Martin Luther yabaye umumonaki kuko yizeraga ko ari bwo buryo bwiza bwo kwiyegurira Imana no kuyikorera. Imigenzo y’ubuzima bw’umumonaki yarimo kwifata mu biribwa, kwiyiriza ubusa, kwambara imyambaro yo kwiyoroshya, kugira ibintu bike, no kudashaka umugore. Umurava wa Martin wo kwiyegurira Imana mu mubiri watumye anihanisha gukubitwa. Nyuma y’uko Martin asobanukiwe ubutumwa bwiza bwo gukizwa ku bw’ubuntu binyuze mu kwizera, yamenye ko adashobora kubona ubuntu bw’Imana abinyujije mu kubabaza umubiri we. Yanze indahiro z’ubumonaki azifata ko zitandukanye n’Ibyanditswe. Yashakanye na Katherina, wahoze ari umubikira, babyarana abana batandatu.
Intangiriro: Kuvangirwa i Korinto
Bamwe i Korinto ntibemeraga ko abayoboke ba Kristo bazazuka. Bibwiraga ko umubiri utereranwa iyo umuntu apfuye, maze umwuka w’uwizera ariwo gusa ujya mu ijuru.
Abandi bahakanaga umuzuko bakagira bati, “Umubiri uzatereranwa kuko ibyifuzo bwawo ari bibi. Mu ijuru ntabwo tuzagira ibyifuzo by’umubiri. Kubera ko ibyifuzo by’umubiri ari bibi, tugomba rero kutabikurikiza. Ntidukwiye kurya ibiryo byiza, kwambara neza, cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye. Tugomba guca intege umubiri mu buryo bwose bushoboka mpaka kugeza igihe tuzawuviramo.”
Ibyo bitekerezo byombi si iby’ukuri. Byombi byari bishingiye ku makosa. Mu 1 Abakorinto igice cya 15, Pawulo asobanura impamvu inyigisho y’umuzuko ari ingenzi.
Nubwo ari byiza kuvuga k’ubuzima bwo mu mwuka kurusha uko twavuga ku bintu bigaragara, imibiri yacu igira ingaruka ku bibazo byo mu mwuka. Imana ntiyaturemye nk’ibiremwa by’Umwuka gusa ahubwo yanaturemanye imibiri igaragara. Ntabwo turi inyamanswa gusa, kandi ntabwo turi ibiremwa by’umwuka bituye mu mibiri mu gihe gito gusa.
Kwiyegurira Imana
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu 1 Abakorinto 6:19-20.
Iyi mirongo itubwirako imibiri yacu ari iy’Imana kuko yaducunguye. Imibiri yacu ni insengero z’Umwuka Wera nuko rero ntikwiriye gukoreshwa ibyaha.
Tekereza nawe inyamanswa iyobowe n’abatware babiri. Iyo umwe muri abo batware atanze itegeko, iyo nyamanzwa ntibasha kumvira kubera ko undi mutware yayambitse umunyururu. Uwo mutware wayambitse umunyururu, ayikururana aho ashatse hose. Iyi nyamanswa ishobora kuba ikunda uyu mutware kurushaho, ariko ntishobora kumwumvira. Ingeso mbi nayo rero ni uko imera. Umuntu ashobora kwifuza gukorera Imana, ariko ingeso mbi ni umunyururu adashobora kwikuramo.
Ingeso mbi ndetse n’ ubwoko bwinshi bw’icyaha, byangiza umubiri w’umuntu ndetse n’ubwonko bwe. Kuberako imibiri yacu ari iy’Imana kandi yeguriwe kuyikorera, si byiza kuyangiza. Umurongo twasomye mu Abaroma utubwira gutanga imibiri yacu ikaba ibitambo bizima ku Mana, gusa ibyo ntibishoboka igihe kutabasha kwiyobora twebwe ubwacu.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu 1 Abakorinto 9:24-27.
Umubiri wawe ni umugaragu wawe, nuko rero ugomba kuwuyobora. Umubiri ni umugaragu mwiza. Gusa iyo uretse kuyoborwa, ukaba sebuja, ntabwo ubasha kuba sebuja mwiza. Pawulo yavuze ko yanze kuyobora n’ikifuzo icyo aricyo cyose (1 Abakorinto 6:12).
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaroma 6:13.
Umubiri ni nk’ibikoresho biri hamwe byawe. Ibyo bikoresho biri munsi y’ubutware bwawe. Ntabwo uba ukwiriye kubikoresha ibyaha ahubwo biba bigomba gukorera Imana.
Ibyifuzo Karemano
Abantu batekereza ko bidashoboka kwirinda ibyaha kubera ibyifuzo karemano. Ni ukuri kuvuga ko umuntu avukana kamere y’icyaha ituganisha ku cyaha. Iyi kamere ntabwo igizwe gusa n’ibyifuzo by’umubiri ahubwo kandi igizwe n’ibyifuzo byo mu mitekerereze ndetse n’ubushake buganisha ku cyaha. Umuntu utarahindurwa n’Umwuka w’Imana ntashobora kureka gukora icyaha, nubwo yashobora kunesha bimwe mu byaha. Umuntu utizera utarahura n’ubuntu bw’Imana ashobora kutizera ko yabaho ubuzima bwo kunesha.
Ibyifuzo karemano ntabwo aricyo kibazo. Imana niyo yaremye ibyifuzo karemano. Adamu yarafite ibyifuzo karemano ariko nta cyaha yarafite kugeza igihe yafataga umwanzuro wo gusuzugura Imana. Ibi byifuzo karemano ni igice kimwe cy’uko Imana yaremye umuntu ngo abe. Ibyifuzo karemano ubwabyo si icyaha, gusa bituma kugeragezwa bishoboka.
► Ni izihe ngero z’ibyifuzo karemano?
Iyi mbonerahamwe ikurikira ntabwo irambuye, ariko itanga ingero zimwe z’ibyifuzo karemano, uko ibyo byifuzo bigaragara mu buryo busanzwe kandi bukwiriye, ndetse n’uburyo bishobora gutuma umuntu agerwaho n’ibishuko.
Urabona ko ibyifuzo karemano atari ibyifuzo by’umubiri gusa. Ni karemano kuko bituruka muri kamere y’umuntu, gusa ntabwo ari ibyifuzo by’umubiri.
Ibyiciro by’Ibyifuzo karemano
Urugero rw’uko ibyifuzo bigaragara mu buryo bukwiriye
Ibyaha byitezwe
Kwikingira
Gufata imyanzuro y’ubwirinzi
Ubugwari
Kwemerwa n’abantu
Kwambara neza, kugaragaza ikinyabupfura
Ubwibone, ishyari
Kunyurwa k’umubiri
Kurya, kuryama, no gukora imibonano mpuzabitsina kw’abashakanye
Kwinezeza mu byaha
Kwishimisha mu bandi
Ubusabane n’abandi
Ibihuha, kwiyemera
Kumererwa neza k’umubiri
Guhitamo umutuzo
Ubunebwe, gukunda ibintu
Umutekano w’ubukungu
Kugira ubushishozi mu gukoresha amafaranga, gushora imari
Ubusambo, Kutaba umunyakuri
► Ese hari icyifuzo karemano ushobora guhora wubaha?
Nta cyifuzo karemano gikwiye kwemererwa kuyobora hatabanje kugisuzuma. Nta cyifuzo karemano ushobora guhora ukurikiza mu mutekano, kuberako icyifuzo kitabasha kwiha umupaka ku bintu by’ukuri kuri wowe. Urugero, icyifuzo cy’inzara ntikibasha guhitamo ibiryo byawe, iby’undi muntu cyangwa ibyo wowe wabasha kwiyishyurira.
Hari n’igihe n’uburyo bukwiriye bwo kugaragaza ibyifuzo bugomba guhagarikwa. Kuberako umuntu ashonje ntibishatse kuvuga ko umuntu yafata ibiryo by’undi. Ni ibintu bisanzwe kwifuza kuruhuka, ariko akenshi umuntu aba akwiye gukora niyo arushye. Ni ibintu bisanzwe ko umuntu yakwifuza kwirinda ibyago, ariko agomba kurwanya irari ryo guhunga iyo afite inshingano zo kurinda abandi.
Ibyifuzo karemano bishobora kuyobywa no kwangirika ku buryo rifata ishusho itari karemano kandi itari iy’abantu. Niyo mpamvu usanga abantu bamwe bakora ibikorwa by’indengakamere cyangwa ibikorwa by’ubugome bukabije. Ibi byifuzo karemano biyobywa cyangwa bikangizwa n’imyigishirize itari ukuri, imitekerereze mibi, kuba ahantu hari ibyaha cyangwa ibikorwa by’ibyaha by’umuntu nyiri bwite.
Buri mwizera wese ategerezwa ko azahura n’ibigeragezo kubera ibyifuzo karemano. Ubuntu ntabwo bukuraho ibyifuzo karemano, ahubwo buha umuntu imbaraga zo kuyobora ibikorwa bye no kubasha kuyobora ibyo byifuzo akabyerekeza ku bintu byemewe.
Ibyifuzo karemano bituma imyitozo y’umwuka iba ngombwa kugira ngo umuntu akomeze kubaho mu buzima bwo kunesha mu buryo bw’umwuka. Ubuntu bw’Imana ntibukuraho inshingano zo kumvira ibyo Ibyanditswe bitwigisha, kwitabira amateraniro, gutwaza umubiri igitugu, no kwimenyereza gusenga no gusoma Bibiliya. Umwizera wiyemeje gukomeza kubaho ubuzima bwo kunesha ashobora kwishyiriraho ibyo atakora ari uburyo bwo kwirinda cyangwa kurinda aho aziko afite intege nke.
Ikigeragezo kizaragaza isura nziza, ariko iyo umutima w’umuntu watujwe mu gukunda gukora ibyo Imana ishaka, uwo muntu abasha kurwanya no kwanga icyo kigeragezo biturutse mu mutima we (1 Yohana 5:3). Ntazatekereza ko ari kwiyima ikintu cyari kumushimisha. Mu Kwizera azi ko Imana itabuza ikintu kitateza ibyago, nubwo atabona ibyago byaturuka kuri icyo kintu kibujijwe (Gutegeka kwa kabiri 6:24). Mu kwizera azi ko ntakintu gihabanye n’ubushake bw’Imana kizamuhaza, kubera ko guhazwa kwe kuri mu Mana (Zaburi 16:2, Zaburi 84:11).
Imirire iboneye n’Imyitozo ngororamubiri
► Ese Bibiliya ivuga iki ku bijyanye n’ibiryo?
Bibiliya ntibuza ku buryo bweruye ikintu na kimwe mu byo kurya. Imirire ibujijwe mu isezerano rya kera ntabwo abizera bo mu isezerano rishya bayibujijwe (1 Timoteyo 4:4, Mariko 7:19). Hari ikibazo cyarebaga ibiryo byaterekerewe ibigirwamana, ariko ntabwo ari uko ibyo biryo byari bibujijwe, ariko abantu bamwe baryaga ibyo biryo nk’ igice kigize kuramya ibigirwamana (1 Abakorinto 8).
Imirire iboneye ni ingenzi ku buzima bwiza ndetse no kugira imbaraga. Kuberako turi abagaragu b’Imana, dukwiye kwifuza kuba mu mwanya mwiza w’ireme ry’ubuzima bw’umubiri. Dukwiye kwirinda kwangiza imibiri yacu, cyangwa kugabanya uburame bw’ubuzima bwacu binyuze mu mirire mibi. Abantu benshi nta mahitamo menshi ku mirire mizima bagira, kubera ko baba bakwiye kurya ibihari gusa n’ibyo bashobora kwigondera, ariko kandi baba bakwiye kugerageza guhitamo neza uko bashoboye. Baba kandi bakwiye kwigisha abana babo guhitamo neza imirire.
Imyitozo ngororamubiri ni ngomba k’umuntu kugirango ashobore gukomeza kugira imiterere myiza y’umubiri. Umuntu ntakwiye kwemera ko kubura imyitozo ngororamubiri bituma abura imbaraga cyangwa agira ibiro birenze, ku buryo bimubuza gukora ibishoboka byose ku bw’Imana. Niba akazi k’umuntu gasaba gukora imirimo ikomeye y’umubiri, ashobora kutagomba indi myitozo ngororamubiri; naho ubundi, akwiye kwigisha umubiri we kugira ngo ugume mu mimerere myiza.
Umwizera agomba kwita ku mirire mizima ndetse no gukora imyitozo kubera ko ari uw’Imana. Ariko, Bibiliya ntitanga amabwiriza yihariye ku mirire n’imyitozo ngororamubiri. Abantu bagomba gushaka uburyo bwo gushyira mu bikorwa ihame ryo kwiyegurira Imana mu buzima bwabo. Dukwiye kwirinda guca imanza cyangwa kunegura abandi. Ibi bisobanuro ku bigendanye n’imirire ndetse n’imyitozo ngororamubiri ntibikwiye guhindurwa amategeko y’imibereho yo mwuka keretse igihe itsinda ryihariye ry’abantu ryiyemeje imyitozo runaka.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaroma 14:4.
Buri wese agomba gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu buryo bumukwiriye, ariko ntidukwiye gucira abandi imanza kubera ko bayashyira mu bikorwa mu buryo butandukanye, igihe ishyirwa mu bikorwa ryihariye ritagarukwaho mu Byanditswe.
Gukira k’umubiri mu buryo bw’igitangaza
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaroma 8:18-23.
Indwara ni ingaruka y’umuvumo wageze ku byaremwe byose ubwo abantu ba mbere bacumuraga. Umugambi w’Imana w’agakiza uzasubiza ibyaremwe byose mu mwimerere wabyo kandi urangize imibabaro yose. Ariko, iyi mirongo itubwira ko uku gusanwa kose kudahita kuba uwo mwanya. Nubwo twamaze gukizwa, imibiri yacu ikomeza kubabara mu gukura mumywaka ndetse no mu burwayi kugeza igihe umugambi w’Imana w’agakiza usohoreye.
Imana isanzwe ikora ibitangaza mu isi. Ibitangaza byinshi byo gukira indwara byanditswe muri Bibiliya. Imana yasezeranye gukiza uburwayi binyuze mu isengesho ryo kwizera kw’itorero (Yakobo 5:14-15). Si ngombwa ko gukira kw’indwara gukenera kwizera k’umurwayi ku giti cye, itorero rishobora kumwizerera. Nuko rero, umurwayi ntakwiye gushinjwa ko adafite kwizera.[1]
Ntidukwiye gutegereza ko umuntu wizera atazigera ababazwa n’uburwayi. Imana yemeye ko Yobu ababazwa mu mubiri igihe runaka nubwo yari indahemuka ku Mana (Yobu 2:8).
Pawulo yavuze ko Imana yemeye icyo yise “igishakwe cyo mu mubiri” kugirango atishyira hejuru ahubwo ngo yiringire Imana. Pawulo yasenze inshuro eshatu zose ngo abohorwe, ariko byarangiye amenye ko Imana yashakaga kumuha imbaraga zo kwihangana aho gukira (2 Abakorinto 12:7-9). Biragaragara ko ahari “igishakwe cyo mu mubiri” bwari uburwayi bw’umubiri, nubwo tutabizi neza ko ari ukuri.
Pawulo yababarijwe mu mubiri nubwo yabaga ari mu ivugabutumwa muri Galatiya (Abagalatiya 4:13-15). Bisa n’aho yari afite ikibazo cy’amaso, kuko yavuze ko Abagalatiya bamukundaga cyane ku buryo bari biteguye kumuha amaso yabo. Ntabwo tuzi neza niba Pawulo yaraje gukira iki kibazo nyuma, ariko biragaragara ko atahise akira uwo mwanya. Biragaragara ko Pawulo atigeze yigisha ko uwizera wese akwiye guhita abaho ubuzima butagira uburwayi buri gihe, ndetse n’Abagalatiya nabo ntibatekerezaga ko ubwo burwayi bwe bwari bunyuranye n’ubutumwa bwiza yabwirizaga.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abafilipi 2:25-30.
Epafuradito yararwaye ndetse hafi yo gupfa. Yarwaye biturutse ku murimo ukomeye yakoraga ngo afashe Pawulo. Pawulo yavuze ko Epafuradito yarakwiriye icyubahiro kuberako yashyize ubuzima bwe mu kaga k’ubw’umurimo wa Kristo.
Ingero za Yobu, Pawulo, na Epafuradito zitwereka ko tudakwiye gucira abantu imanza ko nta kwizera bafite iyo barwaye. Ntidukwiye kwibaza ko bari guhanwa kubw’icyaha bakoze. Imana niyo izi niba ikibazo cyo mu mwuka aricyo kiri gutera uwo mubabaro. Bamwe mu baKristu b’inararibonye mu mateka, abantu bafite ukwizera gukomeye, barwaye igihe kirekire.
Bibiliya ntibuza ikoreshwa ry’abaganga cyangwa imiti. Nubwo dusengera ubuzima no gukira, ariko ntabwo ari bibi gukoresha ubufasha bubonetse.
Ni bibi gushaka ubufasha guturuka ku bantu bavuga ko bakoresha imbaraga z’ubukonikoni cyangwa indi myuka idaturuka ku Mana. Ntabwo dukorera Satani, kandi ntidukwiye gushakira inyungu kuri we. Kudahemuka kwacu kuri ku Imana, ndetse dukwiye kunyurwa n’imigisha Imana itanga. Niba Imana ihisemo kutagukiza, dukwiye gusenga tuyisaba kuduha ubuntu n’imbaraga zo gukomeza kuyizera.
[1]22 Yesu yakijije umuntu wari waramugaye kubera kwizera kwa bagenzi be (Mariko 2:5).
Nubwo ibiyobyabwenge hari aho bikoreshwa nk’imiti ikiza indwara, ntibikwiye gukoreshwa na rimwe mu kwinezeza. Bishobora kwangiza umubiri, bikangiza ubwonko ndetse bikaba byahinduka ingeso itari nziza. Ahantu henshi birabujijwe gukoresha ibiyobyabwenge umuntu atabyandikiwe ndetse no gukurikiranwa na muganga.
Usibye igihe iri mu rugero ruto cyane, naho ubundi inzoga igira ingaruka k’uburyo umuntu abonamo ibintu ndetse ikanamutera kwitwara mu buryo atakwitwara atayinyoye. Inzoga nazo zishobora guhinduka ingeso mbi. Iyo umuntu anyoye nyinshi ubuzima burangirika. Inzoga zikunzwe gukoreshwa ahantu hakorerwa imyidagaduro idakwiye ndetse n’ahantu hari ibikorwa by’isi. Bibiliya ntibuza kunywa inzoga mu buryo bweruye, ariko amatorero menshi arazibuza kuko zigira ingaruka ku myitwarire no ku bushishozi, zishobora gutera ububata, kandi akenshi ziherekezwa n’imyitwarire itari myiza. AbaKristu benshi bafite impungenge ko n’iyo umuntu yakoresha inzoga neza kandi yirinda ingaruka zayo, ashobora kugira ingaruka mbi ku bandi, cyane cyane ku rubyiruko.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Imigani 20:1 ndetse no mu Imigani 31:4-5.
Itabi, rinyobwa cyangwa rikacangwa kenshi ritera ububata kandi rikunze kugabanya imyaka umuntu aba afite yo kubaho. Urikoresha aba ari mu kaga kari hejuru ko kurwara kanseri.
Bibiliya ntibuza mu buryo bweruye ikoreshwa ry’itabi, ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Ariko, abantu benshi basobanukiwe ububi bizera ko umuyoboke wa Kristo adakwiye kubikoresha. Gusa ntabwo ariko byahoze, igihe cya kera abantu bahoze bazi ingaruka z’ibi bintu.
Ingorane ikomeye yo gukoresha ibi bintu, nuko bitera ububata. Ingeso mbi ziyobora ubuzima bw’Umuntu. Zimunyunyuza umutungo we. Zikagira ingaruka k’uburyo abona ibintu, zikamutera guha ibyo bintu impamvu mu buryo budafite ishingiro. Atanga ibitambo bigira ingaruka mbi ku muryango we no ku kazi ke. Ingeso mbi isaba kudahemuka nk’ukw’idini, ariko uko kudahemuka kugongana no kudahemukira Imana.
Mu Abefeso 5:18 hatubwirako abizera badakwiye gusinda, ko ahubwo bakwiye kuzura umwuka w’Imana.
Urakoze ku gishushanyo cyiza waduhaye cyo kuba hano ku isi mbere yo kuzaba mu Ijuru.
Mfasha kubaho ubuzima bweguriwe wowe rwose, menye ko ari wowe wandemye kandi ukanancungura.
Mfasha kuba mu buzima mbohotse ku bintu byose byatuma ntabasha kugukorera no kukuramya nkuko bikwiye.
Urakoze kubw’ubuntu bwawe kuba ndi urusengero rw’Umwuka Wera. Ndashaka kuba mu buzima buguhesha icyubahiro.
Amena
Imikoro y’isomo rya 13
(1) Andika ibisubizo byawe kuri buri kibazo gikurikira mu gitabo cyawe cyihariye. (Ntugomba kubishyikiriza Umuyobozi w’isomo.)
Ese waba wariyeguriye Imana mu buryo busesuye? Ese byaba bisobanuye iki kuri wowe?
Ni ikihe cyifuzo karemano gikunze kukuyobora mu kigeragezo mu buzima bwawe?
Ni iyihe mirongo ya Bibiliya ukwiriye gufata mu mutwe kugirango ijye igufasha buri gihe kunesha ibi bigeragezo?
Ni izihe mpinduka Imana yaba yarakuganirije igihe wigaga iri somo?
(2) Soma 1 Abakorinto 15. Banza ugabanye icyi cyanditswe mu bice ku buryo buri kimwe kiba gikubiyemo insanganyamatsiko ntoya. Andika igika kuri buri gice usobanura ubutumwa buri muri icyo gice. Ni amabwiriza ngiro yahe akwiriye gushingira kuri iki gice?
Print Course
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
No Changes – Course content must not be altered in any way.
No Profit Sales – Printed copies may not be sold for profit.
Free Use for Ministry – Churches, schools, and other training ministries may freely print and distribute copies—even if they charge tuition.
No Unauthorized Translations – Please contact us before translating any course into another language.
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.