye ko umuntu yejejwe uko agenda mu mucyo, akurikiza ukuri mu mibereho ye (1 Yohana 1:7).
Umuyobozi w’umurimo w’Imana agomba kwibuka ko, agomba gukurikiza urugero rwa Yesu, ahamagarirwa gukorera Imana n’abantu. Intego ye ntigomba kuba iyo guhinduka ikirangirire gishimagizwa no gukorerwa n’abandi.
Iyo iteraniro rigizwe n’abantu benshi bataramya Imana mu kuri, bagerageza guhindura imihango yo gusenga kugira ngo yibande ku myiyerekano. Abo bantu baha agaciro impano kurusha gushyira umutima ku by’Umwuka. Bifuza ko abagaragaza impano aribo bayobora umurimo wo kuramya aho kwifashisha abayobozi nyabo bayoborwa n’Umwuka. Bashimishwa n’imbyino zigarura ibyiyumvo by’umubiri. Bemera ndetse no gukoresha abaririmbyi batakijijwe, bamwe muri bo banemera kuririmba no gucuranga mu tubyiniro, bityo baba badakwiriye kugira uruhare mu kuramya. Umushumba agomba kurinda uko itorero riramya, kugira ngo kuramya gukurure kandi gukorere abaramya by’ukuri.[1]
► Niba umuntu asuye itorero ku cyumweru mu gitondo, agasanga abacuranzi yabonye mu rubyiniro rw’akabari ku wa gatandatu nijoro ari bo bayoboye kuramya, azatekereza iki ku itorero?
Umuyobozi ashobora kugeragezwa akibwira ko amategeko y’imyitwarire myiza atamureba. Bamwe mu bashumba bagirana umubano utari mwiza n’abagabo cyangwa abagore mu itorero nk’uko abayobozi b’isi babikora mu mico yabo. Hari amatorero yemera imyitwarire idahwitse y’abashumba kubera icyubahiro cyangwa umwanya bafite mu itorero.
Umushumba ashobora kugerwaho n’ikigeragezo cyo kwiyumvisha ko ari we nyiri itorero. Niba atekereza gutyo, ashobora gushyira abantu mu myanya bitewe n’ikizere bamufitiye, aho kubashaka kubera ubushobozi bwo gukora akazi neza. Umushumba w’ubu bwoko ahitamo abavandimwe be kandi ashaka guhitamo uzayobora itorero nyuma ye. Ahishira ibyaha n’amakosa y’abamushyigikiye mu itorero. Afata amafaranga n’umutungo w’itorero nk’aho ari ibye.
[1]Kubona inyigisho yuzuye ku bijyanye no kuramya mu buryo bwa gikirisitu, reba isomo rya Shepherds Global Classroom ryitwa Introduction to Christian Worship, riboneka kuri https://www.shepherdsglobal.org/courses
[2]4 Igice cya 2 muri 2 Petero hamwe n’igitabo cya Yuda byibanda ku bayobozi b’ibinyoma mu Mwuka.
Guhagararira Imana
Tewolojiya ni uburyo bw’imyizerere yacu ya GiKristu, burimo inyigisho ku Mana, umuntu, icyaha, Kristo, n’agakiza. Imyizerere yacu ku Mana ni yo shingiro ry’indi myizerere yose.
Igihe Imana yatangiraga kwihishurira abantu, intego nyamukuru yari kwerekana icyo Imana ari cyo. Imana yihishuriye ubwayo mbere na mbere nk’Imana Yera. Ijambo ry’igiheburayo risobanura Kwera (kadosh) riboneka incuro zirenga 600 mu Isezerano rya Kera. Urugero, Yesaya yakunze kwita Imana “Uwera wa Isirayeli.” Kwera Kw’Imana niyo yari insanganyamatsiko yo gusenga (Zaburi 99:3, 5). Ubwoko bw’Imana ntibwasengaga kubera imbaraga zayo gusa, ahubwo kubera Kwera kwayo.
Imana yihishuriye abantu nk’Urukundo. Icyanditswe cy’ingenzi mu isezerano rya kera aho Imana yihishuriye Mose n’abantu bayo, Abisirayeli, iboneka mu Kuva 34:6-7. Aho Imana yisobanuye ubwayo nk’“...Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa…” Ni ingenzi guhuriza hamwe Kwera Kw’Imana n’urukundo rwayo. Ijambo rikunda gukoreshwa mu gusobanura imiterere y’Imana ni “urukundo-rwera.” Kubera ko Imana ari iyera, idusaba kuba abera; kandi kubera ko ari urukundo, yatanze inzira ituma dushobora kuba abera nk’uko na yo ari Iyera.
Kwera kw’Imana kugaragaza ko abantu batabasha kuyikorera no kuyiramya uko bikwiye keretse babanje guhindurwa n’ubuntu bwayo. Umuhanuzi Yesaya yabonye ko afite icyo ahuriyeho n’abanyabyaha nubwo yari amaze igihe abwiriza—yarafite umutima wanduye (Yesaya 6:5). “Iminwa yanduye” yagereranywaga n’amagambo n’imyitwarire bitari byiza byaturukaga ku mutima wanduye. Uku guhumana kwatumye Yesaya abona ko adakwiriye kuba imbere y’Imana. Yesaya ntiyagerageje kwiregura ku byerekeye uko yari ameze, kandi n’Imana nayo nuko. Imana yasubirishije icyaha cy’umuhanuzi Yesaya ubuntu bwayo; atari ubuntu bwo kwihanganira icyaha ahubwo ubuntu bweza kandi buhindura (Yesaya 6:6-7).
Imana y’Abisirayeli ntiyari nk’imana z’ibinyoma, kandi yasabaga ko bayiramya mu buryo butandukanye, atari nk’uko abandi basengaga ibigirwamana. Muri Zaburi ya 24, Umwami Dawidi asobanura umuntu wemerewe kwegera no guhagarara imbere y’Uwiteka. Ni muntu ki Imana yakira nk’umuramyi w’ukuri? “Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye” (Zaburi 24:4). Si buri wese Imana yakira nk’umuramyi wayo. Umuramyi si umuntu uzamura amaboko, cyangwa agakururwa n’amarangamutima. Umunyabyaha ntabwo abikwiriye.[1]
Imana yavuze ko Kwera kwayo ari ryo shingiro ry’uko abayisenga nabo baba abera. “Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera” (Abalewi 19:2, Abalewi 11:44-45, Abalewi 20:26, Abalewi 21:8). Imana ntiyari imana nk’iz’ibihe byashize zo mu burasirazuba cyangwa nk’imana zo mu migani y’abagiriki n’abaroma mu mateka yaje nyuma. Inkuru zitari impamo zivuga ko izo mana zari zifite imyitwarire mibi, zibeshya kandi zikagira nabi. Izo mana zari zifite amakosa n’imyitwarire mibi umuntu wese afite. Zari ishusho neza neza y’umuntu ariko mu buryo bukabije butajyanye n’ukuri. Izo mana ntizasabaga imyitwarire myiza cyangwa umuco mwiza, kandi abazisenga bari abanyabyaha kandi bagiraga ubugome.
Imana y’Abisirayeli ntiyaremwe mu ishusho yacu. Si iyo kwiyumvira gusa, ahubwo yihishuriye abantu. N’Imana itandukanye ni nayo mpamvu abayiramya bose bakwiye kuba abantu batandukanye.
Igipimo cy’Imana gisubirwamo mu Isezerano Rishya: “Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo ‘Muzabe abera kuko ndi uwera’” (1 Petero 1:15-16). Imyifatire ni ijambo ryerekeye ku imyumvire n’imyitwarire yacu—buri gice cyose cy’ubuzima. Imana ntisaba gusa ko abayisenga baba abera mu mihango gusa cyangwa ngo bitwe “abera” kandi atari bo by’ukuri. Yiteze ko abayiramya babaho ubuzima bwera by’ukuri.
Imyumvire n’imyitwarire yacu byerekana icyo dutekereza ku Mana n’umubano dufitanye nayo. Intumwa Pawulo yavuze ko Abayahudi batukishaga izina ry’Imana kubera kudakurikiza amategeko y’Imana birataga ko bafite. Kubera imyitwarire yabo, abantu babavugagaho ibintu bibi ndetse no ku Mana yabo (Abaroma 2:23-24).
Uhagarariye Imana bwoko ki? Ese abantu batekereza ko Imana yawe imeze ite? Niba ushaka ko abantu bamenya ko Imana ari iyera ibabarira kandi ikagira ubuntu, bagomba kubibona muri wowe.
Amatorero akeneye ko abapasitori bayo bigisha inyigisho zihoraho kandi zuzuye. Umupasitori ntakwiye kwirengagiza inyigisho z’ibanze. Abantu bo mu bihe byose bitandukanye ndetse n’abakijijwe vuba bakeneye kwigishwa izo nyigisho. Ndetse n’abizera bakuze mu mwuka bakwiriye kubyibutswa. Inyigisho z’umupasitori ntizigomba kuba gusa ibiganiro biteye amarangamutima, biryoheye amatwi, bigamije gushimisha abantu. Agomba gusobanura Imana akanasobanura uburyo imibereho ya GiKristu ikwiye guhura n’uko Bibiliya ivuga Imana mu buryo bwose burambuye.
Itorero rigomba guhindura sosiyete n’umuco, ariko ibyo bizashoboka gusa uko imyumvire yacu ya Bibiliya ku Mana izajya ikurikizwa mu bintu byose bigize imibereho yacu.
[1]Kubona inyigisho yuzuye ku bijyanye no kuramya mu buryo bwa gikirisitu, reba isomo rya Shepherds Global Classroom ryitwa Introduction to Christian Worship, riboneka kuri https://www.shepherdsglobal.org/courses
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Ni ibihe bitekerezo muri iri somo byari bishya kuri wowe? Ni izihe mpinduka uteganya kuzana mu mibereho yawe ya GiKristu?
► Ni iyihe ngingo cyangwa igitekerezo wumva gikunze kwirengagizwa mu matorero yo mu muco wawe? Wasobanurira ute icyo gitekerezo umuntu usanzwe uzi?
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Ndashaka kuguhesha icyubahiro binyuze mu mibereho ijyanye n’imiterere yawe. Ndashaka kukwerekana mu isi itakugandukira.
Reka imibereho yanjye ihuze n’ukuri kwawe. Mfasha kwemera guhindura ikintu cyose kidakwiye kuba mu mibereho y’umwizera.
Urakoze ku Mwuka wawe uduha imbaraga n’ubuntu bwawe buhindura.
Amena
Imikoro y’isomo rya 1
(1) Andika igika kivuga ku ndangagaciro y’ isi yagize ingaruka ku bitekerezo cyangwa imyitwarire yawe mu bihe bitambutse bya vuba. Hanyuma ushake ibyanditswe bivuga kuri iyi ngingo y’ubuzima ubyandike. Andika igika kivuga uko watangira kubaho mu buryo bwo gukurikiza ibyo byanditswe.
(2) Soma kandi wige Tito 2:11-14. Tegura ikiganiro kigufi kivuga ku bunyangamugayo bwa GiKristu gishingiye kuri iki cyandikwa. Koresha uyu murongo usobanure impamvu ari ngombwa gukoresha ukuri kw’Ibyanditswe mu bice byose by’ubuzima bwa buri munsi. Sangiza abandi iki kiganiro kw’itangiriro ry’isomo rikurikira.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.