Ubuzima bwa Gikristu mu Bikorwa
Ubuzima bwa Gikristu mu Bikorwa
Audio Course Purchase

Search Course

Type at least 3 characters to search

Search through all lessons and sections in this course

Searching...

No results found

No matches for ""

Try different keywords or check your spelling

results found

Ubuzima bwa Gikristu mu Bikorwa

Lead Writer: Stephen Gibson

Course Description

Iri somo rikoresha amahame yo muri Bibiliya mu gukoresha amafaranga, mu mibanire, mu kubungabunga ibidukikije, mu mubano n’ubuyobozi bwa leta, mu burenganzira bwa muntu, no mu bindi bice by’ubuzima bwa buri munsi.

Introduction

Niba mwiga nk’itsinda, mushobora gusimburana gusoma. Ukwiye guhagarara ahantu hose hakwiye ikiganiro mu ishuli. Nk’umuyobozi w’itsinda ry’abanyeshuli, ushinzwe gukurikirana ko ibiganiro bidatandukira insanganyamatsiko iri kwigwa. Nibyiza kugira igihe ntarengwa kuri buri gihe cyo kuganira.

Ibibazo byo kuganira hamwe n’ibikorwa byo - mu ishuli byerekanwa n’akamenyetso ka ►. Ku bibazo byo kuganira, umuyobozi w’isomo agomba kubaza ikibazo agaha abanyeshuli umwanya wo kuganira ku bisubizo. Niba umunyeshuri umwe ariwe uhora asubiza mbere, cyangwa niba abandi banyeshuli badatanga umusanzu, umuyobozi ashobora kubaza umwe mu bandi banyeshuli.

Muri iki gitabo, hakoreshejwe ibyanditswe byinshi. Ibice bigomba gusomwa mu ijwi riranguruye mu ishuli nabyo byerekanwa n’akamenyetso k’umwambi ka . Saba umunyeshuri gusoma ibyo bice by’ibyanditswe,abisomere itsinda. Rimwe na rimwe, ibyanditswe byera bitanzwe mu tumenyetso tw’udukubo munyandiko. Urugero: (1 Abakorinto 12:15). Ibyo bice bizishyigikira ibyavuzwe mu nyandiko. Si ngombwa ko umuntu ahora asoma ibyanditswe biri mu dukubo.

Buri isomo rifite imikoro isobanurwa ku musozo waryo. Imikoro igombwa gukorwa nyuma y’isomo hanyuma igashyikirizwa umuyobozi ku isomo rikurikira. Niba umunyeshuri atarangije isomo n’imikoro, ashobora kubirangiza nyuma. Ariko, umuyobozi agomba gushishikariza abanyeshuli gukurikiza gahunda kugirango babashe kungukira byinshi mu isomo. Ikarita iri ku musozo w’igitabo igenewe kwandikwaho inshingano umunyeshuri yarangije.

Imwe mu ntego z’amasomo ni ugutegura abanyeshuli kuba abarimu. Umuyobozi w’isomo agomba guha abanyeshuli amahirwe yo guteza imbere ubumenyi bwabo bwo kwigisha. Urugero, umuyobozi w’isomo agomba rimwe na rimwe kureka umunyeshuri akigisha igice kigufi cy’isomo.

Ku musozo wa buri somo haboneka igice kirimo amabwiriza yo gusangira ibitekerezo mu itsinda. Umuyobozi w’isomo ashobora gufata umwanzuro ku gihe kigomba gukoreshwa mu biganiro by’itsinda. Amasomo menshi azajyana no kuganira cyane mu gihe cyo kwiga ibiri mu nyigisho.

Na none ku musozo wa buri somo haboneka isengesho rigufi, risaba Imana gushyira ukuri kwigishijwe mu bikorwa mu buzima bw’abanyeshuli. Umuyobozi w’isomo ashobora gusaba umunyeshuri umwe gusomera ishuli iryo sengesho.

Niba umunyeshuri ashaka kubona impamyabumenyi itangwa na Shepherds Global Classroom, agomba kwitabira amasomo no kurangiza imikoro iteganyijwe. Ifishi yabugenewe iboneka ku musozo w’isomo kugira ngo handikwemo inshingano umunyeshuri yarangije.

Ready to Start Learning?

Select a lesson from the sidebar to begin your journey through this course.