Lawrence yari umumonaki wicishije bugufi wabaga mu kigo cy’abihayimana mu kinyejana cya cumi na karindwi (1600s). Yamamaye kubera gukora imirimo isanzwe nko koza amasahani no guhata ibirayi, akabikora kubera urukundo akunda Imana, kandi agahora yibuka ko Imana iri kumwe na we. Yahoraga ashyira Imana ku isonga mu buzima bwe bwose, harimo n’akazi ke ka buri munsi.
The Practice of the Presence of God ni igitabo kigufi cyane, ariko kimaze gusomwa n’abantu miliyoni nyinshi. Kirimo ibiganiro n’inyandiko za Lawrence. Yanditse agira ati: “Kwera kwacu ntigushingiye ku guhindura imirimo dukora, ahubwo gushingiye ku gukora ibyo dusanzwe dukora tubitewe no gukunda Imana aho kubikorera inyungu zacu bwite.”
► Umurimo ni iki? Ese umurimo ni ukugira akazi gusa—guhabwa akazi n’umuntu ngo umukorere ikintu runaka?
Umurimo harimo akazi ko gukorera umushahara, ariko kandi harimo no kwita ku buzima bwacu n’ubw’abandi, gucunga ibyo dufite, guhanga, gukora ubucuruzi buzana inyungu, no gufasha abandi nta kiguzi.
► Ese uwizera akwiye gukora? Kubera iki?
Abantu benshi batekereza ko byaba byiza cyane kugira amafaranga ahagije ku buryo haba hatagikenewe gukora. Batekereza ko ubuzima bwiza ari ubwo kubaho umuntu yinezeza gusa.
Ubusobanuro Bibiliya itanga ku Umurimo
Tekereza uburyo Imana yaremye isi mu ntangiriro. Yari itunganye (Itangiriro 1:31). Yari itunganye kandi yari nziza ku bantu ba mbere Imana yaremye. Imana yahaye akazi abantu ba mbere (Itangiriro 1:28). Imana yari gushobora kurema isi ku buryo yari guhaza ibyifuzo byose by’abantu nta murimo, ariko siko yabikoze. Imana yari izi ko ubuzima bwiza ku bantu burimo umurimo.
Imana yateganyije ko umurimo uhuza n’imibanire yacu n’abandi. Abantu bagomba kwiga gukorera hamwe, kwishingikiriza ku bandi, kwizera ko mugenzi wawe azasohoza inshingano ze na we gusohoza inshingano zawe kuri mugenzi wawe, gukoresha imbaraga zabo no gufasha abandi mu bukene bwabo, guhangana n’ibibazo bafatanyije, gukemura amakimbirane, gukosora amakosa, kwigishwa, no kwigisha abandi.
Imana yahaye abantu ububasha n’inshingano zo gucunga isi, kuyiyobora, no kuyiteza imbere kugira ngo icyubahiro cy’Imana kigaragare. Iyi nshingano ni yo yatumye habaho iterambere ry’ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Wamuhaye [umuntu] gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye. Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.
Kubera icyaha cya mbere, isi yaje guhinduka, kandi umurimo nawo wajemo ibibazo byinshi n’ibigoye bitari mu mugambi w’Imana wa mbere (Itangiriro 2:17–19). Ariko, tugomba kumenya ko Imana yagennye ko dukenera umurimo.
Umurimo dukora usa n’uwo Imana yakoze wo kurema. Umurimo ni uburyo umuntu akoresha mu guhindura no gutunganya ibimukikije. Gushaka imibereho si cyo cyonyine kigamijwe mu gukora umurimo. Abantu bafite kamere ibashishikariza guhindura ibibakikije. Bagerageza kunoza no gutunganya neza amazu yabo. Bagerageza gukuraho no kujugunya imyanda. Umuntu utagikunda gukora aba yatakaje inyota n’ubushobozi bwo guhindura ibimukikije. Aba arimo kureka igice cy’ubumuntu bwe.
► Utekereza iki iyo ubona inzu cyangwa ikibanza kititaweho neza?
Uburyo umuntu yifuza guhanga, gutegura, gutunganya neza no gukora—umurimo—ni kimwe mu bice bigaragaza ishusho y’Imana mu muntu. Niyo mpamvu umurimo wose uba wera k’uwizera. Umurimo wose uba ari igikorwa cyo kuramya iyo ukorwa mu kunezeza Uwiteka (Abakolosayi 3:17, 23). Yesu yavuze ko Se yakoraga, bityo ko na we akora (Yohana 5:17).
Ntukwiye gutekereza umurimo nk’ ikintu cy’ ingenzi ariko kitanejeje kugikora, nk’uko umuntu anywa umuti igihe arwaye. Umurimo si ikintu gusa gikenewe kugira ngo umuntu abone uko abaho. Ni kimwe mu bintu Imana yateguriye abantu.
Mu 2 Abatesalonike 3:10 havuga ko dukwiye gukora, “kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.”
Tugomba gukora iki igihe umurimo wacu usa n’udafite agaciro? Mahatma Gandhi yagize ati, “Icyo ukora gishobora kugaragara nk’ikidafite agaciro, ariko icy’ingenzi cyane ni uko ukora icyo kintu.” Tekereza umuntu w’umugabo wahawe akazi ko gukoropa. Ibyo bishobora kugaragara nk’akazi kadafite agaciro, ariko n’icyemezo gikomeye yafashe mu gukora ako kazi. Iyo ajya kuri ako kazi buri munsi, aba ahitamo gukora ako kazi aho gupfusha igihe cye ubusa adakora ikintu na kimwe kandi atagirira akamaro undi muntu uwo ari we wese. Aba ahisemo kwikorera inshingano zo kwitunga aho kuba umutwaro ku nshuti cyangwa ku muryango. Arimo kwita ku bamwishingikirijeho, ahari byashoboka ko ari umugore cyangwa abana, aho kubahatira gushakisha ubufasha ahandi. Ibyo byose bidufasha gusobanukirwa ko nubwo umurimo ubwawo ushobora gusa n’utagira agaciro, ariko bifite agaciro cyane kuba yarahisemo kuwukora.
Ese koko hariho umubare munini w’abantu badashoboye gukora? Oya. N’ubwo umuntu yaba adashoboye kubona akazi kamwishyura, birashoboka cyane ko hari icyo yakora gifasha mu kuzuza iby’abandi bakeneye.
Abayoboke ba Kristo bagomba gukora kuko bafite inshingano zo kwiyitaho no kwita ku bandi. Ntibakwiye kwitega ko abandi bazabarwanaho cyangwa kubitaho mu gihe batiteguye gukora ibyo nabo bashoboye.
Umwizera ashinzwe mbere na mbere ibyo kwita k’umuryango we. “Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8).
Ibaze nk’umugabo udafite akazi, umara amasaha menshi buri munsi yicaye adakora ikintu na kimwe Ese koko nta kintu na kimwe cy’ingirakamaro afite cyo gukora? Mu baturanyi be hari abantu bakeneye ubufasha. Mu busitani bwe no ku muhanda hari imyanda igomba gusukurwa. Hari ubutaka bwahingwa kugira ngo bubashe gutanga ibiribwa. Hari ibitabo bishobora kuba bihari byo gusoma kugira ngo yunguke ubumenyi. Hari umuntu ashobora gusengera. Umugabo wicaye ntacyo akora afite umukozi umwe—ni we ubwe—ariko uwo mukozi ntacyo ari gukora cyangwa ngo yiteze imbere. Nta bwo ari umukoresha mwiza ku bwe, bityo rero birashoboka cyane ko atazahabwa amahirwe yo kuyobora abandi.
Mu bihe byinshi no mu bihugu byinshi, abantu benshi ntibakodeshwa ngo bakorere undi muntu. Bakora ibintu byo gucuruza cyangwa batanga serivisi ku bandi bantu. Ibi byose ni inzira Imana ikoresha iduha ibyo dukeneye.
Amahame ya Bibiliya ku Umurimo wa GiKristu
Amahame yo kugira inshingano no kuba inyangamugayo atanga imyitwarire ikwiye y’ibanze umuKristu akwiye gukurikiza k’umurimo we.
► Umwizera akwiriye ate gukurikiza amahame ya Bibiliya igihe akorera umukoresha we?
Isezerano rishya ritanga amabwiriza agenewe abakozi. Mu gihe ibitabo by’Isezerano rishya byandikwaga, abakozi benshi bari abacakara. Muri ibi bihe byanone, umucakara atandukanye n’umugaragu kuko ashobora kubona amahirwe yo kwimukira ku yindi mirimo. Ubwo bwisanzure butuma ashobora kwemera cyangwa kwanga ibyo yashyiriweho mu masezerano y’akazi. Ariko, niba bemeye gukora bahabwa inyungu runaka, Bibiliya ibasaba kuba abakozi beza igihe cyose bagikorera uwo mukoresha.
Ushobora kuba mu mwanya aho udafite ubwisanzure bwo guhitamo umurimo ushaka gukora. Wenda aho ukorera ushobora kuba utotezwa cyangwa ubangamiwe. Ukwiye gukomeza kugira imyifatire ya Kristo. Abantu bamwe iyo bahatiwe gukora, bakora buhoro kandi nabi kuko baba bashaka kugaragaza ko batanejejwe nako kazi. Iyo umuntu akoze atyo, aba agaragaje ko atisanzuye mu kazi. Ugomba gukora wishimye kandi ukarushaho gukora umurimo neza, niba wifuza kwigenga. Iyo ukora utyo, uba wisanzuye, kuko nta muntu ushobora kuguhatira gukora ibyo.
Niba nta muntu uraguha akazi, uba wiyobora wowe ubwawe. Ese wowe ku giti cyawe, uri umukozi bwoko ki?
Abefeso 6:5-8 — Ihame ry’Inshingano
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abefeso 6:5-8 . Muganire ku bisobanuro by’iki gice, hanyuma murebe urutonde ruri hepfo kugira ngo mwongere ku byo mwabonye.
Bimwe mu byo dushobora gushyira mu bikorwa mu Abefeso 6:5-8:
1. Umukozi agomba kumvira umukoresha we, atari igihe amuhagarikiye gusa, ahubwo igihe cyose. Ibyo bivuze kandi ko atagombye kwirengagiza utuntu n’utundi azi neza ko ahari tudashobora kugenzurwa (“...Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa...”).
2. Umukozi akwiriye gukomeza ireme n’umwete mu kazi ke nk’ukorera Imana (“...nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka..”).
3. Umukozi azahabwa Umugisha n’Imana k’ubudahemuka mu murimo we (“azacyiturwa n’Umwami...”).
Bimwe mu byo dushobora gushyira mu bikorwa muri Tito 2:9-10:
1. Umukozi akwiye kugaragaza kubaha mu gusubiza amabwiriza y’umukoresha we (“...batajya impaka...”). Ni izihe ngaruka zigaragara iyo umukozi avuga nabi umukoresha we mu buryo butubashye imbere y’abandi bakozi?
Waba uri gukorera umukoresha cyangwa utari kumukorera, gukorera abandi bizagusaba ko wiyima bumwe mu burenganzira bwawe ndetse n’inyungu zawe. Urugero, niba uri gukorera abandi, ushobora kutabasha kuryama kugeza igihe ushaka mu gitondo, kandi ntushobora gukoresha igihe cy’akazi ukora ibyo wifuza. Wegurira ibice by’ubuzima bwawe gukora akazi uhemberwa. Akazi kandi kagira ingaruka ku buryo wambara no ku buryo witwara ku bandi.
Kuba witeguye gukorera abandi bitanga ibyiza byinshi.
1. Bituma wubaka umubano n’abandi, ugasanga habayeho guhazwa kwa bimwe nawe warukeneye. Kenshi ibi bibaho mu buryo butateganyijwe, bityo si uko ugomba gufasha gusa abantu wumva ko bazagukorera ikintu runaka.
2. Biguha kugira umumaro mu itorero, ariwo mubiri wa Kristo.
Birashoboka ko ari ugutakaza igihe kwiringira, kwifuza, cyangwa gusenga Imana ngo ikore igitangaza utiteguye gukora, kugira ngo wakire ubufasha mu buryo Imana ikunda gutangamo.
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Umwe mu banyeshuli ashobora kuvuga uko gukorera neza akazi umukoresha we byamuhesheje amahirwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza.
► Umuntu umwe ashobora gusangiza inkuru y’uko gufasha umuntu wo mu gace atuyemo byabaye urugero rwiza rw’urukundo rwa GiKristu.
► Itsinda rikwiye kuganira rikungurana ibitekerezo ku mahirwe y’akazi aboneka ku muntu udafite akazi.
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Ndagushimiye cyane ku bw’umugisha wo gukora nshyizemo ubuhanzi n’ubwenge. Mfasha kubona amahirwe ahari yo gukorera no gufasha abandi. Haza ibyo nkennye mu gihe ndi kugerageza kwifasha ndetse n’abandi.
Umpe ubushobozi kugira ngo mbashe gufasha umuryango wanjye, gutanga mu itorero, ndetse no gufasha abandi bafite ibyo bakennye.
Mfasha kugira ubunyangamugayo no kwizerwa mu nshingano zanjye zose. Untegurire kwakira amahirwe manini n’inshingano ziremereye, niba ari ibyo ushaka. Urakoze ku bwo kumbera indahemuka iteka.
Amena
Imikoro y’isomo rya 3
(1) Iga ibi byanditswe:
Imigani 6:6-11
Imigani 10:4-5
Imigani 12:11, 24, 27
Imigani 13:4, 11
Imigani 14:23
Imigani 18:9
Imigani 20:13
Imigani 22:29
Imigani 24:30-34
Imigani 26:13-16
Andika ipaji ivuga ku ngingo n’ukuntu zakwifashishwa ku bijyanye n’umurimo ndetse uvuge no k’ubunebwe wifashishije ibyanditswe biboneka haruguru.
(2) Korana n’umunyeshuri mugenzi wawe gutegura ikiganiro kigufi ku ngingo imwe iri ku rutonde rukurikira. (Umuyobozi w’ishuri azaha buri tsinda insanganyamatsiko.) Muzasangize abandi ikiganiro ku ntangiriro y’isomo rikurikira.
Umurimo n’ishusho y’Imana mu muntu
Umurimo n’inshingano zo kwiyitaho ndetse no kwita ku abandi
Uko umukoreshwa w’umu Kristo akwiriye kwitwara k’umurimo (Iki kiganiro kigomba gushingira ku Abefeso 6:5-8 na Tito 2:9-10)
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.