Isi ni iy’Imana. Imana yateguye isi kugira ngo ihishure icyubahiro cyayo (Zaburi 19:1), yuzuze ibyo abantu bakeneye (Itangiriro 1:29), kandi ibe ahantu heza ho kubaho kuri bo. Ishaka ko twishimira isi n’ibiyiturukamo. Ntidukwiriye kuramya isi, kuko ari igikorwa cy’amaboko y’Imana (Abaroma 1:25). Kandi ntitugomba gukoresha nabi isi mu buryo bwangiza.
Rimwe na rimwe abantu bakura inyungu mu butaka ariko bakanabwangiza icyarimwe. Abantu bashobora gucukura amabuye y’agaciro ariko bagasiga ubutaka butagira umumaro kandi busa nabi. Rimwe na rimwe, abantu batema ibiti byose mu gace runaka, bigatuma imvura itwara ubutaka bwiza bwose. Rimwe na rimwe, abantu bahiga inyamaswa zo mu gasozi kugira ngo bazirye kugeza ubwo nta zitakiboneka muri ako gace. Abantu bajugunya imyanda mu nzuzi kugeza ubwo amazi ataba akibereye gukoreshwa.
Imana yateguriye isi gutanga umusaruro. Ni bibi ko abantu bakoresha ubutaka mu buryo bubwangiza. Gukoresha ubutaka mu buryo bwo kubwangiza ntibyubahisha Imana.
Imana yateguye isi kugira ngo ikorere abantu benshi mu bihe byinshi mu myaka ibihumbi. Dukwiye kumva dufite inshingano zo gucunga no kunoza ibidukikije ku bw’abazadukomokaho. Umuntu wangiza ubutaka ku bw’inyungu yihuse ntakunda mugenzi we n’abazamukomokaho.
Ese wakwifuza gutekereza ko nyuma y’imyaka 20 hari umuntu uziba abana bawe? Oya, rwose! Nyamara abantu bambura abana babo iyo bangiza ibidukikije aho abana babo bazaba. Nubwo waba udafite abana bawe bwite, ugomba kwita ku bandi bana bazatura isi ejo hazaza.
Abantu benshi bitwararika k’ubutaka bwabo bwite ariko ntibita ku butaka bwa rubanda. Abizera bakwiriye gutanga urugero rwiza rwo kwita ku bidukikije, kuko tuzi ko ari iby’Imana kandi kuko twita ku baturanyi bacu no ku bazadukomokaho.
Rimwe na rimwe, abantu batekereza bati, “Ubu butaka si ubwanjye, bityo nshobora gusiga imyanda yanjye hano,” cyangwa se bati, “Nshobora gutema ibiti byose, n’ibikiri ibito cyane.”
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Gutegeka kwa kabiri 22:6.
Mu gice kimwe cy’isi aho igitabo cyo Gutegekwa kwa Kabiri cyandikiwe, hariho inyoni zabaga zoroshye gufatwa igihe zicaye mu cyari cyazo. Igihe cyose abantu bafataga nyina; amagi cyangwa ibyana, izo nyoni zari gushira vuba. Imana yababwiye kurekura nyina kugira ngo ubwo bwoko butarimbuka burundu. Amategeko dufite muri iki gihe atandukanye bitewe n’aho abantu batuye, ariko uwo murongo wo muri Bibiliya utwigisha ko tugomba kwitonda no kurengera umutungo rusange w’ubutaka.
Tugomba kwita ku bice dusangiye n’abandi, ku nyungu zabo no ku nyungu zacu ubwacu.
► Ese itorero ryakora iki mu guhindura aho ribarizwa?
Imikoreshereze y’inyamaswa
Inyamaswa zitandukanye n’abantu. Ntabwo zaremwe mu ishusho y’Imana. Bityo, nta roho idapfa zifite (Umubwiriza 3:21), kandi nta burenganzira bwa muntu zigira.
Imana yahaye abantu uburenganzira bwo kurya inyamaswa, ibyo bikaba bisobanura ko guhiga inyamaswa zo mu gasozi ngo umuntu azirye no kurya izororerwa mu rugo byemewe.
Mu mateka menshi y’abantu, n’ibintu bisanzwe ko abantu batunga inyamaswa zo mu rugo cyangwa izibafasha mu mirimo.
► Ese Imana yaba yita k’uburyo abantu bafata inyamaswa?
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Imigani 12:10.
Uyu murongo utwereka ko kimwe mu biranga abantu b’intungane ari ukwita neza ku matungo yabo. Ubugome ni kimwe mu biranga umuntu mubi.
Umuntu utunze itungo agomba kuryitaho akamenya niba ryabonye ibyo kurya, amazi, n’aho kuba. Hari ikitagenda neza ku bantu batita ku byo amatungo yabo akenera.
Ibuka ko inyamaswa zose ari iz’Imana (Zaburi 50:10-11). Zose zateguwe kandi zaremwe n’Imana. Yaziremye mu bwoko bwinshi butandukanye. Yashoboraga kuba yarema nke gusa zakwifashishwa mu kuribwa no mu mirimo, ariko yaremye ubwoko bw’inyamaswa ibihumbi n’ibihumbi, usibye udukoko n’ibinyabuzima bito cyane bitagaragara n’amaso. Guhanga kudasanzwe kw’Imana kugaragarira mu bwoko bwinshi bw’inyamaswa.
Zimwe mu nyamaswa zishobora kugaragaza ubudahemuka no gushimira ba nyirazo. Zishimira kwitabwaho n’abantu kandi ziga gusubiza. Zifite ubwenge buhagije bwo kwiga ibintu byinshi. Biragaragara ko Imana yaziremye kugira ngo zibane n’abantu. Imana yahaye inyamaswa kubaha abantu mu buryo bwihariye (Itangiriro 9:2).
Imana yaremye inyamaswa zifite ubwenge n’imiterere ibasha gusubiza abantu. Kuzifata nabi ni ukutubaha umugambi w’Imana. Uretse n’ibyo, hari ikitagenda neza kandi kigayitse ku muntu wishimira kubabaza inyamaswa.
Bibiliya ikoresha kenshi urugero rw’umwungeri. Dawidi yabanje kuba umwungeri mbere y’uko aba umwami wa Isirayeli. Dawidi yanditse Zaburi ya 23 agereranya Imana nk’umwungeri. Dawidi yamenye ko Imana yita ku abantu bayo nk’uko umwungeri yita ku intama ze. Mu Isezerano Rishya, abashumba bagereranywa nk’abungeri (1 Petero 5:2 n’ahandi henshi). ikigereranyo nk’icyo nticyagira icyo gisobanuye niba Imana itari kwitega ko abantu bita ku matungo yabo.
Uburyo Dawidi yitaga ku ntama ze byari umwitozo wo kwita ku bantu. Mu buryo bumwe, kwita ku butaka no ku matungo Imana yaduhaye bizatuma dutegurwa kwita ku bantu.
Agaciro k’Ibara ry’icyatsi
Icyatsi ni ryo bara rusange mu bidukikije uretse ahantu hatagira amazi cyangwa ubutaka bwiza. Ni ibara rituma amaso yacu aruhuka cyane.
Abantu benshi batuye mu mijyi bumva baruhutse iyo basohotse mu mujyi bajya ahantu karemano.
Ahantu henshi ho mu mijyi ntihagira ibimera. Igice kinini cy’ubutaka kiba gitwikiriwe na kaburimbo cyangwa sima. Imiryango imwe n’imwe yatangiye gushyira imbaraga mu gutunganya parike n’utundi duce tw’icyatsi mu mijyi. Abantu bose muri sosisyete bakwiye gukorera hamwe kugira ngo haboneke ahantu ibiti n’ibindi bimera byakura. Bagombye kugenera abantu ahantu h’icyatsi ho kuruhukira, cyane cyane abana bakahakinira. Imiryango ishobora kugira ahantu hatewe utwatsi mu mbuga zabo no mu mazu yabo binyuze mu gutera ibimera.
Itandukaniro mu Kwita ku bidukikije mu buryo bwa GiKristu
Hari abantu bemera ko abantu bataruta inyamaswa, kandi ko dukwiriye kuzubaha kuko uburenganzira bwazo bungana n’ubwacu. Abizera bazi ko Imana yahaye abantu ububasha bwo gutwara isi. Tuzi ko abantu batandukanye n’inyamaswa kuko baremwe byihariye mu ishusho y’Imana kandi bafite ubugingo budapfa. Niyo mpamvu inyamaswa zidafite uburenganzira bungana n’ubw’abantu.
Abizera bita ku isi kuko
1. ari iy’Imana.
2. Abantu bafite inshingano Imana yabahaye yo kwita ku isi.
3. Twita ku abazadukomokaho.
► Ni izihe ngeso zisanzwe mu gihugu cyangwa umuryango wanyu zigaragaza ko abantu badafite imyunvire ya gikristu mu kwita ku ibidukikije?
► Bwira abanyeshuli gufunga amaso no gusobanura ibyo babona iyo basohotse mu muryango w’itorero ryabo. Ako gace kari imbere y’itorero gasa gate? Ese haba hari imyanda ku butaka? Ako gace gateye nk’aho hari ukitaho? Ni nde ukwiye kwita kuri ako gace? Sobanura uko abantu b’itorero bashobora kugahindura. Kuki bakwiye gutekereza ku kwita kuri ako gace? Kwita kwabo kuri ako gace byagira izihe ngaruka ku bandi? Abanyeshuli bashobora gutekereza kimwe ku bice biri hafi y’amazu yabo.
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Ni izihe ngeso ugomba guhindura?
► Itorero ryawe ryakora iki kugira ngo rizane impinduka mu umuryango ririmo binyuze mu kuba intangarugero no mu nyigisho?
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.