Umubyeyi w’umunyafurika yasohotse ajya kureba umwana we muto wakiniraga munsi y’igiti. Aza gutungurwa cyane no kubona inzoka nini y’ubumara imanitse ku giti hejuru aho uwo mwana yakiniraga. Inzoka yagaragaraga nk’igiye kuruma uwo mwana w’umuhungu. Nyina yari azi ko aramutse agerageje kuburira umwana we, yahita areba hejuru aho kwihutira kuva aho. Aho kumusobanurira, yamuhamagaye amubwira ati, “Mwana wanjye, unama wegere hasi ku butaka aka kanya.” Uwo mwana w’muhungu byaramutunguye, ariko kubera ko yari yarigishijwe kumvira, arabikora. Nuko nyina aramubwira ati, “Gendera hasi kandi ukambakambe unsanga.” Yaramwumviye, bituma ahita akizwa iyo nzoka.
Kuki uwo mwana w’umuhungu yumviye ataranasobanukirwa impamvu y’iryo tegeko? Yubahaga nyina kuko yari yaratojwe kumvira hakiri kare, kandi iyo atumviraga yarahanwaga. Yanizeraga nyina kuko yari azi ko nyina amukunda. Dukwiriye kumvira Imana byuzuye, atari ukubera gusa ko dutinya igihano cyayo, ahubwo ko tuzi ko idukunda.
Impamvu zitera Urukundo
► Ni ibihe bintu byagaragara ku muntu aramutse arushijeho gukunda Imana? Ushobora gusubiza iki kibazo urangiza iyi nteruro: “Iyaba nakundaga Imana kurushaho, nari kuba...”
Mu Abafilipi 1:9-11, hasobanura kimwe mu bigaragara igihe umuntu akunze Imana kurushaho.
Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo, mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.
Iyi mirongo ivuga iby’inzira ihoraho mu buzima bw’umwizera. Urukundo rwe rwagombye gukomeza kwiyongera. Uko urukundo rwe ku Mana rukura, niko ubushobozi bwo kumenya ibyiza burushaho gukomera no kwaguka. Uko amenya ibyiza kurusha ibindi, ni ko ahindura imibereho ye kugira ngo yibande kuri ibyo byiza. Ibi bigomba kuba kugira ngo uwizera abe inyangamugayo kandi adafite umugayo.
Nk’uko umwana wavutse aba afite urugendo rwo kwiga no gukura imbere ye, ni na ko natwe igihe duhinduwe ntiduhita dusobanukirwa ukuri kwose kugomba kutuyobora mu buzima bwacu. Muri iyi mirongo yavuzwe haruguru, Pawulo yandikiye abantu bamaze igihe bakurikira Kristo. Ariko Pawulo yasengaga ngo bakomeze gukunda Imana kurushaho, kandi urwo rukundo rubafashe kumenya no gukurikiza neza umugambi w’Imana.
Dukwiriye gutegereza gukomeza kunoza imibereho yacu uko Imana ikomeza kuduha ubwenge bwo gutandukanya ibikwiriye n’ibidakwiriye. Imana ishaka ko tuyumvira rwose mu buzima bwacu bwose, atari mu by’idini gusa.
Ntidukwiye kwibwira ko tumaze kumenya byose bijyanye n’uko dukwiye kubaho. Ntidukwiye kwibwira ko twamaze guhindura byose bikenewe mu mibereho yacu.
Bimwe mu Bice Umwizera Akwiye Guteza Imbere Kurushaho
Ese ujya ugera ku byo wiyemeje? Ese abantu bashobora kwiringira ko uzakora ibyo wavuze? Ese ujya wibagirwa amasezerano wasezeranije igihe ubona ko bikoroheye?
Abantu benshi ntibaha agaciro gakwiye ubushake bwo kurushaho kwiteza imbera no gukura. Bumva bafite inshingano zo gukurikiza gusa amabwiriza agaragara mu byanditswe gusa, ntibatekereza ko ayo mabwiriza afite ubusobanuro n’ingaruka nyinshi zitandukanye mu buzima bwa buri munsi.
Dukeneye kumenya ko kwiteza imbere mu buryo bwo mu mwuka bifitanye isano no kurushaho gukunda Imana. Dukeneye kuzirikana tubikuye ku mutima ku mirongo twatangiranye muri iri somo (Abafilipi 1:9-11). Niba urukundo rwacu rugenda rugwira, ubwenge bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ndetse no guhitamo imyitwarire ikwiriye nabyo bigomba kugenda bitera imbere.
Ibyo Gusangira mu Itsinda
► Ni uruhe rugero rw’impinduka wakoze mu buzima bwawe ubwo Imana yakwerekaga ko hari kamere, akamenyero, cyangwa igikorwa kitari cyiza cyangwa kitari cyo mu buryo bwuzuye?
► Hari ikintu mu mibereho yawe uzi ko ugomba guhindura? Ese witeguye kugihindura?
► Hari icyo ukora utizeye ko gishimisha Imana?
► Ese witeguye kwemera ko Imana ikwereka binyuze mu gusenga ibyo ugomba guhindura?
Reka twiyemeze gusenga muri iki cyumweru dufite imitima ifunguye, kugira ngo Imana ibashe kutwereka indangagaciro zayo n’ibyo ishaka guhindura mu buzima bwacu. Ese waba wiyemeje kubikora? Icyumweru gitaha nzakubaza niba warabikoze.
Gushyira mu Bikorwa ku Giti Cyawe Amahame ya Bibiliya
► Wigeze ubona itandukaniro hagati y’abizera, cyane cyane ku bibazo ngiro bijyanye n’ibyo bemera gukora n’ibyo birinda? Kuki habaho iryo tandukaniro kandi bose bakoresha Bibiliya imwe? Niba hari itandukaniro hagati y’abizera, byaba bisobanura ko ibyo dukora nta mumaro? Kubera iki?
Ntabwo abizera bose bemeranya ku buryo burambuye bwo kubaho mu mahame n’indangagaciro za Bibiliya. Ariko uwakurikiye Kristo agomba kwita bikomeye ku ubuzima bugendanye nibyo yizera.
(3) Ubwigenge bwa GiKristu si ubwigenge bwo kutumvira Imana.
Pawulo ibi yabibwiye abizera mu rwandiko rwe rwa 1 Abakorinto 9:21:
Ku badafite amategeko [ya Mose] nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo.
Twabohowe ku mategeko—amategeko ya Mose ndetse n’imyitwarire myiza Imana isaba—nk’uburyo bwo gutsindishirizwa, kuko twakijijwe n’ubuntu, ntitubikesha gukora ibyo amategeko asaba. Twanabatuwe kandi ku gucirwa urubanza n’amategeko, kuko ibyaha twakoze byababariwe.
Nyamara ntitwabohowe ku gusabwa kumvira Imana cyangwa ku nshingano yo gukunda, “Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo” (Abagalatiya 5:13). Nk’uko mu 1 Abakorinto 9:21 (hejuru) hagaragaza, turi munsi y’ubutware bw’Imana. Ubushake bwayo bwahishuwe muri Bibiliya.
Bamwe batekereza nabi ko bagomba gukomeza amategeko y’Imana kugira ngo bababarirwe ibyaha, cyangwa kugira ngo bakure mu buryo bw’umwuka. Ukuri ni uko dukizwa ku bw’ubuntu binyuze mu kwizera, si ku bw’uko twubahiriza amategeko (Abefeso 2:8-9).
Nubwo gutsindishirizwa kwacu bidaturuka ku byo dukora, dukwiye kumvira Imana mu ubuzima bwacu bwose kuko twamaze gutsindishirizwa nayo. “Maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka” (Abaroma 6:18).
Kubera ko dukunda Imana kandi dushima ubuntu bwayo, tuyumvira tubikuye ku mutima (1 Yohana 5:3). Kumvira kw’abatsindishirijwe ni ikimenyetso cy’urukundo bakunda Imana (Yohana 14:15).
Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.
Yeremiya 31:33 havuga ngo, “Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli… Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika.”
(6) Amategeko arebana n’ubusobanuro ku ubuzima burambuye si yo y’ingenzi cyane mu byo twizera.
Abafarisayo bakoze ikosa ryo gushyira umwanya munini cyane ku bintu bito. Muri Matayo 23:23 Yesu yarababwiye ati:
Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.
Uyu murongo ntuvuga ko hari ukuri kutagira agaciro, ahubwo uvuga ko hari ibintu bimwe bifite agaciro kurusha ibindi. Dukwiriye kwita cyane ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi.
Umuntu ashobora kubaho ubuzima bugororotse cyane ariko ntakunde Imana cyangwa ngo ayubahe mu buryo bukwiye. Ku rundi ruhande, umuntu ashobora gukunda Imana n’umutima we wose ariko ntasobanukirwe impamvu z’igipimo runaka. Bityo, umuntu ukomeza cyane mategeko si ko buri gihe aba ari umunyamwuka (cyangwa yiyeguriye Imana cyane).
(8) Kwizera ubuhamya bw’abandi ntibishingira ku bintu bito by’imyitwarire yabo.
Mu Abaroma 14:10 Pawulo yabajije abizera
Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana.
Uyu murongo ubarizwa mu gice kivuga ku myumvire itandukanye abizera bagira ku bibazo bifatika by’ubuzima. Akenshi hakunze kubaho kutumvikana ku buryo nyakuri ku byo uwiyemeje gukurikira Kristo akwiriye gukora cyangwa kudakora.
Undi mwizera ashobora kutemeranya n’ubusobanuro dutanga ku murongo w’ibyanditswe runaka, cyangwa akaba atabona ububi mu kintu twahisemo kwanga. Impamvu ishobora kuba ari uko Imana iri gukorera ku bice bitandukanye by’ubuzima bwe, cyangwa ko Imana yamushyize mu muco utandukanye n’uwacu. Ibi ntibivuze ko uwo muntu atari umwizera nyakuri.
► Utekereza iki kuri iri jambo? "Imana izereka buri wese ukuri ku buryo akwiye kubaho; ku bw’ibyo, abizera bose bagombye kugira imigenzo isa.”
Abahisemo gukurikira Kristo ntibigeze bahuza ku buryo buhurijweho ku myitwarire yose y’ubuzima. Abantu bakunda Imana kandi babaho mu buryo buyinezeza bose ntibahuriza ku migenzo no ku mahame y’imyigishirize arambuye. Ni ikosa kuvuga ko abandi atari abizera kuko basobanura cyangwa basohoza ibyanditswe mu buryo butandukanye n’ubwacu. Dushobora kwemera ko ari abizera b’ukuri n’ubwo twaba tubona ko ibitekerezo byabo bitari byo. Umurimo w’Umwuka Wera ntutera abizera bose kugira kugira imibereho isa.
Dukwiriye no kuba twiteguye kwiga ku bitekerezo by’abandi bizera. Ubwibone butuma ntekereza ko mpora nsobanura cyangwa nkoresha ibyanditswe neza uko bikwiye. Ariko umutima wicisha bugufi, uba witeguye kwigishwa kandi wemera abandi, wubaka ubumwe bwa GiKristu kandi wubaka umubiri wa Kristo.
(9) Kwihanganira ibitekerezo bitandukanye ntibivuze ko wemerewe kwitwara uko wiboneye.
“Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we” (Abaroma 14:5b).
“Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha” (Abaroma 14:23).
Iyo umuntu atumviye ibyo umutimanama we umuhatira, ibyago nibyo bikurikiraho. Iyo umuntu afashe umwanzuro wo gukora ikintu yibwira ko ari kibi, aba akoze icyaha. Iyo umuntu agendeye m’umucyo yahawe n’Imana ahabwa imigisha (1 Yohana 1:7).
Ibyo Gusangira mu Itsinda
Nta ngorane nimwe izabaho mu gutangiza ikiganiro kuri iyi ngingo. Bamwe mu banyeshuli bashobora gushimangira ko amatorero asaba amategeko agenga imyitwarire. Abandi na bo bashobora gushimangira ko habaho kwihanganira itandukaniro.
Gerageza ko amahame icyenda yavuzwe haruguru ahabwa agaciro gakwiriye.
► Ni iyihe muri aya mahame wumva abantu benshi bibagirwa?
► Ni iyihe muri aya mahame wumva ari yo ushobora kwibagirwa cyane?
Isengesho
Data uri mu Ijuru,
Ndifuza ko ndushaho kugukunda. Ndifuza kurushaho kumenya ubushake bwawe kuri njye.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.